Author: Eric Bertrand Nkundiye

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, yagiranye ibiganiro kuri telefone na mugenzi we wa Serbia, Marko Djuric. Ni ibiganiro Byibanze ku kwagura umubano no kureba inzego nshya z’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi. U Rwanda na Serbia bifitanye umubano ushingiye ku bucuruzi na dipolomasi kuva mu 1971, uyu mubano wagiye ushyirwamo imbaraga cyane ndetse iki gihugu gifite umubare munini w’Abanyarwanda batuyeyo biganjemo abanyenshuri. Muri Mata 2023, ibihugu byombi byemeranyije gukorana ubucuruzi mu bijyanye guhahirana ingano n’ibigori hagamijwe kuziba icyuho cyatewe n’igabanyuka ry’ibinyampeke u Rwanda rwavanaga mu Burusiya na Ukraine. Muri iki gihugu u Rwanda ruhagariwe na Lt Gen Frank Mushyo Kamanzi,…

Read More

Amashusho y’abapolisi benshi barimo gukubita umuntu mu muhanda i Kinshasa yazungurutse henshi ku mbuga nkoranyambaga guhera ku cyumweru yahujwe n’urupfu rw’umupolisi Fiston Kabeya, ariko ibi bishobora kuba ari ibintu bibiri bitandukanye. Igipolisi cya DR Congo kivuga ko uburyo Kabeya yapfuyemo “butarasobanuka neza”, kandi kikaburira abantu kwirinda “amakuru atari yo” ku bivugwa kuri uru rupfu. Urupfu rw’uyu mupolisi wo mu muhanda rwemejwe mu mashusho y’ubuhamya butangwa n’uvuga ko ari mugenzi wa Kabeya wavuze ko Kabeya yakubiswe n’abashinzwe umutekano wa Minisitiri w’intebe kuko yabujije imodoka zigendana na we kunyura ahatemewe n’amategeko. Ko uko gukubitwa byamuviriyemo urupfu. Igipolisi cya DR Congo cyemeza ko…

Read More

Ihuriro ACOREB rihuza Abepiskopi Gatolika b’u Rwanda n’ab’u Burundi, basabye u Burundi ko hakorwa ibishoboka byose, imipaka ihuza u Burundi n’u Rwanda igafungurwa bityo Abarundi n’Abanyarwanda bakongera kugenderana nkuko byari bisanzwe. Ni ingingo yagarutsweho mu nama isanzwe ibahuza, yateraniye i Kibungo ku Cyumweru tariki 30 Werurwe 2025 kugera ku wa Kabiri tariki 1 Mata 2025. Itangazo risoza inama y’Abepiskopi Gatolika b’u Rwanda n’ab’u Burundi, rigira riti: “Tubabajwe no kuba kugera ubu imipaka ihuza u Rwanda n’u Burundi ifunze. Twishimiye ko hari ibyatangiye gukorwa kugira ngo umubano hagati y’ibihugu byombi wongere kubaho. Turasaba abayobozi gukoresha inzira y’amahoro na dipolomasi maze urujya…

Read More

Ikigo Mega Global Market gifite isoko rikorera ku ikoranabuhanga ariko rikanagira amasoko mu Rwanda no muri Canada, cyahembwe nk’ikigo gicuruza inyunganiramirire cyitwaye neza mu mwaka wa 2024 mu Rwanda (Food Supplements Company Of The Year). Mega Global Market yahembwe mu bihembo bitegurwa na Karisimbi Events bizwi nka ‘Consumers Choice Awards’.Umuyobozi Mukuru wa Mega Global Market, Dr. Francis Habumugisha, yishimiye iki gihembo ikigo abereye umuyobozi cyatwaye. Yagize ati “Ni umunezero mwinshi uyu munsi kuba ikigo cyacu cyatwaye igihembo gikomeye nk’iki. Gutanga serivisi nziza, ibicuruzwa byiza bikaba bituruka ku bunararibonye bw’imyaka 20 maze muri aka kazi ko gukwirakwiza inyunganiramirire.” Dr. Francis Habumugisha…

Read More

Muri Diyoseze ya Kibungo, Paruwasi ya Rwamagana haravugwa igihombo cya Miliyoni 22 z’umushinga RW0622 cyatewe no kunyereza amafaranga yagombaga kwita ku bana bafashwa muri uyu mushinga uterwa inkunga na Kompasiyo ishami ry’u Rwanda. Ni igihombo bivugwa ko cyatewe no guhimba inyemezabwishyu, kurihirira abanyeshuri batiga ( Baringa) no gukuba kabiri ibyaguzwe ( urugero hari nk’aho ngo baguraga ibiryo by’inkoko zororerwa ku mushinga byagombaga kugurwa rimwe mu kwezi ariko ngo byaje kugaragara ko bandikaga ko byaguzwe kabiri). Kuki Nkuranga Aloys umuhungu wa Musenyeri Emmanuel Ntazinda ariwe uvugwaho guhombya uyu mushinga ? Umwe mu bakirisito bo muri Paruwasi ya Rwamagana, uyu mushinga ukoreramwo…

