Abana b’ingagi 22 ni bo bazitwa amazina mu muhango wa Kwita Izina ku nshuro ya 21, uteganyijwe ku wa 4 Nzeri 2026 i Kinigi. Muri uyu muhango kandi, u Rwanda ruzatangiza umushinga wa Smart Green Village ugamije kongera ubudahangarwa bw’abaturage bo mu gice cy’Ibirunga, kurengera urusobe rw’ibinyabuzima no kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.


Kwita Izina, umuhango umaze kuba ikimenyabose mu guteza imbere ubukerarugendo no kubungabunga ingagi zo mu misozi, uyu mwaka hitezwe ko uzaba umwanya wo kurebera hamwe uko ubukerarugendo bushobora gukomeza kuba imbarutso y’iterambere rirambye mu bice bikikije Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.
Umushinga wa Smart Green Village uteganya kwagura ubuso bwa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga kuri hegitari 3,740, hagamijwe kongera ahantu ingagi zo mu misozi n’izindi nyamaswa zishobora gutura.

Hazongerwaho kandi hafi hegitari 6,620 z’ahantu hazafasha mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no guteza imbere imikoreshereze irambye y’ubutaka. Ibi biziyongera ku bikorwa byo guteza imbere imibereho y’abaturage bo mu gice cy’Ibirunga, aho ubukerarugendo bw’inkomoko ku ngagi bwagiye butanga amahirwe y’akazi, ubucuruzi n’ishoramari.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, avuga ko Kwita Izina byagize uruhare rukomeye mu kwihutisha iterambere ry’aka gace, cyane cyane mu bijyanye n’ibikorwaremezo n’ubukerarugendo.


Yatanze urugero rw’Umujyi wa Musanze, avuga ko ubu umaze kugira amahoteli arenga 52 afite inyenyeri, kandi ko iterambere ry’ayo mahoteli rifitanye isano n’ubukerarugendo bwagiye burushaho gutera imbere.
“Turebye nko mu Mujyi wa Musanze, ubu umaze kugira hoteli zirenga 52 zifite inyenyeri kandi izo zose zaje kubera ubukerarugendo bumeze neza. Abatugendereye iyo baje babona aho barara nta nkomyi.”


Guverineri Mugabowagahunde kandi avuga ko kuba Kwita Izina uyu mwaka bizitabirwa n’abarenga 10,000 ari andi mahirwe akomeye ashobora kugirira akamaro abaturage n’abikorera bo mu Ntara y’Amajyaruguru.
Avuga ko intego atari ukureshya ba mukerarugendo baza kureba ingagi gusa, ahubwo ari ukubafasha kubona impamvu nyinshi zatuma bamara iminsi myinshi muri aka gace.


“Nyuma yo Kwita Izina tubona ko imibare yiyongera ku basura Intara y’Amajyaruguru. Natwe ntitwicaye, turakora ibishoboka byose kugira ngo umujyi wacu urenge ku gusura ingagi gusa ahubwo ba mukerarugendo bajye bahamara iminsi basura ibindi.”

Mu gihe u Rwanda rukomeje kwiyubaka nk’igihugu gifite ubukerarugendo bwo ku rwego rwo hejuru, abashinzwe ibidukikije bavuga ko iterambere ry’uru rwego rigomba kugendana no kurengera umutungo kamere ushingirwaho.

Thadee Twagirimana, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibidukikije n’Imihindagurikire y’Ikirere muri Minisiteri y’Ibidukikije, asanga ahantu h’ubukerarugendo ku rwego mpuzamahanga hakwiye no kuba ahantu hafite ibidukikije bibungabunzwe ku rwego mpuzamahanga.
“Mu gihe u Rwanda rukomeje kwiyubaka nk’ahantu h’ubukerarugendo bwo ku rwego rwo hejuru kandi bwita ku bidukikije, kubungabunga ibidukikije bigomba gukomeza kuba ku isonga mu iterambere ry’ubukerarugendo. Ahantu h’ubukerarugendo ku rwego rw’isi hagomba no kuba ahantu h’ibidukikije ku rwego rw’isi.”


Ibi bishimangira ko gahunda yo kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga no gushyiraho ahantu harushaho kurindwa atari iyo gufasha ingagi gusa, ahubwo ari n’igice cy’ingamba zo kurinda urusobe rw’ibinyabuzima no guteza imbere imibereho y’abaturage.

Mu isura izwi cyane ya Kwita Izina, abana b’ingagi ni bo bazongera kuba ku isonga mu birori byo ku wa 4 Nzeri 2026, aho ingagi 22 zizahabwa amazina. Ibi byatangajwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga Urusobe rw’Ibinyabuzima, Rwanda Nature Foundation, Eugène Mutangana.


Mutangana yavuze ko Kwita Izina atari umuhango wo kwita amazina ingagi gusa, ahubwo ari umunsi wo kwizihiza ubufatanye bw’abafatanyabikorwa batandukanye bagira uruhare mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no guteza imbere abaturage. “Kwita Izina ni umunsi wo kwizihiza ubufatanye. Iterambere twishimira uyu munsi ni umusaruro w’abantu benshi bakorera hamwe bagamije kugera ku ntego imwe.”


Kwita Izina ku nshuro ya 21 hateganyijwe ko izaba umwanya wo kwishimira intambwe imaze guterwa mu kubungabunga ingagi no guteza imbere ubukerarugendo, ariko ikaba n’akanya ko kureba kure ku hazaza h’Agace k’Ibirunga.


Kwagura Pariki kuri hegitari 3,740, kongera ahantu ho kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima kuri hegitari 6,620 no gutangiza Smart Green Village bishobora guha aka gace icyerekezo gishya, aho kurengera ibidukikije, imibereho myiza y’abaturage n’ubukerarugendo birambye bigenda hamwe.


Ku wa 4 Nzeri, ubwo amazina azaba ari guhabwa abana b’ingagi 22 i Kinigi, hazaba hatangiye n’indi nkuru y’ingenzi: iy’ahazaza h’Ibirunga, aho ingagi, abaturage n’ibidukikije bigomba gukomeza kubana mu buryo burambye.

Mukimbiri Wilson

Share.
Leave A Reply