Author: Bruce Mugwaneza

Ibinyomoro (tree tomato cg tamarillo) ni urubuto rw’ingirakamaro kandi rwiza cyane, ruraryohera ndetse rukagira na aside, kandi rushobora kwera ahantu hato, nko mu busitani. Ibinyomoro byatangiye guhingirwa muri Amerika y’amajyepfo. Ariho siho byera gusa cyane kuko no mu Rwanda, Afurika y’epfo, Australiya na New Zealand (ari nayo iza ku mwanya wa mbere mu kuba hera ibinyomoro cyane) ari bimwe mu bihugu byeramo cyane. Ibinyomoro biri mu moko 3: hari ibitukura (ibi nibyo bizwi cyane mu gace duherereyemo), iby’umuhondo ndetse n’ibifite ibara rya zahabu. Ese ni iki umuntu yungukira mu kurya ibinyomoro? Ibinyomoro bikungahaye kuri potasiyumu(potassium) cyane. Ikaba izwiho kugabanya ibibazo bishobora…

Read More

Kuri uyu wa 9 Kamena 2022, Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rwasubitse ku nshuro ya kabiri urubanza ruregwamo umuganga witwa Maniriho Jean de Dieu, ukekwaho ibyaha byo gusambanya umwana, gukuriramo inda undi n’ubwicanyi bugambiriwe, yakoreye Iradukunda Emelance w’imyaka 17, kuko umuganga wakoze isuzuma ku murambo we atitabye Urukiko. Ni umwanzuro wafashwe n’Urukiko Rwisumbuye nyuma y’uko rwari rwatumije umuganga w’inzobere witwa Dr Rwahama Samson, wakoze isuzuma ku murambo wa nyakwigendera kugira ngo agire ibyo asobanurira urukiko kuri raporo yakoze, gusa ntiyabasha kwitaba ndetse ntiyagaragaza n’impamvu yatumye atitaba Urukiko. Uru rubanza rwitabiriwe n’abo mu muryango wa Iradukunda, Umushinjacyaha, Ariko abunganira Maniriho uregwa bo…

Read More

Umuyobozi w’Ishyaka Chadema, ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tanzania, arahamagarira Abanyapolitike bahungiye mu mahanga kugaruka mu gihugu. Ni mu gihe reta y’icyo gihugu iherutse guhamagarira Abanyapolitike bahunze ku gihe cy’uwahoze ari perezida nyakwigendera John Magufuli kugaruka, babizeza ku mutekano wabo uzaba usesuye. Mu ntangiriro z’iki cyumweru, Minisitiri w’Umutekano muri Tanzania yasabye Abanyapolitike bahunze gutahuka nyuma y’ibiganiro bitari bike byabaye hagati ya Leta n’amashyaka ya politike. Ku wa kane umunyamabanga mukuru wa Chadema John Mnyika, yijeje abayoboke b’iri shyaka bose bahunze ko perezida Samia Suluhu yiyemeje kwubahiriza umutekano wabo. Bamwe mu banyapolitike bazwi cyane bahunze barimo uwigeze guhatanira kuyobora iki gihugu Tundu Lissu…

Read More

Ikigo Nderabuzima cya Gishweru, Urwunge rw’amashuri rwa Mutara( G.S Mutara) biherereye mu Kagali ka Mutara, Ishuri ribanza rya Nyabibugu (E.P Nyabibugu) riherereye mu kagali ka Nyabibugu, abatuye n’abakorera muri utu tugali twombi tugize umurenge wa Mwendo, nibo batangaje ko babangamiwe cyane no kutagira amazi meza, ikibazo bavuga ko kimaze imyaka irenga itatu. Abaturage twaganiriye bahuriza ku kuba barategereje ko ubuyobozi bwagira icyo bukora ariko amaso agahera mu kirere kandi ngo biri kubagiraho ingaruka mbi zirimo n’uburwayi bw’indwara ziterwa n’umwanda. Ishimwe Ezekiel yagize ati: “Rwose hashize igihe kinini cyane imyaka igiye gukabakaba hafi itatu. Mbere ya Covid-19 ni bwo tuyaheruka, kugeza…

Read More

Perezida Macky Sall wa Senegal, akaba n’umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), kuri uyu wa kane yasabye Ukraine gutegura ibisasu bya mine yateze mu mazi akikije ahakirirwa ibicuruzwa kugirango ingano zifungiranywemo zishobore gusohoka. Intambara hagati y’Uburusiya na Ukraine hamwe n’ibihano byafashwe n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi byahungabanyije ubucuruzi ku Isi, cyane cyane ibituruka muri ibyo bihugu birimo ibihingwa by’ingano. Ibi byatumye Isi igira ubwoba bw’inzara ishobora gutera. Perezida Macky Sall avuga ko mu gihe ingano zagombaga gucuruzwa zifungiranye muri Ukraine zitasohoka, umugabane wa Afrika ushobora kwinjira mu bibazo bikomeye by’inzara. Uburusiya na Ukraine bweza ingano zingana na 30% ugereranyije…

