Author: Jean Claude

Abinyujije ku rubuga rwa X Minisitiri w’ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yanditse ku rubuga rwa X ko uwatwaye Sima igenewe kubakwa mu ngobyi y’abarwayi izwi nka Ambilance yabihaniwe ndetse ashimira abatanze aya makuru. Ni mu gihe Ku mbuga nkoranyambaga hari hakomeje gucicikana amashusho y’imodoka y’imbangukiragutabara (Ambulance), irimo ipakirwamo sima yo kubaka, bituma abantu babibona nko kurengera kuko irimo ikora ibyo itagenewe. Mu butumwa yatanzwe yagize ati: “Aya makuru y’iyi mbangukiragutabara twayamenye kandi ababikoze bahanwe. Kirazira gukoresha ingobyi y’abarwayi ibyo itagenewe. Turashimira abaturage babonye ikibi gikorwa bagatanga amakuru”. Minisitiri Dr Nsanzimana yasabye abanyarwanda ko uwabona undi wese ko imbangukiragutabara irimo ikoreshwa nabi…

Read More

Bamwe mu bangavu bo mu karere ka Rwamagana mu mirenge ya Nyakariro na Karenge, bavuga ko impamvu ituma baterwa inda bakiri bato ngo biterwa n’ubukene bwo mu miryango bakomokamo ngo bigatuma ababashuka babona Aho bahera . Ineza Aline ( wahinduriwe amazina) watewe inda afite imyaka 16 y’amavuko avuga ko uwamuteye iyo nda ngo yanjyaga amuha utuntu dutandukanye tw’uduhendabana nyuma ngo aza kugera n’aho ajya amugurira imyenda n’inkweko byo kwambara bigezweho . ati: Umunsi wo kumfata ku ngufu, yari yampamagaye ngo njye gufata amafaranga yo kugura Telefone ngezeyo nsanga ari wenyine ariko mpasanga n’ipantaro yari yanguriye arambwira ngo nyigere , noneho…

Read More

Isheja Sandrine Butera wari usanzwe ari umunyamakuru wamenyekanye mu biganiro by’imyidagaduro n’ubuzima rusange kuri radiyo zitandukanye mu Rwanda. Yagiriwe yakunze kugaragara mu birori bitandukanye ayobora ibirori bitandukanye; yanabaye mu Kanama Nkempurampaka mu Irushanwa rya Miss Rwanda. Yagiriwe ikizere na Guverinoma y’u Rwanda agirwa yagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA. Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Kanama 2024, nibwo Sandrine Isheja Butera wari usanzwe ari umunyamakuru ukomeye kuri Radio Kiss FM, yagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA. Mu nama y’Abaminisitiri ya mbere iteranye nyuma y’uko hashyizweho Guverinoma, aho mu bahawe inshingano harimo Clarisse Munezero wagizwe Umunyamabanga…

Read More

U Rwanda rugeze kure imyiteguro yo kwakira Inama ya mbere nini ku mugabane wa Afurika yiga ku kwihaza mu biribwa, Africa Food Systems (AFS) Forum, izabera i Kigali ku wa 2-6 Nzeri 2024. Iy’uyu mwaka, izitabirwa n’abarenga 3.000 bo mu bihugu birenga 70, barimo abayobozi, abahanga udushya, abarimu muri za kaminuza, ibigo by’iterambere, amahuriro y’abahinzi borozi, ndetse n’abikorera bo muri Afurika n’ahandi ku Isi. Ni inama yo ku rwego rwo hejuru, izaba ku matariki ya 2 kugeza ku ya 6 Nzeri 2024, ikaba isanzwe itegurwa n’Umuryango Nyafurika ugamije guteza imbere Ubuhinzi (AGRA), na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) irimo kuwufasha mu…

Read More

ikigo kizajya gitanga ubuvuzi bw’indwara z’umutima cyatangiye kubakwa mu cyanya cy’ubuvuzi mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali. Ni ibitaro byihariye bizajya bitanga ubuvuzi ku ndwara z’umutima bizaba bifite abaganga b’inzobere bavura ibijyanye no kwipfundika kw’amaraso bikunze gutera ibibazo birimo sitoroke, umutima ndetse n’ibindi bitandukanye birimo kubaga umutima ndetse n’ubushakashatsi ku ndwara z’umutima. Kuri uyu wa Mbere tariki 12 Kanama 2024 Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Misiri Dr Badr Abdelaaty ari kumwe na Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda Dr Sabin Nsanzimana, basuye ahari ikigo kizajya gitanga ubuvuzi bw’indwara z’umutima cyatangiye kubakwa ahamaze kuzamurwa inzu mu kiciro cya…

