KIGALI – U Rwanda rwongeye gutera indi ntambwe ikomeye mu rugendo rwo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi, ubuziranenge n’ihiganwa ku rwego mpuzamahanga, nyuma yo gutangiza ku mugaragaro Rwanda Standards Board (RSB) Quality Academy, ishuri rizafasha kongerera ubushobozi abanyamwuga n’ibigo mu bijyanye n’ubuziranenge.


Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Ambasaderi wa Repubulika ya Koreya mu Rwanda, Umuyobozi wa KOICA mu Rwanda, abahagarariye UNIDO, abayobozi b’ibigo bya Leta n’abikorera ndetse n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga.


Mu ijambo rye, umushyitsi mukuru Umunyamabanga wa Leta uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda Chantal TUYISHIMIRE, yavuze ko iri shuri ari intambwe ikomeye igaragaza ubushake bw’u Rwanda bwo gukomeza urugendo rw’ihinduramatwara rugamije kubaka ubukungu bufite ubushobozi bwo guhangana ku isoko mpuzamahanga, bushingiye ku bumenyi no ku muco w’ubuziranenge.


Yagize ati: “Uyu munsi turimo kwizihiza indi ntambwe y’ingenzi mu rugendo rwo gukomeza kubaka ibikorwa remezo by’ubuziranenge mu gihugu, bifasha guteza imbere udushya, inganda ndetse no kongera ubushobozi bw’ibikorerwa mu Rwanda ku masoko mpuzamahanga.”


Abitabiriye uyu muhango bibukijwe kandi intsinzi u Rwanda rwagezeho mu mwaka ushize ubwo rwakiraga Inteko Rusange y’Umuryango Mpuzamahanga Ushinzwe Ubuziranenge (ISO General Assembly), igikorwa cyagaragaje ubushobozi bw’igihugu n’icyerekezo cyacyo cyo kuba ihuriro ry’ubucuruzi, ishoramari n’inganda muri Afurika.


Ubwo yashimaga ubufatanye buri hagati y’u Rwanda na Koreya y’Epfo, Ambasadeli wa Repubulika ya Korea mu Rwanda Jeong Woo-jin, yavuze ko ibihugu byombi bikomeje kugendana mu rugendo rw’iterambere no gusangira ubunararibonye mu kubaka inzego z’ubuziranenge n’inganda zigezweho.
Yagize ati: “Koreya n’u Rwanda bikomeje kuba abafatanyabikorwa nyakuri, inshuti ndetse n’umuryango umwe. Uru ni urugendo rwiza kandi rufitiye inyungu impande zombi.”


Yashimiye Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), Rwanda Standards Board (RSB), KOICA, Korea Standards Association, Korea Association for Industry ndetse na Solutek ku ruhare rwabo mu gutuma uyu mushinga ugerwaho.

NEMA John Violette Rwiyemeza mirimo mubikorera Avuga ko Rwanda Standards Board Quality Academy izafasha igihugu gutegura abanyamwuga bafite ubumenyi buhambaye mu bijyanye n’ubuziranenge, bikazagira uruhare mu kongera umusaruro, guteza imbere inganda no gufasha ibikorerwa mu Rwanda kurushaho kwinjira ku masoko mpuzamahanga.

Iri shuri rije mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi, ikoranabuhanga n’ubuziranenge nk’inzira yo kugera ku ntego z’iterambere rirambye no guhangana ku rwego rw’isi.

Mukimbiri Wilson

Share.
Leave A Reply