Hirya no hino mu gihugu hagenda hubakwa amarerero y’abana bato mu rwego rwo gufasha ababyeyi kumenya gutegura indyo yuzuye ndetse no gufasha abana bafite ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira kubivamo hagamijwe ko akura neza mu gihagararo, mu bwenge, mu mibanire n’abandi, mu mbamutima, mu mutekano kandi uburenganzira bwe bukabungabungwa.

Ni muri urwo rwego Kampani ya Innocent Mining ltd ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyamata, yagize igitekerezo cyo gushyira irerero ry’abana bato ahakorerwa imirimo y’ubucukuzi kuko bifasha cyane mu kurengera ubuzima bw’umwana bikoroha no kumucungira umutekano ndetse bigatuma n’ababyeyi bakora imirimo yabo batekanye kuko baba bizeye umutekano w’umwana.

Mu buhamya butangwa na bamwe mu ababyeyi batandukanye bakora imirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro baganira n’ikinyamakuru Impamo.net bavuga ko irerero ry’abana bato ryubatswe aho bakorera ryabafashije gukurikirana abana no kubarindira umutekano ndetse bakabasha no kubona umwanya mwiza wo gukora indi mirimo bakuzuza inshingano zabo nk’ababyeyi na none nk’abakozi bagakora batekanye.

Uwishyaka Dativa ni umwe mu babyeyi bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri kampani ya Innocent minig avuga ko kugira irerero aho bakorera ryabakemuriye bimwe mu bibazo bahuraga nabyo birimo imvune nyinshi z’uko birirwaga mu mirimo y’urugo bakabifatanya no kurera abo bana b’incuke bigatuma batagira imirimo yindi bajya gukora ugasanga iterambere ryabo nk’igitsina gore ryarasubiye inyuma.

Yagize ati:” Irerero aho dukorera ryacyemuye ibibazo byinshi twahuraga nabyo kuko wasangaga tutabona uko tujya mukazi bitewe no kutagira aho dusiga abana bitworoyeheye ngo tube twakwizera umutekano wabo,niyo twabasigaga mu rugo tukajya mu mirimo twasangaga abana bagiye mu mihana kuzerera ndetse rimwe na rimwe bagahura n’impanuka z’uko abana bajya mu mihanda imodoka zikaba zabagonga wasangaga abana bagira n’ikibazo cy’imirire mibi kuko urumva nimba ngiye mukazi mu gitondo nkataha ni mugoroba umwana ntabwo aba yariye ariko ubu umwana muzana hano nkamenya ko yariye kandi ku gihe,nkakora nizeye umutekano we bikafasha kwiteza imbere n’ubuzima bw’umwana bukaba bwiza.”

Nsabimana Theoneste nawe yemeza ko irerero ry’abana aho bakorera ubucukuzi ryabafashije gukemura ibibazo byinshi cyane ikibazo cy’imirire mibi mu bana ndeste ni umutekano wabo bikaba byarongereye n’iterambere ry’urugo.

Ati:“ Ubu tubasha kumenya ko umwana yariye indyo yuzuye ifite intungamubiri zose zuzuye kuko hano iyo ababyeyi baje mu kazi bakahasiga abana haba hari umuntu ubitaho akabatekera akabajyana ku ishuri bigatuma imikurire y’umwana igenda neza kuko aba yitaweho uko bikwiye ikindi byongera iterambere ry’urugo kuko umugore n’umugabo bose bajya mu kazi badahangayikishijwe n’aho gusiga abana.”

Umuyobozi uhagarariye Kampani ya Innocent mining ( Manager ) Roger Sibomana yabwiye Impamo.net ko igitekerezo cyo gushyira Irerero ry’abana bato ahakorerwa imirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro byatewe ni uko babonaga ababyeyi bagorwa no kugera mu kazi ugasanga akenshi bacyererwa ntibabashe kuzuza inshingano basabwa mu kazi.

Ati:” Wasangaga ababyeyi bafite abana bato bacyererwa mu kazi ugasanga barasiba cyane nibwo twavuze ko twashyira irerero hano rizafasha ababyeyi kubona aho basiga abana bakitabwaho nabo bagakora akazi badahangayitse, ikindi kandi twaje gusanga rifasha mu mikurire y’umwana kuko urabona hano barabatekera bakabajyana ku ishuri mu masaha yo kuruhuka bagahura n’ababyeyi babo bituma umwana abona uburenganzira bwe uko bikwiye n’imikurire yiwe ikajyenda neza, ndeste nka kampani byadufashije gukumira icyuho cyo kubura abakozi byahato nahato byatumaga akazi katagenda neza.”

Leta ivuga ko ari byiza kwita ku mwana hakiri kare,kuko hafi ya 80% by’ubwonko bwe biremwa mu myaka itandatu yambere. Iyo umwana agwingiye mu bwonko, mu mitekereze ye no mu gihagararo, aba atakaje amahirwe atazongera kugaruka no mu bukuru bwe.

Ababyeyi bafite inshingano yo kwita ku mirire myiza y’umwana, isuku ye, iy’ibikoresho
n’aho batuye, uburere buboneye, no kumurinda ihohoterwa iryo ariryo ryose,kwita ku mwana hakiri kare kandi bimurinda kugwingira.
Umwana witaweho hakiri kare, akura neza, atsinda neza mu ishuri kandi amenya gufata
ibyemezo bikwiye uko agenda aba mukuru.

Umwanditsi: Nshimiyimana Hadjara.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version