Umuraperi w’Umufaransa Laouni Mouhid uzwi nka La Fouine, uri mu Rwanda aho yaje gutaramira abaturarwanda, avuga ko iki Gihugu gifite ibyiza byinshi ariko igitangaje ari uburyo urubyiruko rwaho rufite imyitwarire myiza ku rwego ruhanitse. La Fouine wageze i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Kamena 2022, ari mu byamamare byagiranye ikiganiro n’Abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki 30 Kamena 2022. Uyu muraperi w’Umufaransa ufite inkomoka muri Maroc, yavuze ko nubwo ari ubwa mbere ageze mu Rwanda ariko yatunguwe n’uburyo ari Igihugu gifite urubyiruko rurangwa n’imyitwarire myiza ku rwego rwo hejuru. Ati “U Rwanda ni igihugu cyiza,…
Author: Bruce Mugwaneza
Umuryango w’Abibumbye wemeje ko intumwa z’u Rwanda n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zigiye guhurira i Luanda muri Angola, mu biganiro bigamije guhosha umwuka mubi uvugwa hagati y’ibihugu byombi. Ni umwuka ushingiye ku birego RDC ishinja u Rwanda ivuga ko rufasha umutwe wa M23, mu gihe u Rwanda narwo rushinja icyo gihugu gukorana n’umutwe wa FDLR, ndetse ingabo zacyo ziheruka kurasa mu Rwanda ibisasu bitandukanye, byasenye inzu bikanakomeretsa abantu. Umuyobozi w’Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura Amahoro muri RDC (MONUSCO), Bintou Keita, kuri uyu wa Gatatu yari imbere y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, haganirwa ku bibazo by’umutekano muke muri RDC. Yavuze…
Umuhanzi w’Umunyamerika Robert Sylvester Kelly wamenyekanye nka R. Kelly yakatiwe gufungwa imyaka 30 kubera gukoresha ubwamamare bwe agakorera abana n’abagore ihohotera rishingiye ku gitsina. Uyu muhanzi wamenyekanye cyane mu njyana ya R&B, w’imyaka 55, i New York mu kwezi kwa cyenda mu 2021 yahamwe n’ibyaha bitandukanye byiganjemo ibyo guhohotera abagore no gusambanya ku gahato abarimo abatarageza imyaka y’ubukure. Mbere y’uko urubanza rwe rusomwa, habanje gutangwa ubuhamya na bamwe bashinjaga uyu muririmbyi bamwe basuka amarira bavuga ko yabangirije ubuzima. Uyu muhanzi nawe yari yitabiriye isomwa ry’umwanzuro w’urukiko ku byo aregwa. Bane bamushinja banyuze imbere y’umucamanza bagaragazaga ko nta n’umwe wifuza ko…
Intumwa yihariye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo y’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye (ONU) ivuga ko umutwe w’inyeshyamba wa M23 urimo kurushaho kwitwara nk’igisirikare gisanzwe, gifite ibikoresho bihambaye. Mu ijambo yavugiye mu kanama k’umutekano ka ONU kuri uyu wa Gatatu, Bintou Keita yavuze ko ibyo bigaragarira nko mu bushobozi bwa M23 bwo kurasa mu ntera ndende yifashishije imbunda za rutura kandi zihamya kurushaho, ku hantu nko ku bibuga by’indege. Kuva mu kwezi kwa kane uyu mwaka, umutwe wa M23 wagabye ibitero muri teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu ya ruguru, mu burasirazuba bwa DR Congo, nyuma y’imyaka igera ku 10 yari…
Mu buzima bwacu bwa buri munsi hari ibintu dukunda gukora ndetse ugasanga byinshi tubihuriyeho. Bimwe tubikora tuziko turimo kugirira neza umubiri wacu cyangwa se tuwurinda kwangirika ariko nyamara tutazi ko ari bibi ku buzima bwacu, ndetse rimwe na rimwe tubikora uko dushatse twibwira ko ntacyo bitwaye. Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe bimwe mu bintu dukunda gukora tutabyitayeho kuko twibwira ko ntacyo bitwaye nyamara atari byiza ku buzima bwacu cyangwa se ugasanga uko ibyo bintu tubikoramo atariko byagakwiye gukorwa. Bimwe muri byo ni ibi bikurikira: Kureba televiziyo mu gihe urimo kurya Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Harvard, bwagaragaje ko iyo…
