Mu Mujyi wa Kigali hafunguwe ku mugaragaro Imurikabikorwa ry’Ubuhinzi n’Ubworozi ku nshuro ya 19, rizamara iminsi icumi kuva ku wa 22 kugeza ku wa 31 Nyakanga 2026, rihuje abamurika barenga 600 baturutse mu nzego zitandukanye z’ubuhinzi n’ubworozi.

Afungura iri murikabikorwa, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Mark Cyubahiro Bagabe Ndabamenye, yavuze ko ubuhinzi n’ubworozi bikomeje kuba inkingi ikomeye y’ubukungu bw’u Rwanda, kuko bitanga hafi 20% by’umusaruro mbumbe w’Igihugu (GDP), mu gihe inganda zisaga 70% zishingiye ku gutunganya umusaruro ukomoka muri uru rwego.


Yashimangiye ko Guverinoma y’u Rwanda izakomeza gushora imari mu ikoranabuhanga, guhanga udushya no guteza imbere ubufatanye hagamijwe kuvugurura ubuhinzi n’ubworozi, anashishikariza abahinzi n’aborozi gushyira mu bikorwa ubumenyi bazakura muri iri murikabikorwa kugira ngo impinduka zitangire kugaragara mu gihembwe cy’ihinga cya 2027A.


Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Twihutishe ivugurura ry’Ubuhinzi n’Ubworozi binyuze mu guhanga ibishya n’ubufatanye.”

Umuhuzabikorwa w’iri murikabikorwa akaba n’Umuyobozi ushinzwe Ubuhinzi Buvuguruye muri MINAGRI, Patrick Karangwa, yavuze ko iri murikabikorwa rikomeje gukura no kuba ubukombe, aho uyu mwaka ryitabiriwe n’abamurika barenga 600, umubare utari warigeze ugerwaho.


Yatangaje kandi ko hazatangwa ibihembo ku bahize abandi mu guhanga ibishya bifasha kwihutisha ivugurura ry’ubuhinzi n’ubworozi, mu rwego rwo gushishikariza udushya dufasha kongera umusaruro no guhangana n’imbogamizi zugarije uru rwego.


Iri murikabikorwa ritegerejweho kuba urubuga rwo kungurana ibitekerezo, kwerekana ikoranabuhanga rigezweho no guhuza abahinzi, aborozi, abashoramari n’abafatanyabikorwa, hagamijwe kubaka ubuhinzi bugezweho, butanga umusaruro mwinshi kandi burambye.

Mukimbiri Wilson

Share.
Leave A Reply