Read More

Kuri uyu wa gatandatu, tariki 13 Nyakanga 2024, I Nyamirambo kuri Rafiki, Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho Myiza y’Abaturage(PSD) ryasoje ibikorwa byo kwamamaza umukandida Paul Kagame ku mwanya wa Perezida wa Repubulika n’Abadepite baryo banishimira ko iki igikorwa cyagenze neza muri rusanjye. Dr Biruta vincent, Perezida w’ishyaka PSD, yamamaza Paul Kagame, yavuze ko igikorwa kigeze ku musozo ariko ko yishimira ko cyagenze neza. Ati ” Paul Kagame ni umuyobozi ukunda abanyarwanda kumutora ni ugusenyerahamwe twubaka igihugu kugirango dukomeze tugere ku majyambere ntawe uhejwe, kumutora ni ugushimangira imibereho. kumutora ni ukurinda ibyagezweho tugana ku iterambere rirambye.” Yakomeje ati ” ishyaka ryacu ni…

Read More

Mu gikorwa cyatangirijwe ku mugaragaro i Kigali n’Umunyamabanga Mukuru w”umuryango b’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba ( East African Community, EAC), Veronica Mueni Nduva, kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Nyakanga 2024, yahaye ububasha Perezida w’urukiko rw’Ikirenga rwo muri Kenya David K. Maraga bwo kuyobora itsinda ry’abantu 55 bazakurikirana ibikorwa by’amatora mu Rwanda azaba tariki 15-16 Nyakanga 2024. Ni indorerezi zo muri EAC zagabanyijwemo amatsinda 14 azoherezwa mu Ntara zitandukanye z’Igihugu hamwe n’Umujyi wa Kigali Mueni, yagize ati “Indorerezi zo muri EAC zagabanyijwemo amatsinda 14 azoherezwa mu Ntara zitandukanye z’Igihugu hamwe n’Umujyi wa Kigali, aho bazagenzura amatora banareba uko bikorwa mu nzego…

Read More

Kuri uyu wa mbere tariki 8 Nyakanga 2024, mu Karera ka Gicumbi mu Murenge wa Bwisige, Ishyaka PSD ryahakomereje ibikorwa byo kwamamaza Kagame Paul ku mwanya wa Perezida wa Repubulika n’Abadepite baryo basaga 59, aho ryijeje abaturage guharanira ubwiyongere bw’inganda z’ubuhunzi n’ubworozi muri aka karere. Umukandida Depite, Hon Muhakwa Valens, mu kwamamaza ibitekerezo bya PSD, yavuze ko kuba umubare munini w’ abaturage bo mu karere ka Gicumbi ari abahinzi n’ aborozi, ariyo mpamvu PSD izashyira imbaraga mu ishyirwaho ry’ inganda zikora ifumbire kugirango ibiciro byayo bigabanuke bityo umusaruro wiyongere. PSD mu kwiyamamaza ivuga ko izaharanira ko hazajyaho ikigega cy’ ubuhinzi…

Read More

Abana biga mu kigo cy’amashuri y’incuke n’abanza Ecole Les Rossignols giherereye mu karere ka Kamonyi, Umurenge wa Runda bishimiye uburezi buhabwa abana babo. Ibi byishimo babigaragaje kuri uyu wa Gatanu Tariki ya 05 Nyakanga 2024 mu birori byo gusoza amashuri y’incuke n’icyiciro cya mbere cy’amashuri abanza ( P3). Muri ibi birori byitabiriwe n’ababyeyi barerera muri iki kigo , imbere y’ababyeyi abana bagaragarije ababyeyi babo ubumenyi bahawe burimwo kuvuga indimi zitandukanye harimwo igifaransa, icyongereza , umuco Nyarwanda n’umukino njyarugamba ( Karate). Dogiteri Aimable SIBOMANA, Umubyeyi urerera muri iki kigo, avuga ko yatangiye kurerera muri Ecole Les Rossignols nyuma y’icyorezo cyibasiye isi…

Read More

Kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 06 Nyakanga 2024, mu Karere ka Muhanga, Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho Myiza y’Abaturage(PSD), ryamamaje umukandida Paul Kagame ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, ryamamaza n’abakandida depite baryo bagera kuri 59 aho bijejwe kuzatorwa. Hon Muhakwa Valens, Visi Perezida wa mbere w’Ishyaka PSD, yatangije ibikorwa byo kwamamaza ishyaka PSD aha ikaze visi Mayor Mugabo Gilbert,wari uhagarariye ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga waje guha ikaze abayoboke ba PSD aho yabasabye kwisanga, abasezeranya umutekano usesuye. Perezida wa Sena y’ u Rwanda,akaba n’ Umurwanashyaka wa PSD, Dr Kalinda François Xavier, yatangiye yamamaza Kagame Paul, avuga ko ahera hafi muri…

Read More