Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku rukuta rwa twitter y’ingabo z’igihugu RDF, rivuga ko abasirikare babiri bashimuswe ubwo bari mu gikorwa cyo gucunga umutekano 

RDF yagize iti :”Nyuma y’igitero cy’ubushotoranyi bwakozwe na FARDC ku ya 23 Gicurasi, aho ibisasu bya roketi byinshi byarashwe ku butaka bw’u Rwanda, FARDC hamwe na FDLR bagabye igitero kuri RDF ku mupaka wacu, kandi abasirikare babiri b’ingabo z’u Rwanda bashimuswe igihe bari ku irondo. Twamaze kumenya ko abo basirikare bombi: Cpl Nkundabagenzi Elysee na Pte Ntwari Gad bafunzwe na FDLR muburasirazuba bwa DRC.”

RDF ikomeza igira iti:”Turahamagarira abayobozi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bakorana cyane n’iyi mitwe yitwaje intwaro irimo amatsinda y’abasize bakoze Jenoside kugira ngo abasirikare ba RDF barekurwe.”

Share.
Leave A Reply