Read More

Britney Spears yashakanye n’umukunzi we Sam Asghari, nyuma y’amezi arindwi akuwe mu buryo bw’amategeko bwo kumugenzura bwari bwaramubujije gushaka umugabo. Mu mwaka ushize, uyu muhanzikazi wo mu njyana ya pop, ufite imyaka 40, yabwiye urukiko ko uburyo butavugwaho rumwe bw’amategeko yari amaze imyaka 13 agenzurirwamo, bwari bwaratumye adashobora gushaka umugabo no kugira umwana. Ubwo buryo bwakuweho mu mwaka wa 2021 mu kwezi k’Ugushyingo. Nyuma yaho Britney yavuze ko atwite, ariko mu kwezi kwa gatanu yatangaje ko iyo nda yavuyemo. Mbere gato y’ubukwe bwabo, uwahoze ari umugabo we Alexander, yahejejwe hanze y’urugo rw’uyu muhanzikazi nyuma yo kugerageza kwinjira mu birori byari…

Read More

Dr Patrick Bala usanzwe ari mu Ihuriro rizwi nka Union Sacrée rya Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, nyuma y’igihe hari abavuga ko yashimuswe n’u Rwanda, yashyikirijwe Leta ya Congo. Ikinyamakuru Laprunellerdc.info cyo muri DRC, dukesha aya makuru, kivuga ko Ambasade y’u Rwanda i Kinshasa yashyikirije Congo uyu munyapolitiki Dr Patrick Bala ku munsi w’ejo tariki 09 Kamena 2022. Ibitangazamakuru bitandukanye ndetse n’abanyapolitiki banyuranye muri DRC, bari bamaze iminsi bavuga ko uyu DR Patrick Bala wahoze ari umuhuzabikorwa w’ihuriro Union Sacrée rya, yaburiwe irengero kuva tariki 03 Kamena 2022 ubwo yari avuye iwe ku Gisenyi ashaka kwambuka…

Read More

Kuryama no gusinzira ni ibikorwa bigomba kubaho kuri buri kiremwamuntu kigifite ubuzima, gusa nubwo benshi baryama bagasinzira neza hari byinshi bibabaho igihe basinziriye ntibabimenye. Nyuma y’imyitozo ngororamubiri ndetse n’ibindi bikorwa abantu baba bakoze, bituma bajya bakaryama bagasizira cyane bimwe bita gushyirwayo ku buryo ibibabaho basinziriye batajya babasha kubimenya. Ibi ni bimwe mu bikorwa umubiri w’umuntu ukora ntabimenye, kuko aba asinziriye. Kubika k’ubwonko: Ubwonko bwa muntu buratangaje kuko mu gihe wowe uruhuka ndetse usinziriye bwo burara bukora akazi bushinzwe. Mu gihe umuntu asinziriye ubwonko bwo buba burimo butondeka neza ibyo umuntu yiriwemo umunsi wose, ibi akaba ari nabyo bidufasha kwibuka ibyahise. Akenshi…

Read More

Urwego Ngenzuramikorere (RURA), rwatangaje ko igiciro cya litiro ya lisansi muri Kigali cyabaye 1,460Frw, mu gihe icya litiro ya mazutu ari 1,503Frw. Ibyo biciro bikazatangira kubahirizwa ejo ku itariki 10 Kamena bikageza tariki 31 Nyakanga 2022. Ibyo biciro ugereranyije n’ibisanzwe byazamutse, kuko litiro ya lisanse i Kigali yari isanzwe ari 1,256Frw mugihe iya mazutu yagurwaga 1,201Frw. RURA ivuga ko kuva muri, Gicurasi 2021, Leta y’u Rwanda yakomeje gukora ibishoboka birimo no kwigomwa imisoro isanzwe yakwa ku icuruzwa ry’ibikomoka kuri peteroli kugira ngo hirindwe izamuka rikabije ry’ibiciro byabyo ku isoko ryo mu Rwanda. Iryo tangazo rigira riti “Kuri iyi nshuro nabwo…

Read More

Urugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru Ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambuka Imbibi ruherereye i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda, rwategetse ko haboneka inyandiko z’umwimerere zizaturuka mu gihugu cya Denmark kandi zigasemurwa mu Kinyarwanda. Ni nyuma y’ubusabe bwa Wenceslas Twagirayezu ko yifuza ko zigaragara muri dosiye imushinja ibyaha bya jenoside. Izo nyandiko aravuga ko zimufitiye akamaro. Iki cyemezo cy’urukiko ruburanisha ibyaha byo ku rwego mpuzamahanga n’ibyaha by’iterabwoba rugifashe nyuma y’impaka ndende hagati y’ababuranyi bombi. Ni ku bimenyetso uruhande rwa Wenceslas Twagirayezu rwashyikirije urukiko kuwa Gatatu w’iki Cyumweru. Byaturutse mu gihugu cya Denmark cyamwohereje kuza kuburanira mu Rwanda. Izo nyandiko mu cyemezo cy’urukiko rwavuze ko…

Read More