Umunyamabanga ushinzwe ububanyi n’amahanga wa Amerika yavuze ko Washington “Itazategeka” amahitamo Africa ikwiye gukora kandi nta n’undi ukwiye kubikora”.
Antony Blinken yagize ati: “Ibihugu bya Africa byafashwe nk’ibikoresho by’iterambere ry’ibindi bihugu, aho kuba iby’iryabyo bwite.”
Blinken ari ruzinduko muri Africa y’Epfo, aho arukomereza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho azava asura u Rwanda.
Washington irimo gushaka kubyutsa imibanire na Africa muri iyi minsi Uburusiya n’Ubushinwa biri kongera ingufu n’ijambo bifite muri Africa.
Blinken yavuze ko kwifata kwa Africa gutuma hari ubwo ifatwa nk’idafite umurongo mu mibanire mpuzamahanga.
Ati: “Igihe n’ikindi, babwiwe gufata uruhande mu makimbirane hagati y’abakomeye ari kure cyane y’ibibazo by’abantu babo ubwabo.”
Yatangaje ko muri Africa leta ya Amerika ishyize imbere ibirimo demokarasi, ishoramari, umutekano, kuzahuka nyuma ya Covid, n’ingufu zidahumanya ikirere.
Yavuze ku itsinda ry’abacanshuro b’abarusiya, Wagner Group, rimaze igihe rikorera mu bihugu bimwe bya Africa nka Libya, rikavugwa no muri Mali na Centrafrique.
Yarishinje ko “Kremlin iriri inyuma mu gukoresha umutekano mucye mu gusahura umutungo no gukora ibyaha nta gikurikirana.”
Leta y’Uburusiya yahakanye amahuriro ayo ariyo yose n’iryo tsinda ryigenga rya gisirikare rikora mu by’umutekano.
Blinken na mugenzi we Naledi Pandor wa Africa y’Epfo, bavuze ku mubano w’amateka w’ibihugu byombi, n’impamvu z’ubufatanye mu bucuruzi n’ishoramari, ubuzima na siyanse.