KIGALI – Mu gihe u Rwanda rukomeje gushimangira inzira y’imiyoborere myiza, ubutabera n’iterambere rirambye, impuguke, abayobozi n’abahagarariye imiryango itandukanye bahuriye i Kigali mu mahugurwa n’ikiganiro mpaka byibanze ku nsanganyamatsiko igira iti “Human Rights: Our Everyday Essentials” (Uburenganzira bwa Muntu: Iby’Ingenzi Mu Buzima Bwa Buri Munsi), basuzuma aho igihugu kigeze mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu n’ibikenewe kugira ngo burusheho kugera kuri bose.
Iki gikorwa cyabaye ku wa Gatanu, tariki ya 19 Kamena 2026, cyahuje abafatanyabikorwa baturutse mu nzego zitandukanye baganira ku buryo uburenganzira bwa muntu bugaragara kandi bukagira uruhare mu mibereho ya buri munsi y’Abanyarwanda.

Mu kiganiro mpaka cyabereye muri uwo muhango, abitabiriye bagarutse ku ntambwe ishimishije igihugu kimaze gutera mu kurinda uburenganzira bw’abaturage, ariko banagaragaza ko hakiri imbogamizi zikeneye gukemurwa kugira ngo ayo mahame abe impamo kuri buri wese.
Abaganiriye muri iki kiganiro bashimangiye ko uburenganzira bwa muntu butarangirira ku mategeko cyangwa ku nyandiko za Leta gusa, ahubwo bugomba kumvikana no kugaragarira mu mibereho ya buri munsi, haba mu muryango, ku kazi, mu mashuri no mu zindi nzego z’ubuzima bw’igihugu.

Bagaragaje ko nubwo u Rwanda rwashyizeho amategeko n’amabwiriza arengera uburenganzira bw’ibanze bwa muntu, hakiri icyuho mu rwego rwo kuyamenyekanisha no kuyashyira mu bikorwa ku buryo busesuye. Bagarutse ku kamaro ko gukomeza ubukangurambaga no kongera ubumenyi kugira ngo abaturage basobanukirwe neza uburenganzira bwabo ndetse n’inshingano bafite mu kubaka igihugu gishingiye ku butabera n’ubwubahane.
Mu ngingo zaganiriweho harimo uburyo bwo koroshya kugera ku butabera kuri bose, guteza imbere uburenganzira mu rwego rw’ubukungu no kurinda amatsinda y’abaturage ashobora guhura n’ihohoterwa cyangwa guhezwa mu mibereho rusange.
Umuyobozi Mukuru wa Never Again Rwanda, Joseph Ryarasa, yavuze ko nubwo hari byinshi byagezweho, hakiri urugendo rwo gukomeza gushimangira ubufatanye hagati ya Leta, imiryango itari iya Leta n’abaturage kugira ngo uburenganzira bwa muntu burusheho kubahirizwa.

Yagize ati: “Ntabwo dushobora gutandukanya uburenganzira bwa muntu n’iterambere rirambye. Iyo abaturage bafite uburenganzira busesuye kandi bukubahirizwa, bituma bagira uruhare rufatika mu iterambere ry’igihugu.”
Ku ruhande rw’abafatanyabikorwa mpuzamahanga, Oskar Karnebäck, Umunyamabanga muri Ambasade ya Suwede mu Rwanda, yagaragaje ko uburenganzira bwa muntu ari ubwa buri wese hatitawe ku nkomoko, imyemerere, ibitekerezo bya politiki cyangwa indi miterere umuntu afite.
Yashimangiye ko gushyira umuntu ku isonga mu igenamigambi no mu miyoborere ari imwe mu nzira zifasha kubungabunga agaciro ka muntu no guteza imbere ubwisanzure n’uburinganire.
Abitabiriye iki kiganiro bemeje ko kubaka sosiyete yubahiriza uburenganzira bwa muntu bisaba ubufatanye bwa buri wese, haba inzego za Leta, imiryango itegamiye kuri Leta, abafatanyabikorwa mpuzamahanga ndetse n’abaturage ubwabo.

Basabye ko hakomeza gushorwa imbaraga mu burezi n’ubukangurambaga ku burenganzira bwa muntu, hagakurikiranwa neza ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko arengera abaturage, kugira ngo uburenganzira bwa muntu bube inkingi ikomeye y’iterambere rirambye n’imibereho myiza y’Abanyarwanda bose.
Ubutumwa bw’ingenzi bwavuye muri ibi biganiro ni uko uburenganzira bwa muntu atari igitekerezo cy’abanyamategeko cyangwa abayobozi gusa, ahubwo ari ishingiro ry’ubuzima bwa buri munsi n’iterambere rya buri muturage. Iyo bubahirijwe, abaturage bagira icyizere, bagatanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu kandi bagaharanira ejo hazaza heza h’abazabakomokaho.
Mukimbiri Wilson

