Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwashyikirije Ubushinjacyaha dosiye iregwamo Muhire B. Henry wari Umunyamabanga Mukuru mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda; Nzeyimana Félix wari ushinzwe Amarushanwa n’Umusifuzi Tuyisenge Javan bakurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha inyandiko mpimbano.

Aba uko ari batatu bakurikiranyweho ibyaha bitatu birimo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano; kugera ku makuru hagambiriwe gukora icyaha ndetse n’icyo guhindura amakuru yo muri mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa utabyemerewe.

Tariki ya 23 Kamena 2022 ni bwo Nzeyimana Félix n’Umusifuzi Tuyisenge Javan batawe muri yombi. Icyo gihe Muhire Henry we yarabajijwe arataha ariko akomeza gukurikiranwa.

Bafashwe nyuma y’ubusabe bwa Ferwafa kuri RIB bwo kwinjira mu birego bya ruswa bivugwa muri iyi nzu ireberera umupira w’amaguru.

Nzeyimana yafashwe nyuma yo kwirukanwa ku bw’amakosa yakoze muri dosiye y’ubujurire bwa Rwamagana City na AS Muhanga zahuriye mu mikino ya ¼ mu gushaka itike yo kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere.

Itangazo rimwirukana rivuga ko yategetse umusifuzi Tuyisenge Javan guhindura raporo yari yatanze, amusaba gukora indi ngo yongeremo ko umukinnyi Mbanza Joshua wa Rwamagana City yahawe amakarita atatu y’umuhondo byari gutuma hemezwa ko AS Muhanga ari yo yemerewe gukomeza.

Yirukanwe nyuma y’uko Ferwafa ihagaritse Muhire na we wakoze amakosa mu nshingano ze. Ntabwo hasobanuwe neza imiterere yayo mu ibaruwa ya Ferwafa.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko nyuma y’iminsi itanu dosiye yabo ikorwaho iperereza, yoherejwe mu Bushinjacyaha.

Ati “Nibyo koko dosiye yaregwagamo Nzeyimana Félix, Tuyisenge Javan na Muhire B. Henry yashyikirijwe Ubushinjacyaha ku wa 27 Kamena 2022. Muhire we akurikiranwe adafunze.’’

Dr Murangira yasobanuye ko Umugenzacyaha yamukurikiranye adafunze ashingiye ku biteganywa mu ngingo ya 66 y’Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha.

Yakomeje ati “Ni ihame ko umuntu akurikiranwa adafunze, gukurikiranwa afunze bikaba irengayobora. Itegeko riteganya ko na none ashobora gukurikiranwa afunze iyo hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha amategeko ahanisha nibura igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri.’’

“Icyakora n’iyo igihano giteganyijwe kitageze ku myaka ibiri ariko kitari munsi y’amezi atandatu, Umugenzacyaha ashobora kuba afunze ukekwaho icyaha iyo, atinya ko yatoroka ubutabera; umwirondoro we utazwi cyangwa ushidikanywaho; kuba amufunze mu gihe agitegereje icyemezo cy’umucamanza ari bwo buryo bwonyine bwo gutuma ukurikiranywe adasibanganya ibimenyetso cyangwa se ngo yotse igitutu abatangabuhamya n’abakorewe icyaha cyangwa se habaho ubwumvikane hagati y’abakurikiranywe n’ibyitso byabo; iryo fungwa ari bwo buryo bwonyine bwo kurinda ukurikiranywe, bwo gutuma inzego z’ubutabera zimubonera igihe zimukeneye, bwo gutuma icyaha gihagarara cyangwa se kitongera gusubirwamo. Rero zimwe muri izo mpamvu ni zo Umugenzayaha yashingiyeho afata icyemezo.’’

Abakurikiranywe baregwa ibyaha bitatu ndetse baramutse babihamijwe bahabwa ibihano bitandukanye.

Icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, gihanwa n’ingingo ya 276 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange iteganya igihano kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi, n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 3 Frw na miliyoni 5 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Icyo kugera ku makuru hagambiriwe gukora icyaha, gihanwa n’ingingo ya 17 y’itegeko ryerekeye gukumira ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga mu gihe icyo guhindura amakuru yo muri mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa utabyemerewe gihanishwa ingingo ya 18 y’itegeko ryerekeye guhana no gukumira ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga.

Ibi byaha bibiri bihanishwa igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’imyaka ibiri ndetse hakiyongeraho ihazabu y’amafaranga ari hagati ya miliyoni 3 Frw na miliyoni 5 Frw.

Nzeyimana Félix wari ushinzwe Amarushanwa n’Umusifuzi Tuyisenge Javan bakurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha inyandiko mpimbano.
Share.
Leave A Reply