Urubyiruko rw’Abanyarwanda rukomeje kubona amahirwe yo kwihugura mu bumenyi n’ubumenyingiro ku rwego mpuzamahanga, aho abanyeshuri 36 bamaze kwakirwa mu Ishuri Rikuru rya Zhengzhou Electric Power College (ZEPC) mu Bushinwa, kugira ngo bahabwe ubumenyi buzabafasha kugira uruhare mu iterambere ry’urwego rw’ingufu mu Rwanda.

Ibi byagarutsweho mu muhango wo kwakira abanyeshuri bashya b’Abanyarwanda muri iri shuri riherereye mu Ntara ya Henan mu Bushinwa, witabiriwe n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Guteza Imbere Amashuri ya Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro (RTB), Paul Umukunzi.

Aba banyeshuri bari mu cyiciro cya kabiri cy’Abanyarwanda bagiye kwiga muri ZEPC, mu rwego rw’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa bugamije guteza imbere amashuri ya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro (TVET), cyane cyane mu bijyanye n’ingufu n’amashanyarazi.

Amahirwe yo kwiga ubumenyi buzafasha u Rwanda kwiteza imbere

Mu ijambo rye, Paul Umukunzi yagaragaje ko kugira abakozi bafite ubumenyi buhagije n’ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa ibyo bize ari ingenzi mu rugendo rw’u Rwanda rwo guhindura ubukungu no guteza imbere inzego zitandukanye z’igihugu.

Yashishikarije abanyeshuri gukoresha neza aya mahirwe bahawe, bakiga bashyizeho umwete, bakunguka ubumenyi n’ubushobozi bujyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo, kugira ngo bazabashe kubyaza umusaruro ibyo bazaba bize bageze mu Rwanda.

Yabibukije ko amahirwe yo kwiga mu mahanga atagamije kubaha impamyabumenyi gusa, ahubwo ko anabategurira kuba inzobere zishobora gukemura ibibazo biri mu nzego z’igihugu, binyuze mu bumenyi bufatika n’ubushobozi bwo guhanga ibisubizo bishya.

Urwego rw’ingufu rukeneye inzobere zifite ubumenyi buhagije

Kwiga ibijyanye n’ingufu ni ingenzi ku Rwanda rukomeje gushaka kongera ubushobozi bw’abakozi bafite ubumenyi bwa tekiniki, bashobora kugira uruhare mu bikorwa bijyanye n’amashanyarazi n’iterambere ry’ibikorwaremezo.

Aba banyeshuri nibasoza amasomo yabo, bazaba bafite amahirwe yo gukoresha ubumenyi n’ubumenyingiro bungukiye mu Bushinwa mu guteza imbere urwego rw’ingufu mu Rwanda, cyane cyane mu bijyanye n’ubushobozi bwa tekiniki n’imikorere ifatika.

Ubufatanye hagati ya RTB na ZEPC ni umwe mu miyoboro ifasha urubyiruko rw’u Rwanda kubona ubumenyi bwihariye, mu gihe igihugu gikomeje gushyira imbaraga mu mashuri ya tekiniki n’imyuga agamije gutegura abakozi bashobora guhaza ibikenewe ku isoko ry’umurimo.

U Rwanda rwashimiye abafatanyabikorwa

Mu butumwa bwe, Umuyobozi Mukuru wa RTB yashimiye Guverinoma y’u Bushinwa, Ishami ry’Uburezi ry’Intara ya Henan, ubuyobozi bwa ZEPC, Forever Technology n’abandi bafatanyabikorwa bakomeje kugira uruhare muri ubu bufatanye.

Kugeza ubu, Abanyarwanda 36 ni bo bamaze kwiga muri gahunda ijyanye n’ubufatanye bwa RTB na ZEPC, bakaba bari kubaka ubushobozi bushobora kuzagira uruhare mu kongera ubumenyi bw’abakozi b’u Rwanda mu rwego rw’ingufu.

Iyi gahunda ni indi ntambwe mu rugendo rwo gutegura urubyiruko rufite ubumenyi n’ubumenyingiro bukenewe, kugira ngo ruzabashe guhangana n’ibibazo by’akazi, guteza imbere udushya no kugira uruhare mu iterambere rirambye .

Mukimbiri Wilson

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version