Muri iki gitondo, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Emmanuel Gasana, yatangije ku mugaragaro ibikorwa byo kubaka inzu y’ubucuruzi mu mujyi wa Ngoma, irimo kubakwa n’abacuruzi bo muri aka Karere bibumbiye muri Ngoma Investment Group.

Guverineri Gasana, yashimiye abacuruzi bibumbiye muri NGoma Investment Group kuba baragize umuhigo, intumbero n’ubufatanye bwimbitse mu gikorwa cyo kubaka inzu y’ubucuruzi itegerejweho guteza imbere Abikorera n’abaturage muri rusange.

Yibukije abitabiriye iki gikorwa ko aka Karere gafite amahirwe menshi arimo imihanda mpuzamahanga, Umuhanda uzahuza Ngoma-Bugesera n’amajyepfo, ibiyaga n’ibindi bibereye ubukerarugendo. Yabijeje ko Intara izakora ibishoboka byose kugirango intego yabo igerweho kandi vuba

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera PSF mu Karere ka Ngoma, Habakurama Oreste yavuze ko nk’abikorera bo muri aka Karere biyemeje kubaka iyi nzu y’ubucuruzi kugira ngo nabo bagire uruhare mu iterambere rya Ngoma, nyuma yo kubona ibikorwa by’iterambere Leta yabegereje birimo Hoteli, Stade n’Imihanda, Icyiciro cya mbere cy’iyi nyubako (Phase I) kizaba kigizwe n’ibyumba 20, kikazuzura gitwaye Miliyoni 500 Frw.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version