Author: Magnifique Mukantwali

Bugesera – Mu rwego rwo kwizihiza imyaka 25 Umuryango Imbuto Foundation umaze uteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda, watashye ku mugaragaro Imbuto Hub-Bugesera, ikigo cyubatswe nk’igisubizo kirambye kigamije guteza imbere uburezi, ubuzima, imyuga, imikino n’iterambere ry’imiryango. Mu muhango wo gutaha iki gikorwa remezo, Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Madamu Jeannette Kagame, yagaragaje ko igihugu gifite urufatiro rukomeye rwubakiye ku buyobozi bwiza, butanga icyizere n’amahirwe ku Banyarwanda bose. Yagize ati: “Ubuyobozi bwiza ni bwo bwaduhaye icyizere, budushyiriraho urufatiro rukomeye twubakiraho: umutekano, amahoro n’iterambere rigera kuri buri wese.” Madamu Jeannette Kagame yanasabye urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe rufite, arusaba guhitamo inzira nziza zizafasha kubaka ejo harwo n’ahazaza h’igihugu. Yongeyeho ati: “Uyu munsi rero ntabwo turi hano gutaha inyubako gusa. Turi hano kubiba indi mbuto.” Yashimangiye ko Imbuto Hub-Bugesera izavamo impinduka zifatika mu mibereho y’abaturage binyuze muri serivisi zitandukanye izatanga. Iki…

Read More

Kigali – Mu rwego rwo gukomeza kuvugurura serivisi z’imari no guha abakiliya ubunararibonye bujyanye n’igihe, NCBA Bank Rwanda yashyize ahagaragara ku mugaragaro porogaramu ebyiri nshya z’ikoranabuhanga, NCBA Now igenewe abakiliya ku giti cyabo na NCBA Connect Plus igenewe ibigo n’abacuruzi. Ni intambwe ikomeye igaragaza icyerekezo cy’iyi banki cyo kwimakaza ikoranabuhanga mu gutanga serivisi zihuse, zizewe kandi zorohereza buri mukiliya. Uyu muhango wabereye imbere y’abakiliya, abafatanyabikorwa, abanyamakuru ndetse n’abayobozi ba banki, aho hagaragajwe ko izi porogaramu zitagamije gusa gukurikira iterambere ry’ikoranabuhanga, ahubwo zashizweho nyuma yo kumva ibibazo abakiliya bahuraga na byo no gushaka ibisubizo birambye. NCBA Now: Banki mu ntoki za…

Read More

Mu Mujyi wa Kigali hafunguwe ku mugaragaro Imurikabikorwa ry’Ubuhinzi n’Ubworozi ku nshuro ya 19, rizamara iminsi icumi kuva ku wa 22 kugeza ku wa 31 Nyakanga 2026, rihuje abamurika barenga 600 baturutse mu nzego zitandukanye z’ubuhinzi n’ubworozi. Afungura iri murikabikorwa, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Mark Cyubahiro Bagabe Ndabamenye, yavuze ko ubuhinzi n’ubworozi bikomeje kuba inkingi ikomeye y’ubukungu bw’u Rwanda, kuko bitanga hafi 20% by’umusaruro mbumbe w’Igihugu (GDP), mu gihe inganda zisaga 70% zishingiye ku gutunganya umusaruro ukomoka muri uru rwego. Yashimangiye ko Guverinoma y’u Rwanda izakomeza gushora imari mu ikoranabuhanga, guhanga udushya no guteza imbere ubufatanye hagamijwe kuvugurura ubuhinzi n’ubworozi,…

Read More

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryatangaje ko ryungutse abasirikare bashya bo mu rwego rwa ba Komando, rivuga ko bagera ku 9,318 bamaze amezi menshi batorezwa mu kigo cya gisirikare cya Tchanzu, giherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Mu muhango wo gusoza ayo mahugurwa, Umugaba Mukuru w’Ingabo za AFC/M23, Gen. Sultan Makenga, yavuze ko abo bakomando barangije amasomo yihariye agamije kubategurira ibikorwa bya gisirikare biri imbere. Nk’uko AFC/M23 ibitangaza, bamwe mu bakomando baherukaga gusoza amahugurwa ni bo bagize uruhare mu bikorwa byabereye mu bice birimo Minembwe na Point Zero. Ibi ariko ni ibyatangajwe n’uruhande rwa AFC/M23,…

Read More

Kigali – Ubuyobozi bw’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati (CECAFA) bwatangaje ko u Rwanda rwagaragaje ubushake bwo kwakira amarushanwa ya CECAFA Kagame Cup mu myaka itatu ikurikirana iri imbere, nyuma yo kwishimira uburyo igihugu gifite ibikorwa remezo bigezweho n’ubunararibonye mu gutegura amarushanwa mpuzamahanga. Ibi byatangajwe na Perezida wa CECAFA, Paulos Weldehaimanot Andemariam, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye kuri Stade Amahoro mbere y’uko irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2026 ritangira. Yashimangiye ko u Rwanda rwagaragaje ubushobozi budasanzwe mu kwakira amarushanwa akomeye, ibintu byatumye CECAFA irushaho kurugirira icyizere. Muri icyo kiganiro kandi, Perezida wa CECAFA yahise atangaza ku mugaragaro ko CECAFA…

