Abanyeshuri 30 bahize abandi mu marushanwa ya The ORATOR English Competition 2026 bagiye guhabwa amahirwe adasanzwe yo kujya mu Bwongereza, aho bazamara ibyumweru bibiri nyuma yo kwitwara neza muri aya marushanwa yitabiriwe n’abanyeshuri bo mu mashuri arenga 1,000 hirya no hino mu Rwanda.


Mu muhango wabereye muri BK Arena, hatanzwe ibihembo ku banyeshuri 120 bageze ku cyiciro cya nyuma, barimo 30 bazatsindiye urugendo rwo kujya mu Bwongereza nk’igihembo cyihariye.


Ku rwego rw’Igihugu, Mutara Anabella, umunyeshuri wiga muri Lycée Notre-Dame de Cîteaux, ni we wegukanye umwanya wa mbere. Yasabye bagenzi be kudatinya kwiga no kuvuga Icyongereza, agaragaza ko nta muntu uvuka akizi, ahubwo gituruka ku myitozo no kwigirira icyizere.


Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yavuze ko kumenya neza Icyongereza bifasha abanyeshuri gusobanukirwa neza amasomo yose, kuko ari rwo rurimi rwigishwamo mu mashuri menshi yo mu Rwanda. Yashimangiye ko guteza imbere ubumenyi bw’icyongereza ari imwe mu nkingi zo kongerera ubushobozi urubyiruko.


Ni mu gihe Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yavuze ko Icyongereza ari ururimi rw’ubucuruzi n’amahirwe ku rwego mpuzamahanga. Yashimiye Minisiteri y’Uburezi ku ruhare igira mu gutegura urubyiruko ruzashobora guhangana ku isoko ry’umurimo no guhatanira amahirwe ari hirya no hino ku Isi.


Yanagaragaje ko gahunda ya The ORATOR iri mu bikorwa Leta ishyira imbere mu guteza imbere urubyiruko, anasaba urundi rubyiruko kwitabira gahunda z’ibiruhuko bibafasha kwigira ku ndangagaciro, kwidagadura no gukoresha neza igihe cyabo.


Irushanwa rya The ORATOR English Competition 2026 ryibanda ku guteza imbere ubushobozi bwo kuvuga mu ruhame, gutekereza byimbitse, ubuyobozi ndetse no gukoresha Icyongereza neza. Uyu mwaka ryitabiriwe n’abanyeshuri bo mu gihugu hose, aho abahize abandi bahawe ibihembo binyuranye, harimo n’urugendo rw’amateka rugiye kujyana 30 muri bo mu Bwongereza.


Mukimbiri Wilson

Share.
Leave A Reply