Author: Jean Claude

Kuri uyu wa gatandatu tariki 29 Kamena 2024, umukandida w’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije ‘Democratic Green Party’ Dr Frank Habineza yakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu Karere ka Ngororero Ubwo yageraga kuri site ya Kabaya mu Karere ka Ngororero yacyiriwe na baturage benshi bari bamutegereranije ubwuzu ku rwego rwo hejuru bari baje kumva imigabo n’imigambi bye Dr Frank Habineza nk’umwe mu bahatanira kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri mbere. Akarere ka Ngororero kabaye aka cumi na rimwe (11) Habineza agenda yiyamamaza ari nako agendana n’abakandida depite batanzwe n’ishyaka Green Party bahatanira imyanya…

Read More

Ishyaka Riharanira Demokarasi n’ Imibereho Myiza y’ Abaturage, PSD, ryamamaje Kagame Paul, ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, ryamamaza Abakandida depite.Mayor w’Akarere ka Rubavu Murindwa Prosper yasuhuje abarwanashyaka ba PSD avuga ko bagubwa neza kuko bafite umutekano usesuye. Hon Muhakwa yasabye Abanyarubavu ko PSD yahisemo Kagame Paul ku mpamvu nyinshi, ati umutekano mufite ni Kagame Paul, ibikorwa by’ amajyambere nabonye i Rubavu ni we.Visi Perezida wa mbere w’Ishyaka PSD, Hon Muhakwa Valens yabasabye ko nyuma yo gutora Kagame Paul, bazakurikizaho PSD, bakazatora ahari ishaka ribumbatiwe mu Kiganza, akaba ari ugutora Demokarasi, Ubwisungane n’ Amajyambere kandi ko nibagera mu Nteko bazabatumikira.…

Read More

Ubwo hatangizwaga igikorwa cyo kwiyamamaza kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2024, Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho Myiza y’Abaturage (PSD) ryatangiriye ibikorwa byaryo byo kwamamaza abakandida depite mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba ku kibuga cy’Urubyiruko cya Bugesera. Abayoboke basaga 2,000 ba PSD bashyigikiye abakandida depite 66 barimo abagore 29 n’abagabo 37 biyamamarije mu Karere ka Bugesera. Muhakwa Valence uri ku isonga ry’Abakandida depite ba PSD yavuze ko hari byinshi byagezweho bishimira bityo ko ari yo mpamvu bahisemo gukomeza gushyigikira Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi, Paul Kagame.Yavuze ko mu Karere ka Bugesera hubatswe Sitade, asaba abato bafite impano kwihutira kuzigaragaza.…

Read More

Umunsi wa kabiri wo kwamamaza Abakandida b’ ‘Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho Myiza y’Abaturage(PSD) mu Karere ka Kamonyi, Visi Perezida wa mbere wa PSD, Hon Muhakwa Valens yagarutse ku mpamvu Kagame Paul ari umukandida wa PSD mu matora ya Perezida wa Repubulika. Hon Muhakwa yakomeje agira, Ati” mu matora ya 2017 yari umukandida wacu ibyo twifuzaga ko azakorera Abanyarwanda byose yabigezeho kandi tukaba tubona n’ibindi twifuza ko azakorera Abanyarwanda ntakabuza azabigeraho. De Bonheur Jeanne d’Arc, wari mu bamamaza imigabo n’imigambi ya PSD, yavuze ko amategeko ahana yavugururwa aho kugirango bafunge abantu benshi amagereza yuzure, hajyaho ibihano bindi nko gukora imirimo ibyarira…

Read More

Abacanshuro bapfiriye mu mirwano ikaze yabereye mu nkengero za Kanyabayonga, mu Ntara ya Kivu Yaruguru. biciwe mu mirwano ikomeje guhanganisha bikomeye abarwayi ba M23 n’ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Kinshasa, iyi mirwano yabereye mu nkengero za centre ya Kanyabayonga, muri teritware ya Lubero, mu Ntara ya Kivu y’Amajyarugu. Ni mugihe bivugwa ko muri iyi mirwano iri kubera hafi na centre ya Kanyabayonga, ko abacanshuro bagera kuri babiri bakomoka mu gihugu cya Romaniya, undi umwe wo mu ngabo z’umuryango w’Abibumbye (Monusco) ziri mu butumwa bwo ku bungabunga amahoro mu Burasirazuba bwa RDC na batanu bo mu ngabo za Leta ya Kinshasa…

