Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge mu karere ka Rulindo ho mu Ntara y’Amajyaruguru, ku Cyumweru, tariki ya 5 Kamena, ryafashe abantu babiri bakurikiranweho gucuruza ibiyobyabwenge ribafatana ibiro 18 by’urumogi. Abafashwe ni Sibomana Jean Claude uzwi nka Fils, na Niyonsaba Frederic bafatiwe mu Mudugudu wa Nyirabirori, Akagali ka Gatsinde ko mu murenge wa Tumba. Umuyobozi wa Polisi w’agateganyo mu Karere ka Rulindo, Chief Inspector of Police (CIP) Viateur Munyurasi Gakara, yavuze ko bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage wo mu Mudugudu wa Nyirabirori. Ati: “ Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ryahawe amakuru yizewe ko Niyonsaba afite urumogi agiye…
Author: Bruce Mugwaneza
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Johnson Boris yongeye guhabwa ububasha bwo gukomeza inshingano ze ni nyuma yo kubona amajwi 211. Ni amatora yabaye ku mugoroba w’ejo kuwa Mbere,maze Boris abona amajwi 211 mu gihe abatoye bashaka ko ava ku butegetsi ari 148, ibivuze ko akomeza imirimo ye nka Minisitiri w’Iintebe w’Ubwongereza nk’uko byatangajwe na Graham Brady umuyobozi w’itsinda ry’Aba-conservateur ishyaka abarizwamo. Amatora yo gutakariza ikizere Minisitiri Johnson Boris yateguwe nyuma y’aho abadepite 54 bo mu ishyaka rye bangana na 15% by’abadepite b’iryo shyaka bose batanze ubusabe bwo gutora bamutakariza ikizere. Yarakeneye abadepite 180 bo mu ishyaka rye ry’Aba-conservateur kugirango asimbuke ubu…
Akenshi iyo abantu bavuze ibyangiza ubuzimaabantu benshi bahita bumva ibyo kurya n’ibyokunywa bibi no kudakora imyitozongororamubiri. Yego nabyo byangiza ubuzimaariko hari ibindi bintu by’ingenzi abantubagakwiye kureka kuko usanga byangizaubuzima kandi abantu ntibabiha agaciro kukobabona ko ari ibintu byoroshye cyangwa se bakabifata nk’ibisanzwe. Dore ibyo bintu abantu bakunze gukorakandi byangiza ubuzima : Kutababarira Kutababarira uwaguhemukiye ni kimwe mu bintu byangiza ubuzima bw’abantu kuko biteraumunaniro ukabije w’ubwonko (stress). Ntabwobivuze ko iyo ubabariye wibagiwe ibyowakorewe uretse ko unabishoboyewabyibagirwa, ariko burya iyo ubabariye bituma wumva ubohotse mu mutima wawe kandi ugakomeza ubuzima bwawe wishimye. Kubaho nta muntu uhobera ngo wumvewishimye Guhobera umuntu ukunda ukamugwamobirashimisha ndetse bigatuma nawe ubwawewumva uruhutse. Ni byiza ko wajya uhoberauwo mwashakanye niba umufite, umuvandimwewawe cyangwa se undi muntu ukunda yabainshuti cyangwa umukunzi wawe. Usibye kubabifasha mu kubongerera urukundo ndetse no kuryoherwa n’ubuzima, binongera umusemburowa Oxytocin bakunze kwita umusemburow’urukundo. Kudasinzira amasaha ahagije Ubusanzwe umuntu mukuru yari akwiyegusinzira amasaha arindwi cyangwa umunani kumunsi kugirango umubiri n’ubwonko bibashekuruhuka bihagije, nyamara muri iki giheababashaka gusinzira ayo masaha usanga aribake cyane. Hari nubwo bamwe baba bari mu buriri ariko intekerezo ze ziri mu kazi cyangwaibindi. Usanga kudasinzira bihagije bigiraingaruka nyinshi zirimo kubyibuha cyane, guhorana umunaniro udashira, n’ibindi. Kubaho nta nshuti ugira Mu nkuru ziheruka, twababwiye impamvuumuntu akwiye kubaho nibura afite inshutiimwe mu buzima bwe. Umuntu ubaho mu buzima butagira inshuti usanga aba yiyiciraubuzima kuko ahora yitekerezaho gusa kandiakenshi akitekerezaho nabi cyangwa se agahoraabona ibintu mu buryo bumwe gusa, utaretse no kubihirwa kuko atabona uwo basangiraumunezero we cyangwa se ikimubabaje. Mu isi ya none, haje ikoranabuhanga aho usanga abantu barikoresha
Mu gihugu cya Cameroun, ubwo kuri uyu wambere tariki ya 6 Kamena hakinwaga agace ka gatatu ka Tour du Cameroun,abasiganwa bahagurutse ahitwa Obala berekeza Ndikinimeki ku ntera ya Kirometero 148.5, maze Maatougui Eddine ukinira ikipe y’igihugu ya Maroc yegykana aka uwa mbere akoresheje amasaha 3, iminota 36 n’amasegonda 44. Abanyarwanda Mugisha Moise na Nzafashwanayo Jean Claude bakinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda, baje bakurikiranye, barushanwa amasegonda abiri n’uwa mbere, mugihe Muhoza Eric yaje ku mwanya wa 5 arushwa amasegonda 5 n’uwa mbere, Tuyizere Etienne aza ku mwanya wa 20 akurikirwa na Munyaneza Didier bose barushwa umunota umwe n’amasegonda 18 n’uwa mbere. Niyonkuru…
