Kigali, Gikondo, Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 14 Kanama 2026, muri Expo Ground ahabera imurikagurisha sosiyete Spiro Rwanda yamuritse ku mugaragaro moto nshya y’amashanyarazi yiswe SPIRO EKON 450 M1 V3, igamije gutanga igisubizo gishya ku bakoresha moto mu Rwanda.
Iyi moto nshya yagaragaje ko Spiro ikomeje kwagura ikoranabuhanga ryayo mu rwego rwo guteza imbere ubwikorezi bukoresha amashanyarazi. EKON 450 M1 V3 yakozwe hitawe ku miterere y’imihanda yo mu Rwanda, by’umwihariko imihanda y’imisozi n’ahantu hakeneye moto ikomeye kandi ishobora gukora mu bihe bitandukanye.

Mu kumurika iyi moto, Spiro yashimangiye ko EKON 450 M1 V3 ari moto yubatswe ku rwego rwo hejuru, ifite imbaraga kandi yizewe, ndetse ikaba igamije gufasha abayikoresha kugera ku ntego zabo mu buryo bworoshye.
Iyi moto kandi igaragaramo amapine akomeye n’imyanya yo kwicaramo yagenewe gutanga ubwisanzure n’ihumure ku uyitwaye. Ibi bituma iba igikoresho gishobora kwifashishwa n’abatwara moto mu kazi ka buri munsi, cyane cyane mu muhanda ushobora kuba ugizwe n’imisozi n’ahantu hatandukanye.
Annet Dengeri, Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Abakozi (Senior HR Officer) muri Spiro Rwanda, yavuze ko igikorwa cyabateranyije ari ukumurika iyi moto nshya, avuga ko ari verisiyo ya munani ya moto Spiro imaze gukora kuva yatangira gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2022.

Yasobanuye ko EKON 450 M1 V3 yakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho, kandi igatunganywa hashingiwe ku miterere y’u Rwanda ndetse n’ibyifuzo by’abakiriya.
Annet Dengeri yavuze ko iyi moto ifite ubushobozi bwo kuzamuka ahantu hahanamye ndetse no kumanuka, ku buryo yorohera abayitwaye mu bice by’imisozi. Yongeyeho ko uburyo feri zayo zikora butandukanye n’ubw’izindi moto zabanje, kuko iyi moto ifite moteri zikomeye kandi zifasha mu gihe cyo kuzamuka cyangwa kumanuka ahahanamye.
Yavuze kandi ko Spiro Rwanda ikomeje gufasha mu kugabanya imirongo y’abajya gusharija moto, bitewe n’ubushobozi bwa Mega Station, ishobora gucaginga bateri kuva kuri 300 kugera kuri 800 icyarimwe.
Kuba Spiro ikomeje gushyira ku isoko moto z’amashanyarazi bigaragaza impinduka zikomeje kugaragara mu rwego rwo gutwara abantu n’ibintu mu Rwanda. Moto z’amashanyarazi zitezweho kugira uruhare mu kugabanya ikoreshwa rya lisansi no guteza imbere ubwikorezi burengera ibidukikije.
EKON 450 M1 V3 rero ije mu gihe isoko ry’u Rwanda rikomeje kwakira ikoranabuhanga rishingiye ku mashanyarazi, cyane cyane mu bwikorezi bwo mu mijyi no mu bice by’icyaro.
Ku bakoresha moto nk’umwuga ndetse n’abazikoresha mu ngendo za buri munsi, iyi moto nshya ya Spiro ishobora kuba indi ntambwe mu rugendo rwo kwimukira ku ngufu z’amashanyarazi, mu gihe abakora inganda z’imodoka na moto bakomeje gushaka ibisubizo bihendutse, birambye kandi bijyanye n’imiterere y’amasoko yo muri Afurika.
Mukimbiri Wilson

