Author: Bruce Mugwaneza

Ingabo za Kameruni zavuze ko zishe abantu icumi mu mutwe witwaje intwaro utavuga rumwe n’ubutegetsi wari warashimuse mu kwezi gushize mu burengerazuba bw’iki gihugu abarimo umusenateri w’ishyaka riri ku butegetsi kandi ngo abari barashimuswe barekuwe. Ku ya 30 Mata, Elizabeth Regina Mundi, n’umushoferi we bashimuswe n’inyeshyamba zisaba ubwigenge mu turere two mu majyaruguru y’u burengerazuba n’amajyepfo ashyira uburengerazuba, butuwe cyane n’abaturage bake bavuga icyongereza mu gihugu cyiganjemo Abafaransa. Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere i Ashong, mu majyaruguru y’iburengerazuba, mu gikorwa cy’ingabo zagabye igitero ku bwihisho bw’umutwe w’iterabwoba, ingabo zavuze ko: “umutwe w’abasirikare wagerageje kwihisha igihe umutwe w’iterabwoba witwaje…

Read More

Perezida wa Angola, João Lourenço, Umuhuza mu bibazo by’u Rwanda na Congo, yatangaje ko Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, yemeye kurekura abasirikare babiri b’u Rwanda bashimuswe n’ingabo ze zifatanyije n’Umutwe wa FDLR. Ibyo Perezida Lourenço, yabitangaje nyuma yo kubonana na Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi mu gitondo cy’ejo ku wa Kabiri. Iyi ntambwe igamije guhosha ibibazo bimaze iminsi hagati y’u Rwanda na Congo by’umubano w’ibihugu byombi utifashe neza. Umubano utari mwiza w’ibi bihugu bituranyi, watangiye mu minsi ishize bitewe ahanini n’umutwe w’inyeshyamba wa M23 ubarizwa mu Burasirazuba bwa Congo, aho iki gihugu gishinja u Rwanda gushyigikira inyeshyamba za M23 mu…

Read More

Ku wa Kabiri tariki 31 Gicurasi, nibwo ubuyobozi bw’Akarere ka kicukiro bwashyize ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rizubakwa ku ngengo y’imari ya Leta. Ni ishuri rizubakwa mu mudugudu wa Nyamyijima, Akagari ka Ayabaraya, umurenge wa Masaka. Rizaba rigizwe n’ibyumba bitatu byo kwigiramo ndetse n’ibindi bibiri byo gukoreramo imyitozo ngiro (Workshop). Abaturage baturiye ahazubaka iri shuri bavuga ko rije ari igisubizo kuko abana b abo bagorwaga no kubona aho biga amasomo nk’aya y’imyuga n’ubumenyingiro. Ntawitondino Agnes yagize ati “Abana bacu bari baratakaye barataraye, mbese basa nk’abihebye bageze mu bwigunge kuko imyuga yose bagendaga babaca amafaranga tudafite nkababyeyi. None rero…

Read More

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 31 Gicurasi, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru cyibanda ku mwuka mubi ukomeje gututumba hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Iki kiganiro cyabaye nyuma y’inama yagiranye n’abadipolomate, Minisitiri Biruta yavuze ko inshingano y’ibanze Leta y’u Rwanda ifite ari ukurinda abaturage bayo bityo ko DRC ikwiye guhagarika ibikorwa bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya jenoside no kugirira nabi u Rwanda. Yibukije ko ku itariki 23 uku kwezi , harashwe ibisasu ku butaka bw’u Rwanda, biturutse muri Congo, mu mirenge ya Kinigi na Nyange mu Karere ka Musanze…

Read More

Ibihugu bihuriye ku muhora wa ruguru ni ibifatira ibicuruzwa ku cyambu cya Mombasa muri Kenya birimo: u Rwanda, u Burundi, Kenya, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Sudani y’epfo ndetse na Uganda. Mu nama ihuje intumwa z’ibi bihugu iriga ku bibazo biri mu buhahirane bw’ibi bihugu ndetse n’icyakorwa ngo bikemuke. Congo nka kimwe mu bihugu bihuriye kuri uyu muhora,ntiyitabiriye iyi nama yabereye i Kigali kuwa Mbere tariki 30 Gicurasi 2022, gusa ngo yayikurikiranye hifashishijwe ikoranabuhanga. Nubwo hatatangajwe impamvu RDC itahagarariwe muri iyi nama, harakekwa ko byaba byaratewe n’uko umubano w’igihugu cyabo n’u Rwanda umaze iminsi utifashe neza, biturutse kukuba RDC ishinja u…