Perezida Paul Kagame yavuze ko gushyiraho ejo hazaza h’ubukungu bw’ikoranabuhanga, bisaba ubufatanye, asaba ko hajyaho ingamba zo guhangana n’ubusumbane hitawe ku bufatanye bwa Leta n’abikorera ku giti cyabo hagamijwe kwagura uburyo bworoshye bw’ikoranabuhanga no guha abaturage batishoboye ubumenyi bwo gusoma no kwandika. Ibi yabivugiye none ku itariki ya 6 Kamena mu nama y’iterambere ry’itumanaho ku Isi : World Telecommunication Development Conference (WTDC) 2022, inama ibaye ku nshuro yayo ya 8, ikaba ari ku nshuro yayo yambere ibereye ku mugabane wa Afurika kuri ubu ikaba yabereye i Kigali, Yitabiriwe n’intumwa zaturutse mu bihugu bisaga 100. Atangiza ku mugaragaro iyo nama,Perezida Kagame…
Dore icyagufasha gukomeza ubuzima bwawe kandi neza nyuma yo gutandukana n’uwo wakundaga Kubura umuntu wari warafashe nkaho isi yawe ariwe yikaragiraho, ndetse ukaba utabasha kwiyumvisha uko wabaho adahari birababaza cyane iyo utekerejeko byinshi mwahuriragaho bigiye guhinduka, nko kuba mutazongera guhamagarana nk’uko byari bisanzwe, amagambo mwajyaga mubwirana, ahantu mwatemberanaga mutazongera kujyana n’ibindi. Ibyo iyo bibayeho, mu minsi ya mbere ushobora kunanirwa kurya cyangwa gusinzira. Wumva nta mpamvu n’imwe yo kubaho ufite, yewe ntiwiyumvishe uko uzongera kubaho. Iyo utari umuntu ubasha kwihangana, muri ibi bihe ushobora guhura n’agahinda gakabije ndetse ujya wumva bamwe bagerageza no kwiyambura ubuzima, gusa reka nkubwire ko atari ngombwa ko ugera aho hose. Uko…
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara none kuwa Mbere tariki ya 06 Kamena 2022 n’ubuyobozi bw’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ibizamini no gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga ryakoreraga ku Muhima, riramenyesha abantu bose ko serivisi zatangirwaga ku Muhima kuri ubu zirimo gutangirwa mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kanombe, Akagali ka Busanza.
Abantu batandatu barishwe abandi barenga 25 barakomereka nyuma yo kuraswa mu mpera z’icyumweru gishize muri Reta zunze ubumwe za Amerika. Aba mbere barasiwe mu mujyi wa Philadelphia muri Leta ya Pennsylvaniya ku mugoroba wo kuwa Gatandatu, abandi baraswa mu gitondo cyo ku cyumweru i Chattanooga, muri Leta ya Tennessee. Ni ubwicanyi bumaze guhitana abatari bake muri Amerika kandi ntan’ikigaragaza ko bugiye guhagarikwa vuba. Muri Philadelphia, abagabo babiri n’umugore umwe bishwe n’abantu barashe amasasu urufaya rw’amasasu mu kivunge cy’abantu bari mu birori byo kwidagadura bisanzwe bibera mu muhanda mu mpera z’icyumweru nk’uko byatangajwe na Polisi. Muri Chattanooga, umukuru wa Polisi, Celeste…
Iyo umutima wakomeretse, hari ubwo nyirawoaba yumva birutwa no gupha niyo mpamvu hariabo usanga biyahura, abandi bagakora impanukakubera kunywa inzoga zikabije cyangwa se akaba yakwica umuntu aramutse abihereweuburenganzira. Igihe wahemukiwe cyangwa se hari ikindi kintu cyakubayeho kikagukomeretsaumutima, ugomba kumenya uburyo ubananabyo kandi mu gihe nyacyo ugakira ibikomere. Yego nta nzira yoroshye nakubwira yagufashagukira ibikomere by’umutima, uko wageragezacyane kose, ntago wakwisubiranya mu munsiumwe, cyane cyane noneho niba wahemukiwecyangwa se icyaguteye ibikomere cyakurutse kumuntu wakundaga by’ukuri. Bishobora gufataamezi cyangwa imyaka, ariko iyo wihanganyeugahangana nabyo, uzakira ibyo bikomere mu gihe nyacyo umutima wawe wongere unezerwe. Niba hari umuntu uzi wakomeretse umutima, cyangwa se…
Ni urwego rushya rwashyizweho rushamikiye ku muryango w’Afurika yunze ubumwe rushinzwe kuzamura no guteza imbere ubwiza, ubuziranenge n’ubushobozi bw’imiti n’ibindi bikoresho by’ubuvuzi bikorerwa muri Afurika. Amasezerano arushyiraho yatangiye kubahirizwa umwaka ushize wa 2021, u Rwanda ni kimwe mu bihugu 8 by’Afurika byahataniraga kwakira ikicaro gikuru cy’uru rwego. U Rwanda rwagize amanota menshi yo kwakira ikicaro aho mu nama yahurije hamwe abafite mu nshingano uru rwego bahuriye Addis ababa muri Ethiopia, maze rugira amanota 86.80 kuri 99. Mu bindi bihugu byahatanaga harimo: Aligeriya yaje ku mwanya wa kabiri n’amanota 83, Tuniziya ni iya gatatu n’amanota 80, Maroc yagize 76, Zimbabwe yagize…