Umuhanzikazi Clarisse Karasira n’umugabo we Ifashabayo Sylvain Dejoie, bibarutse umwana wabo w’imfura.

Uyu mwana w’umuhungu, yavutse mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 13 Kamena 2022 mu bitaro bya Northern Light Mercy Hospital biherereye mu Mujyi wa Portland muri Maine muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Umuhanzi Clarisse Karasira yanditse ku rubuga rwe rwa Instagram agaragaza ko umuryango we wungutse ibindi byishimo bidasanzwe.

Ati “Impundu impundu babyeyi, Ikoobe Ikoobe Abato. Umukobwa w’Imana n’igihugu hamwe n’umutware, imfura yo mu batangana baguye umuryango. Imana ishimwe Igikomangoma cyacu kindyamye mu gituza ibicuro byashize. Umutware na njye duhaye Imana icyubahiro tunabashimira ku masengesho yanyu menshi”

Karasira yakomeje avuga ko amazina y’uyu mwana yibarutse azatangazwa nyuma y’umuhango wo kurya ubunnyano no kwita izina. Uyu muhango ubusanzwe uba nyuma y’iminsi umunani umwana avutse.

Muri Gicurasi nibwo Karasira yatangaje ko akuriwe yenda kwibaruka umwana we w’imfura.

Umuhanzikazi Clarisse Karasira yarushinze na Ifashabayo Sylvain Dejoie, mu muhango wabereye kuri Christian Life Assembly (CLA), urusengero ruherereye i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali tariki 01 Gicurasi 2021. Kuri ubu uyu muryango ukaba ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ari naho batuye.

Muri Gicurasi 2021, Clarisse yasezeranye kubana akaramata na Sylvain Dejoie
Share.
Leave A Reply