
Author: Magnifique Mukantwali
Abanyeshuri 30 bahize abandi mu marushanwa ya The ORATOR English Competition 2026 bagiye guhabwa amahirwe adasanzwe yo kujya mu Bwongereza, aho bazamara ibyumweru bibiri nyuma yo kwitwara neza muri aya marushanwa yitabiriwe n’abanyeshuri bo mu mashuri arenga 1,000 hirya no hino mu Rwanda. Mu muhango wabereye muri BK Arena, hatanzwe ibihembo ku banyeshuri 120 bageze ku cyiciro cya nyuma, barimo 30 bazatsindiye urugendo rwo kujya mu Bwongereza nk’igihembo cyihariye. Ku rwego rw’Igihugu, Mutara Anabella, umunyeshuri wiga muri Lycée Notre-Dame de Cîteaux, ni we wegukanye umwanya wa mbere. Yasabye bagenzi be kudatinya kwiga no kuvuga Icyongereza, agaragaza ko nta muntu uvuka…
Perezida wa Repubulika akaba na Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, yasabye abanyamuryango b’Umuryango FPR Inkotanyi gukomeza kwimakaza politiki ishingiye ku gushakira ibibazo ibisubizo nyabyo, aho kwishora mu binyoma cyangwa mu bikorwa bitiza umurindi ibibazo aho kubikemura. Mu nama ya Biro Politiki ya FPR Inkotanyi iri kubera mu Intare Conference Arena i Rusororo, Perezida Kagame yavuze ko umusingi wa politiki y’Umuryango ari ugukorera abaturage no kubazanira ibisubizo bifatika. “Politiki numva, ya RPF ni uguhangana n’ibibazo tugashaka ibisubizo. Politiki y’ibinyoma, yo guhimba, bimwe mwita ‘gushushanya’ byongera ibibazo ku byo wari ufite.” Yashimangiye ko buri munyamuryango akwiriye kwisuzuma akibaza niba ibyo akora…
Mu birori byari byuzuyemo ukwemera, ibyishimo n’ishimwe, Arikidiyosezi ya Kigali ku wa 18 Nyakanga 2026 yizihije Yubile y’imyaka 50 y’Ubusaserdoti ku bapadiri benshi, inaha Kiliziya impano y’Abapadiri bashya 11 n’Abadiyakoni 14. Ibi birori byabereye muri Paruwasi Sainte Famille, aho Karidinali Antoine Kambanda yayoboye igitambo cya Misa cyitabiriwe n’imbaga y’abakristu. Mu muhango w’itangwa ry’Isakramentu ry’Ubupadiri, Abadiyakoni 11 bahawe Ubupadiri, mu gihe Abafaratiri 14 bambitswe Ubudiyakoni, bagatera indi ntambwe ibaganisha ku murimo w’Ubusaserdoti. Ni ibirori byagaragaje ubukungu bw’impano Imana ikomeje guha Kiliziya yo mu Rwanda ndetse n’icyizere cy’ejo hazaza h’umurimo w’ivugabutumwa. Mu ijambo ryatanzwe mu izina ry’abizihizaga Yubile y’imyaka 50 y’Ubupadiri, Padiri…
Mu gihe ikoranabuhanga rikomeje gutera imbere mu Rwanda, urwego rwo kohereza no kwishyurana amafaranga rwinjiye mu kindi cyiciro gishya gishobora guhindura byinshi ku isoko rya serivisi z’imari. Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangije uburyo bushya bwo kwishyurana bwitwa Rwanda National Digital Payment System (RNDPS/eKash), buhuza amabanki yose n’ibindi bigo by’imari, bugamije koroshya, kwihutisha no kugabanya ikiguzi cy’ihererekanya ry’amafaranga. Iyi gahunda yakiriwe neza n’abaturage benshi, cyane cyane kubera ko amafaranga yo kohereza amafaranga hagati ya konti za banki binyuze kuri eKash ashobora kuba hasi cyane ugereranyije n’ayakatwaga mbere. Hari aho abakoresha bavuga ko kohereza amafaranga bishobora gutwara amafaranga make cyane, nko…
Kigali – Kuri uyu wa kabiri tariki ya 14 July2026 habaye ibirori byo gutanga ibihembo ku batsinze amarushanwa ya YouthConnekt Awards, ArtsConnekt, ndetse no gushimira abatsinze muri Aguka Ideation Programme, mu gikorwa cyahurije hamwe urubyiruko, abafatanyabikorwa n’abayobozi batandukanye mu rwego rwo kwizihiza impano, udushya n’uruhare rw’urubyiruko mu iterambere ry’u Rwanda. Muri ibi birori, abantu 41 begukanye ibihembo muri YouthConnekt Awards na ArtsConnekt, mu gihe 100 batsinze muri Aguka Ideation Programme bashimiwe ku bitekerezo byabo by’imishinga igamije guhanga imirimo no guteza imbere ubukungu. Ni igikorwa cyaranzwe n’akanyamuneza n’icyizere, aho abitabiriye bishimiye intambwe urubyiruko rw’u Rwanda rukomeje gutera mu guhanga udushya, kwihangira…