Read More

Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda , rimaze gutangaza uko riziyamamaza mu turere 30 tugize u Rwanda, Mu migambi iri shyaka rifite ni uguhatana ku myanya yose mu matora ateganyijwe kuwa 15 Nyakanga 2024, haba ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu no gushaka imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko. Iri shyaka riyobowe na Dr Frank Habineza ubu rifite abakandida 60 bazayihagarira barimo 30 b’abagore n’abandi nk’abo b’abagabo. Uko gahunga yo kwiyamamaza ipanze n’aho abakandida baziyamamariza

Read More

Nyuma y’isengesho rya Angelus rizwi muri Kiliziya Gatolika ryo ku cyumweru, Papa Francis yongeye gusaba kurengera abasivile mu burasirazuba bwa DR Congo nyuma y’ibitero byiciwemo abandi babarirwa mu magana mu byumweru bishize. Uyu mukuru wa Kiliziya Gatolika ku isi yagize ati: “Amakuru ababaje y’ibitero n’ubwicanyi akomeje kuza avuye mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.” Papa Francis yasuye DR Congo mu ntangiriro z’umwaka ushize aho yasabye amahanga “gukura amaboko yayo muri Congo”, ayashinja ubusahuzi bw’umutungo kamere no gutuma intambara zaho zitarangira. Ku cyumweru yagize ati: “Ndasaba abategetsi baho n’umuryango mpuzamahanga gukora ibishoboka byose mu guhagarika ubugizi bwa nabi no…

Read More

Perezida Paul Kagame witegura gutangira kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu nk’umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi, yatangaje ko kuba abaturage bashima ibyo yagezeho mu gihe amaze ayobora u Rwanda ari byiza, ariko ko hari byinshi byo gukomeza gukora mu rugendo rw’iterambere ari nayo mpamvu azakomeza gukora cyane. Mu kiganiro n’abanyamakuru b’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa 17 Kamena 2024, Perezida Kagame yabwiwe ko nyuma y’ibyagezweho birimo ibikorwaremezo mu nzego zirimo ubuvuzi, ubuhinzi na siporo, Umunyarwanda wa 2024 yifuza gutora uwazamugezaho byinshi birenze ibi. Umunyamakuru Cleophas Barore yagize ati “Ni iki kuri mwe mwabwira Uyu Munyarwanda umaze kumenyera ko ibyiza byose abyemerewe, bishoboka?…

Read More

Abasirikare b’Umuryango w’Abibumbye bari mu butumwa bwo kugarura Amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwa MONUSCO, barashweho kakekwa insoresore zo mu mutwe ba Wazalendo. Iki gitero MONUSCO yakigabweho ku ya 15 Kamena 2024, ubwo yari mu gace ka Malende mu Birometero birindwi uvuye mu mujyi wa Butembo ho muri Kivu ya Ruguru. Radio Okapi itangaza ko ubwo abasirikare ba MONUSCO bari bagiye kurinda abaturage ngo badaterwa n’abarwanyi b’Umutwe w’Iterabwoba wa ADF bamaze igihe bica abaturage muri Ituri. Abo basirikare ba MONUSCO bambara ingofero z’ubururu baje kugabwaho igitero n’abantu bitwaje intwaro hakekwa abarwanyi ba Mai-Mai cyangwa insoresore za…

Read More

Madamu Jeannette Kagame, yavuze ko amateka y’abishwe bari batuye mu Bisesero mu Karere ka Karongi, bagerageza kwirwanaho bahangana n’abishi babo, ari isomo rikomeye ku Rwanda ndetse no ku Isi yose. Ni ubutumwa yatanze mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yifatanyijemo n’abaturage bo mu Bisesero mu Karere ka Karongi, ahanabereye igikorwa cyo gushyingura imibiri 41 yabonetse mu mirenge itandukanye y’aka karere. Yavuze ko ari ubutwari bukwiye kwigishwa hose, kugira ngo n’abakiri bato bamenye aya mateka yaranze Bisesero n’umwihariko wayo. Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Kamena 2024, kibera ku Rwibutso…

Read More