Yael Braun-Pivet yatorewe kuba Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa, aba umugore wa mbere mu mateka utorewe uyu mwanya. Yael Braun-Pivet ni umunyamategeko wageze mu Nteko Ishinga Amategeko kuva mu 2017. Ijambo rya mbere yavuze agitorwa ni ugushyigikira uburenganzira bwo gukuramo inda. Yagendeye ku cyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga muri Leta zunze Ubumwe za Amerika cyo kwambura abagore uburenganzira bwo gukuramo inda, avuga ko ari icyemezo cy’ubugome cyababaje benshi ariko kinatanga umukoro wo kuba maso kugira ngo bitazagira ahandi biba. Braun-Pivet ni umunyamategeko wabaye imyaka myinshi muri Taiwan n’u Buyapani. Yagiye mu ishyaka rya Emmanuel Macron, nyuma y’umwaka atorerwa kuba umudepite. Braun-Pivet…
Mu Budage, umwana w’umuhungu wari umaze icyumweru aburiwe irengero, yasanzwe muri ruhurura itwara imyanda y’abantu ari muzima. Uyu mwana w’imyaka umunani(8) y’amavuko, yamenyekanye kw’izina rimwe gusa rya Joe, yabuze mu muryango we uri mu karere ka Oldenburg ku wa 17 z’uku kwa gatandatu, ibyatumye Polisi itangira ibikorwa byo kumushakisha. Yatowe kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Kamena, ubwo umuntu yarimo yitambukira yumva ijwi ry’umuntu mu kinogo cy’imyanda (regard) gipfundikiye. Polisi ivuga ko nta muntu ishinja iki cyaha, ahubwo ko uwo mwana w’umuhungu yinjiye muri icyo kinogo gitwara imyanda ku musi yaburiyeho. Nyuma y’aho abashinzwe kuzimya inkongi z’umuriro bavaniye uyu mwana…
Inzego zifite aho zihuriye n’ubutabera mu karere ka Rwamagana, ku bufatanye n’Umuryango utari uwa Leta, Réseau des Femmes Oeuvrant pour le Développement Rural, kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Kamena 2022 bagiranye ibiganiro na bamwe mu bangavu basambanyijwe bagaterwa inda, bigamije kubatinyura bakavuga ababahohoteye kugira ngo bakurikiranywe. Ni ibiganiro byitabiriwe n’inzego zirimo RIB, Polisi, Maj, Isange One Stop Centre, Inzego z’Ibanze, ndetse n’Ubuyobozi bwa Réseau des Femmes, ari na yo itegura icyo gikorwa. Ni ubukangurambaga uyu muryango ukora by’umwihariko mu bangavu usanzwe ufasha, kuva muri 2018, binyuze mu mushinga wa bo witwa Urinyampinga, ugamije kubafasha kongera kwigarurira icyizere no kwiteza…
Inteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena, yashimiye Perezida Paul Kagame kubera uruhare rwe mu mitegurire n’imigendekere myiza ya CHOGM. Sena y’u Rwanda yageneye ubutumwa bw’ishimwe Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kubera uruhare yagize kugira ngo inama ya CHOGM2022 igende neza kandi igere ku ntego zayo, n’Abanyarwanda bose bakaba baratewe ishema n’imitegurire n’imigendekere myiza y’iyi nama. Sena mu nteko rusange yayo yateranye kuwa 27 Kamena 2022, yazirikanye ko nyuma y’imyaka 13 u Rwanda rwinjiye mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza(Common Wealth),rwakiriye inama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma biri muri uyu muryango izwi nka CHOGM, yabereye i Kigali kuva tariki…
Papa Francis yanzuye kohereza Umunyamabanga wa Leta ya Vatican, Cardinal Pietro Parolin mu bihugu aherutse gusubikamo ingendo kubera uburwayi. Mu mitegekere ya Vatican, hari umuntu ufite inshingano za Dipolomasi n’izijyanye na Politiki. Afatwa nk’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga cyangwa se Minisitiri ushinzwe izo nshingano muri za Repubulika zisanzwe. I Vatican uwo mwanya witwa Cardinal Secretary of State. Magingo aya ufitwe na Cardinal Pietro Parolin guhera mu 2013. Vatican yatangaje ko Papa Francis yanzuye ko Cardinal Pietro Parolin azamwohereza i Juba n’i Kinshasa mu kwereka abaturage ba RDC na Sudani y’Epfo ko abazirikana. Uyu mwanzuro ufashwe nyuma y’aho Papa Francis…