Bugesera – Mu rwego rwo kwizihiza imyaka 25 Umuryango Imbuto Foundation umaze uteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda, watashye ku mugaragaro Imbuto Hub-Bugesera, ikigo cyubatswe nk’igisubizo kirambye kigamije guteza imbere uburezi, ubuzima, imyuga, imikino n’iterambere ry’imiryango.


Mu muhango wo gutaha iki gikorwa remezo, Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Madamu Jeannette Kagame, yagaragaje ko igihugu gifite urufatiro rukomeye rwubakiye ku buyobozi bwiza, butanga icyizere n’amahirwe ku Banyarwanda bose.


Yagize ati: “Ubuyobozi bwiza ni bwo bwaduhaye icyizere, budushyiriraho urufatiro rukomeye twubakiraho: umutekano, amahoro n’iterambere rigera kuri buri wese.”


Madamu Jeannette Kagame yanasabye urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe rufite, arusaba guhitamo inzira nziza zizafasha kubaka ejo harwo n’ahazaza h’igihugu.


Yongeyeho ati: “Uyu munsi rero ntabwo turi hano gutaha inyubako gusa. Turi hano kubiba indi mbuto.” Yashimangiye ko Imbuto Hub-Bugesera izavamo impinduka zifatika mu mibereho y’abaturage binyuze muri serivisi zitandukanye izatanga.


Iki kigo giherereye i Nyamata mu Karere ka Bugesera cyateguwe nk’ikigo gifasha abaturage mu buryo bwuzuye. Gifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 200 buri munsi, mu gihe isomero ryacyo rishobora gukoreshwa n’abagera kuri 960.


Ku rwego rw’ubuzima, gifite ishami ritanga serivisi z’ibanze rizafasha abaturage bagera kuri 750. Hari kandi amahugurwa y’imyuga azafasha urubyiruko rugera ku 117 kwiga ubudozi, kogosha, ubwiza no gusuka imisatsi, gukoresha mudasobwa n’indi myuga ibafasha kwihangira imirimo.


Imbuto Hub-Bugesera yanashyizwemo Urugo Mbonezamikurire y’Abana Bato (ECD) ruzita ku bana bagera ku 1,402, hagamijwe kubafasha gukura neza no kubategurira amashuri. Harimo kandi isomero ry’abana, aho gukorera imyitozo ngororamubiri ndetse n’ahagenewe abageze mu zabukuru, bakazajya bahurira mu mikino gakondo irimo amakarita n’igisoro.


Abitabiriye uyu muhango bagaragaje ko iki gikorwa remezo kije ari igisubizo ku bibazo bitandukanye byari bibangamiye abaturage, by’umwihariko urubyiruko rwifuzaga aho rwungukira ubumenyi, amahugurwa n’ubushobozi bwo kwihangira imirimo.


Imbuto Hub-Bugesera ni intambwe nshya igaragaza icyerekezo cya Imbuto Foundation cyo gukomeza gushyigikira imibereho myiza y’Abanyarwanda no kubaka abaturage bafite ubushobozi bwo kwiteza imbere. Ni umushinga utanga icyizere ko imbuto yabibwe uyu munsi izera umusaruro uzagirira akamaro ibisekuru by’ubu n’ibizaza.

Mukimbiri Wilson

Share.
Leave A Reply