Britney Spears yashakanye n’umukunzi we Sam Asghari, nyuma y’amezi arindwi akuwe mu buryo bw’amategeko bwo kumugenzura bwari bwaramubujije gushaka umugabo.

Mu mwaka ushize, uyu muhanzikazi wo mu njyana ya pop, ufite imyaka 40, yabwiye urukiko ko uburyo butavugwaho rumwe bw’amategeko yari amaze imyaka 13 agenzurirwamo, bwari bwaratumye adashobora gushaka umugabo no kugira umwana.

Ubwo buryo bwakuweho mu mwaka wa 2021 mu kwezi k’Ugushyingo. Nyuma yaho Britney yavuze ko atwite, ariko mu kwezi kwa gatanu yatangaje ko iyo nda yavuyemo.

Mbere gato y’ubukwe bwabo, uwahoze ari umugabo we Alexander, yahejejwe hanze y’urugo rw’uyu muhanzikazi nyuma yo kugerageza kwinjira mu birori byari birikuhabera kandi atarabitumiwemo.

Icyo gihe, uyu mugabo yashoboye kwinjira muri urwo rugo by’akanya gato, maze agaragara ku rubuga rwa internet birimo kuba (live) ubwo yanyuraga ku muntu ushinzwe umutekano no ku bandi bantu bari bari muri ibyo birori.

Alexander yafashwe na polisi y’akarere kaVentura, hashingiwe ku rupapuro rwo kumuta muri yombi rwatanzwe n’akandi karere ku cyaha akurikiranyweho kitatangajwe.

Kugeza ubu abo bapolisi ntibarafata icyemezo niba ku cyaha uyu wahoze ari umugabo wa Britney akurikiranyweho bakongeraho n’ibirego byo kwinjira mu rugo rw’undi muntu nta ruhushya.

Mu mwaka wa 2016 ni bwo Spears yahuye bwa mbere na Asghari, w’imyaka 28. Uyu akaba akora akazi nk’umutoza we w’imyitozo ngororangingo.

Mu kiganiro yagiranye n’ishami rya BBC ritangaza mu rurimi rw’Igiperse, cyakozwe habura ukwezi kumwe ngo atangaze ko atwite, Asghari – Umunyamerika ufite inkomoko muri Iran – yavuze ko ubukwe na gahunda zo kugira abana byagakwiye kuba byarabaye mu myaka itatu ishize.

Mu kwezi kwa cyenda mu 2021 ni bwo bemeranyijwe kuzabana, habura amezi abiri ngo uburyo bwo kugenzura Spears burangire.

Ubwo buryo bukaba bwatumaga se wa Britney, Jamie agenzura byinshi mu bijyanye n’ubuzima bwe. Amakuru avuga ko se, nyina n’umukobwa bavukana batari bitezwe muri ibyo birori by’ubukwe bwabo.

Mu bashyitsi babonywe bahagera harimo nk’umunyamideli Paris Hilton n’umukinnyi wa filime Drew Barrymore.

Mbere, Jamie Spears yari yaravuze ko ubwo buryo bwo kugenzura umukobwa we bwari ngombwa ku bw’ubuzima bwe bwo mu mutwe, ariko yemera ko igihe cyari kigeze ngo yongere kwigenzurira ubuzima bwe.

Nyuma yo gushakana na Alexander, Spears yanashakanye na Kevin Federline kuva mu 2004 kugeza mu 2007.

Share.
Leave A Reply