Read More

Abanyeshuri 30 bahize abandi mu marushanwa ya The ORATOR English Competition 2026 bagiye guhabwa amahirwe adasanzwe yo kujya mu Bwongereza, aho bazamara ibyumweru bibiri nyuma yo kwitwara neza muri aya marushanwa yitabiriwe n’abanyeshuri bo mu mashuri arenga 1,000 hirya no hino mu Rwanda. Mu muhango wabereye muri BK Arena, hatanzwe ibihembo ku banyeshuri 120 bageze ku cyiciro cya nyuma, barimo 30 bazatsindiye urugendo rwo kujya mu Bwongereza nk’igihembo cyihariye. Ku rwego rw’Igihugu, Mutara Anabella, umunyeshuri wiga muri Lycée Notre-Dame de Cîteaux, ni we wegukanye umwanya wa mbere. Yasabye bagenzi be kudatinya kwiga no kuvuga Icyongereza, agaragaza ko nta muntu uvuka…

Read More

Perezida wa Repubulika akaba na Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, yasabye abanyamuryango b’Umuryango FPR Inkotanyi gukomeza kwimakaza politiki ishingiye ku gushakira ibibazo ibisubizo nyabyo, aho kwishora mu binyoma cyangwa mu bikorwa bitiza umurindi ibibazo aho kubikemura. Mu nama ya Biro Politiki ya FPR Inkotanyi iri kubera mu Intare Conference Arena i Rusororo, Perezida Kagame yavuze ko umusingi wa politiki y’Umuryango ari ugukorera abaturage no kubazanira ibisubizo bifatika. “Politiki numva, ya RPF ni uguhangana n’ibibazo tugashaka ibisubizo. Politiki y’ibinyoma, yo guhimba, bimwe mwita ‘gushushanya’ byongera ibibazo ku byo wari ufite.” Yashimangiye ko buri munyamuryango akwiriye kwisuzuma akibaza niba ibyo akora…

Read More

Mu birori byari byuzuyemo ukwemera, ibyishimo n’ishimwe, Arikidiyosezi ya Kigali ku wa 18 Nyakanga 2026 yizihije Yubile y’imyaka 50 y’Ubusaserdoti ku bapadiri benshi, inaha Kiliziya impano y’Abapadiri bashya 11 n’Abadiyakoni 14. Ibi birori byabereye muri Paruwasi Sainte Famille, aho Karidinali Antoine Kambanda yayoboye igitambo cya Misa cyitabiriwe n’imbaga y’abakristu. Mu muhango w’itangwa ry’Isakramentu ry’Ubupadiri, Abadiyakoni 11 bahawe Ubupadiri, mu gihe Abafaratiri 14 bambitswe Ubudiyakoni, bagatera indi ntambwe ibaganisha ku murimo w’Ubusaserdoti. Ni ibirori byagaragaje ubukungu bw’impano Imana ikomeje guha Kiliziya yo mu Rwanda ndetse n’icyizere cy’ejo hazaza h’umurimo w’ivugabutumwa. Mu ijambo ryatanzwe mu izina ry’abizihizaga Yubile y’imyaka 50 y’Ubupadiri, Padiri…

Read More

Mu gihe ikoranabuhanga rikomeje gutera imbere mu Rwanda, urwego rwo kohereza no kwishyurana amafaranga rwinjiye mu kindi cyiciro gishya gishobora guhindura byinshi ku isoko rya serivisi z’imari. Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangije uburyo bushya bwo kwishyurana bwitwa Rwanda National Digital Payment System (RNDPS/eKash), buhuza amabanki yose n’ibindi bigo by’imari, bugamije koroshya, kwihutisha no kugabanya ikiguzi cy’ihererekanya ry’amafaranga. Iyi gahunda yakiriwe neza n’abaturage benshi, cyane cyane kubera ko amafaranga yo kohereza amafaranga hagati ya konti za banki binyuze kuri eKash ashobora kuba hasi cyane ugereranyije n’ayakatwaga mbere. Hari aho abakoresha bavuga ko kohereza amafaranga bishobora gutwara amafaranga make cyane, nko…

Read More

Kigali – Kuri uyu wa kabiri tariki ya 14 July2026 habaye ibirori byo gutanga ibihembo ku batsinze amarushanwa ya YouthConnekt Awards, ArtsConnekt, ndetse no gushimira abatsinze muri Aguka Ideation Programme, mu gikorwa cyahurije hamwe urubyiruko, abafatanyabikorwa n’abayobozi batandukanye mu rwego rwo kwizihiza impano, udushya n’uruhare rw’urubyiruko mu iterambere ry’u Rwanda. Muri ibi birori, abantu 41 begukanye ibihembo muri YouthConnekt Awards na ArtsConnekt, mu gihe 100 batsinze muri Aguka Ideation Programme bashimiwe ku bitekerezo byabo by’imishinga igamije guhanga imirimo no guteza imbere ubukungu. Ni igikorwa cyaranzwe n’akanyamuneza n’icyizere, aho abitabiriye bishimiye intambwe urubyiruko rw’u Rwanda rukomeje gutera mu guhanga udushya, kwihangira…

Read More