Read More

Ku munsi w’ejo ku mbugankoranyambaga hiriwe hacicikana amashusho agaragaza umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kamanzi Axelle, yanga gusubiza ikibazo cy’abanyamakuru ava imbere ya Camera arigendera ntacyo abasunije. Imyifatire y’uyu muyobozi yakomeje kunengwa n’abatari bake bavuga ko yagombaga gusubiza cyane ko ibyo yari abajijwe byari mu nshingano ze kandi ko n’abanyamakuru bari bakeneye igisubizo bagomba gushyikiriza abo babarizaga. Ikibazo yabajijwe cyari icy’abaturage bo mu Murenge wa Shingiro ho muri aka karere batishoboye bubakiwe inzu ariko mu gihe gito zigatangira kwangirika. Visi Meya Kamanzi yabwiye IGIHE impamvu yamuteye guhitamo guceceka ati “Nari ndi kuvugana n’abanyamakuru bagera hafi ku icumi, bambazaga…

Read More

Umukino w’umunsi wa kabiri wo gushaka itike yo kwerekeza muri CAN 2023 wagombaga kubera kuri Stade ya Huye, wimuriwe muri Senegal nyuma y’ubwumvikane bw’impande zombi nk’uko bitangazwa na FERWAFA. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda(FERWAFA) Nyuma y’ubwumvikane bw’impande zombi ari zo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ndetse na Federasiyo y’umupira w’amaguru muri Senegal, umukino w’umunsi wa kabiri mu gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika ntukibereye mu Rwanda kuri Stade ya Huye. FERWAFA yavuze ko impande zombi zemeranyijwe ko Senegal izakira Amavubi mu mukino ubanza ukazabera i Dakar muri Senegal, mu gihe umukino wo kwishyura wari…

Read More

Ikigo cya Nijeriya gishinzwe kurwanya indwara (NCDC) cyatangaje ko abantu 21 banduye monkeypox kuva mu ntangiriro za 2022, hapfa umuntu umwe. Monkeypox, imaze iminsi igaragara mu Burayi no muri Amerika ya Ruguru, ni indwara ubusanzwe ikira ubwayo. Nk’uko inzobere mu ndwara zandura, Dr Bertha Serwaa Ayi ibivuga, hari ubwoko bubiri bwa virusi: ubwoko bwa Afurika y’Iburengerazuba aho mu banduye 1% kugeza kuri 3,6% bapfa, ndetse n’iyo mu kibaya cya Congo (CB) variant, aho abarwayi 10% banduye bashobora guhitanwa nayo. NCDC ivuga ko abantu 21 bemejwe mu bantu 61 bakekwaho kuba barwaye monkeypox, muri bo hakaba hapfuye umugabo w’imyaka 40. Ubu…

Read More

Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, akaba na Perezida wa Senegal, Macky Sall, yatangaje ko hakenewe ibiganiro hagati y’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, kubera ikibazo cy’umubano w’ibihugu byombi utifashe neza bitewe ahanini n’umutwe w’inyeshyamba wa M23 ubarizwa mu Burasirazuba bwa Congo. Macky Sall yifuje ko habaho ibiganiro, nyuma y’uko ku itariki 23 Gicurasi 2022, harashwe ibisasu ku butaka bw’u Rwanda, biturutse muri Congo, mu mirenge ya Kinigi na Nyange mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru y’u Rwanda bigakomeretsa abantu batandukanye ndetse hakangirika n’ibintu bitandukanye. Nyuma y’ibyo bisasu kandi, nk’uko byatangajwe na Igisirikare cy’u Rwanda (RDF), ku wa…

Read More

RwandaAir yatangaje ko yahagaritse ingendo zijya mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Nyuma y’uko Guverinoma ya Congo ifashe umwanzuro w’uko ingendo za RwandAir zigomba guhagarikwa muri iki gihugu. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Gicurasi 2022 Sosiyete y’u Rwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere (RwandAir) yatangaje ko ihagaritse ingendo z’indege zijya i Kinshasa, Lubumbashi na Goma ku bw’umutekano w’abakiriya bayo.Yakomeje yihanganisha abakiriya bayo bashobora kutoroherwa no guhungabanywa n’uyu mwanzuro. Yatangaje ko yakoze ibi mu rwego rwo kubungabunga umutekano w’abakiriya bayo, iti “RwandaAir ihora iharanira umutekano w’abakiriya n’abakozi bayo kuko baza ku isonga mu byo ikora.”…

Read More