Read More

Muri iyi baruwa yandikiwe Musenyeri Emmanuel Ntazinda yiyamwa na Rev. Dr. Ernest Mahoro ngo warukomeje kumesebya imbere y’abapasitoro b’itorero Angirikani muri Diyoseze ya Kibungo Kandi yaramuhunze igaragaramo amagambo yigisha Musenyeri Ntazinda ko akwiye kugaruka mu nshingano akareba icyo abakirisito bakeneye no kubakomeza mu rugendo rujya mu ijuru. Ni ibaruwa yanditswe kuwa mbere tariki ya 11 Nyakanga 2022 Aho igira iti: ” Ntabwo binyoroheye kubona uko nandika iyi message nyuma y’imyaka irindwi nirengagiza ibinyoma, gusebenya, n’urwango umfitiye. Ariko ndagirango nkumenyeshe ko gusebanya bihanwa n’amategeko agenga U Rwanda ndetse na Canon z’itorero Anglikani uvuga ko ukorera. Kuba narakwihoreye mu bihe byashize si…

Read More

Kuri uyu wa Gatatu, Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Tete Antonio, amugezaho ubutumwa bwa Perezida wa Angola, Joao Manuel Gonçaves Laurenço, usanzwe ari umuhuza mu biganiro byo gushakira umuti ibibazo by’umutekano muke biri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Tete Antonia aje mu Rwanda, nyuma y’iminsi itatu, hasubitswe ibiganiro byagombaga guhuza Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Perezida wa RDC, Felix Antoine Tshisekedi, byagomba kuba ku cyumweru tariki ya 15 Ukuboza. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb Olivier Nduhungirehe yatangaje ko icyatumye aba bakuru b’ibihugu badahurira i Luanda nk’uko byari biteganyijwe, ari uko habayemo kwisubira…

Read More

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku kigero cya 8.1% mu gihembwe cya gatatu cya 2024, mu gihe umusaruro mbumbe w’imbere mu gihugu ubarirwa agaciro ka miliyari 4.806 Frw. Ni raporo yagaragajwe kuri uyu wa kabiri, tariki ya 17 Ukuboza 2024. Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yagaragaje ko ikigero ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho ari cyiza. Umusaruro mbumbe w’ubukungu mu gihembwe cya gatatu cya 2024, wazamutse ku kigero cya 8.1%, nyuma y’uko wari wazamutse 9.8% mu gihembwe cya kabiri, ndetse na 9.7% mu gihembwe cya mbere. Ni mugihe kandi umusaruro mbumbe uri kuri miliyari 4,806 Frw,…

Read More

Nk’uko twagiye tubigaragaza mu nkuru zacu zabanje aho abakirisito ba Anglican Diyoseze ya Kibungo bagiye bagaragaza imicungire mibi y’imishinga bafashwamo na Compassion ishami ry’u Rwanda . bagaragaje ko iyo mishinga yagiye icungwa nabi n’abakozi bashizweho na Musenyeri wa Anglican diyoseze ya Kibungo Emmanuel NTAZINDA, ngo bitewe n’uko ngo bagabanaga ibyayivuyemwo. Abakirisito bavuga ko hafi imyanya yose ishyirwamo bene wabo na Musenyeri Aba bakiristo bavuga ko mu myaka 13 uyu Musenyeri amaze yimitswe yigwijeho imitungo ya Diyoseze afifashijwemo n’abanyamuryango be. Aba bakiristo bakomeza bagaragaza abo banyamuryango Aho yagiye abohereza kuyobora , bati :” muri Paruwasi Rukira hari uwitwa Karangwa ni project…

Read More

Umutwe witwaje intwaro wa M23 kuri uyu wa 16 Ukuboza 2024 wafashe agace ka Alimbongo muri teritwari ya Lubero nyuma y’imirwano ikomeye yayihanganishije n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ihuriro rya Wazalendo. Alimbongo yari nk’igikuta gikomeye cyabuzaga M23 kwinjira mu bindi bice byo muri Lubero kuko kuva uyu mutwe wafata ibice birimo Kanyabayonga, Kayna na Kirumba; ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ryahashyize uburinzi bukomeye. Aka gace gafashwe nyuma ya Matembe, yisubijwe na M23 tariki ya 15 Ukuboza 2024, Leta ya RDC ikaba ifite impungenge ko santere ya Lubero na yo ishobora gufatwa mu gihe cya vuba. Umuvugizi wa…

Read More