Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 31 Gicurasi, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru cyibanda ku mwuka mubi ukomeje gututumba hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iki kiganiro cyabaye nyuma y’inama yagiranye n’abadipolomate, Minisitiri Biruta yavuze ko inshingano y’ibanze Leta y’u Rwanda ifite ari ukurinda abaturage bayo bityo ko DRC ikwiye guhagarika ibikorwa bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya jenoside no kugirira nabi u Rwanda.

Yibukije ko ku itariki 23 uku kwezi , harashwe ibisasu ku butaka bw’u Rwanda, biturutse muri Congo, mu mirenge ya Kinigi na Nyange mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru y’u Rwanda bigakomeretsa abantu batandukanye ndetse hakangirika n’ibintu bitandukanye. Ibikorwa byari bibaye ku nshuro ya kabiri muri uyu mwaka kuko tariki 19 Werurwe hari ibindi byari byaguye ku butaka bw’u Rwanda.

Minisitiri Biruta yashimangiye ko u Rwanda ruzakomeza gushakira umuti iki kibazo binyuze mu nzira y’amahoro n’ibiganiro kuko rusanga nta gisubizo cyava mu ntambara.Gusa ngo ubushotoranyi bwa RDC nibudahagarara u Rwanda ntiruzicara ngo rutuze.

Ati “Dufite inshingano zo kurinda abaturage bacu no kurinda imipaka y’igihugu cyacu. Igihugu iyo gitewe kiritabara. Bikomeje ntabwo twakomeza ngo twicare dutegereze ko abaturage bacu bahora baraswa buri munsi, ushatse aze ashimute abo ashatse bose, kandi mu byo navuze mu nama y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika i Malabo, navuze ko dufite uburenganzira bwo gusubiza byo kwirwanaho igihe dutewe. Icyo twifuza ni uko ibyo bikorwa byahagarara, turifuza ko bariya basirikare barekurwa, ariko ubwo ibitero bikomeje, umutekano w’igihugu cyacu ugakomeza kubangamirwa, twaba dufite uburenganzira bwo kwirwanaho kandi muzi neza ko ubushobozi tubufite.”

Share.
Leave A Reply