Kigali – Mu myaka 10 ishize, RNIT Iterambere Fund yigaragaje nk’imwe mu nkingi zikomeye zafashije Abanyarwanda kwimakaza umuco wo kwizigama no gushora imari. Imibare yashyizwe ahagaragara igaragaza ko iki kigega kimaze gukusanya ubwizigame burenga miliyari 150 Frw, mu gihe abarenga 350,000 bamaze kukinyuzamo amafaranga yabo. Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa 12 Nyakanga 2026, ubuyobozi bwa RNIT Iterambere Fund bwatangaje ko kuva iki kigega cyatangira gukora mu buryo bwuzuye mu 2016, cyakomeje kwiyubaka no kugirirwa icyizere n’Abanyarwanda, cyane cyane guhera mu 2019, ubwo umubare w’abakigana watangiraga kwiyongera ku muvuduko ushimishije. Umuyobozi Mukuru wa RNIT Iterambere Fund, Gatera Jonathan Sebagabo, yavuze…
Kagarama, Kicukiro – Kuri uyu wa Gatanu Tariki ya 10 Nyakanga 2026, Uyu munsi ni umunsi w’ibyishimo n’ishema ku muryango wa Good Haven International School Nursery and Primary, ishuri riherereye i Kagarama mu Karere ka Kicukiro, aho habereye umuhango wo guha impamyabumenyi abana barangije Top Class ndetse n’abasoje Umwaka wa Gatandatu w’Amashuri Abanza (P6). Ni ibirori byahuje ababyeyi, abarera, inshuti z’ishuri n’abafatanyabikorwa baryoherwa n’ibyo abana bagezeho nyuma y’urugendo rwuzuyemo kwiga, gukura mu bumenyi no mu burere. Ubuyobozi bw’ishuri bwagaragaje ko bushimira byimazeyo ababyeyi n’abarerera muri Good Haven International School ku cyizere bakomeje kugirira ishuri no ku bufatanye bwabo bwabaye inkingi…
Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 7 Nyakanga 2026, Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangije ku mugaragaro Ibizamini bya Leta Bisoza Amashuri Abanza (PLE) by’umwaka w’amashuri wa 2025/2026 mu gihugu hose, aho abakandida 277,452 batangiye urugendo rwo gusoza icyiciro cy’amashuri abanza. Mu bakora ibi bizamini harimo abahungu 123,101 n’abakobwa 154,351, bakorera ibizamini mu bigo 1,182 byateganyijwe hirya no hino mu Rwanda. Abayobozi bakuru mu rwego rw’uburezi, barimo Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, Claudette Irere, Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr. Bernard Bahati, n’abandi bayobozi batandukanye, basuye ibigo by’ibizamini bitandukanye aho batangirije ku mugaragaro ibi bizamini, banifuriza abanyeshuri gutsinda neza…
The second edition of the Kivu Summer Beach Expo & Festival, organized by Yirunga Ltd, has concluded in Karongi District after ten days of activities aimed at promoting tourism, entrepreneurship, culture, sports, and investment around Lake Kivu. The festival ran from June 26 to July 4, 2026, bringing together 91 exhibitors, including producers of Made in Rwanda products and participants from other countries showcasing a wide range of products and services. The event featured four major components: a ten-day business expo, a daily Car Free Zone, sports competitions on Lake Kivu, and cultural and entertainment activities designed to showcase the…
Kigali, Rwanda – Ku wa Kane, tariki ya 25 Kamena 2026Mu gikorwa gikomeye cyabereye i Kigali, umuryango nyafurika ushyigikira ubucuruzi n’iterambere ry’abanyamishinga, Accelerate Africa (AA), wasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ubucuruzi, guhanga udushya no gufasha ibigo bito n’ibiciriritse kwagura ibikorwa byabyo ku rwego rwa Afurika. Aya masezerano afatwa nk’intambwe ikomeye mu rugendo rwo kubaka Afurika ishingiye ku bukungu bukomeye buyobowe n’abikorera, aho impande zombi ziyemeje gufatanya mu guteza imbere amahirwe y’ishoramari, kwagura amasoko no kongerera ubushobozi ba rwiyemezamirimo. Mu butumwa bwe, Umuhuzabikorwa wa Accelerate Africa ku rwego rwa Afurika, Gilbert Ewehmeh,…