MUSANZE – Nyuma y’igihe hari abamunengaga imikorere ye mu gitaramo cya The Nu-Year Groove cyabereye muri BK Arena ku wa 1 Mutarama 2026, aho bamwe mu bafana bavugaga ko batashye batanyuzwe, The Ben yongeye kwerekana impano ye ku rwego rwo hejuru mu gitaramo cya mbere cya “Summer Country Tour 2026” cyabereye kuri Stade Ubworoherane i Musanze.

Mu minota igera kuri 50 yamaze ku rubyiniro, The Ben yatanze igitaramo cyuzuyemo imbaraga, ubuhanga n’amarangamutima byatumye benshi bavuga bati “Genda Igisamagwe urababariwe.”
Abafana bari bitabiriye iki gitaramo ku bwinshi cyane, baturutse mu bice bitandukanye, bamwakiriye mu byishimo byinshi kandi bamwereka urukundo rudasanzwe kuva akandagira ku rubyiniro kugeza asoje kuririmbira abaturage ba Musanze.
The Ben yagaragaje ko yari yiteguye neza, yifashishije itsinda ry’ababyinnyi benshi ndetse n’urubyiniro rwateguwe ku rwego rwo hejuru, ibintu byarushijeho gutuma buri ndirimbo iba nk’igitaramo cyayo.
Icyashimishije benshi ni uko nta mwanya n’umwe yahaye abafana wo kurambirwa. Yakurikiranyaga indirimbo imwe ku yindi, na bo bakayiririmbana ijambo ku rindi, bakabyina banazamura amajwi mu buryo bwagaragazaga uburyo bamufitiye igikundiro.

Abari bahari bavuga ko iki gitaramo cyabaye nk’ubutumwa bukomeye bwa The Ben bwo kongera kwemeza ko akiri umwe mu bahanzi bafite ubushobozi bwo gufata imbaga no kuyisusurutsa nta nkomyi.
Hari n’abagereranyije uko yitwaye i Musanze n’ibyabereye muri BK Arena batangaza ko uyu muhanzi yagaragaje ko ashobora gukosora aho byagenze nabi, akagaruka afite intego yo kunyura abakunzi be kurushaho.
Mu gusoza igitaramo cye cya mbere cya Summer Country Tour 2026, urusaku rw’amashyi, indirimbo zaririmbwaga n’abafana ndetse n’ibyishimo byari byuzuye Stade Ubworoherane byatanze ishusho y’uko The Ben yongeye kwigarurira imitima y’abakunzi be, aho benshi batashye bavuga ko yabahaye igitaramo gikwiye kwibukwa.
Mukimbiri Wilson

