Ministeri y’Uburezi mu Rwanda-MINEDUC, yashimye uruhare rwa ADHI Academy,mu kwigisha abanyeshuri bagasohoka bafite ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo ibishimangira kandi ubufatanye bukwiye kubaho hagati ya leta n’abikorera. Irere Claudette, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, ushinzwe amashuri ya tekinike imyuga n’ubumenyingiro na ICT,ibi yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Nyakanga 2023, mu muhango wabereye i Karama mu karere ka Nyarugenge wo gutanga impamyabushobozi ku banyeshuri barangije amasomo yabo mu bijyanye n’ubwubatsi by’umwihariko aho bakoresha uburyo bushya bwo kubaka amazu bakoresheje ibyuma [light steel frame]. Yagize ati “Icyambere turabyishimiye kuko aba ni abambere bize iyi technology,icyakabiri gikomeye n’uko tumaze…
Author: Bruce Mugwaneza
Urukiko rw’Ikirenga rwohereje Umucamanza NYIRINKWAYA Immaculée , mu kiruhuko cy’izabukuru,hashimwa ubwitanjye n’umurava byamuranze mu kazi ke ndetse biba n’umurage mwiza asigiye abakiri mu mwuga w’ubucamanza. Hashingiwe ku mabwiriza yo muri Mata 2022,yashyizweho na ya Perezida w’urukiko rw’ikirenga yo gusezera ku mucamanza ugiye mu kiruhuko k’izabukuru, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Nyakanga 2023, NYIRINKWAYA Immaculée, wari umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga kuva mu mwaka wa 2004 niwe wabimburiye abandi. Ildephonse Hakuzimana ,Umushakashatsi mu Rukiko rw’ikirenga wakoranye na Nyirinkwanya mu gihe kingana n’imyaka 5,yavuze ko yaranzwe n’ubutwari no kureba kure agamije gutanga ubutabera buboneye,kandi ko mu byo yamwigiyeho hari mo no…
Mu gihe u Rwanda rukiri mu minsi ijana yo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Gahanga mu Karere ka Kicukiro,hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 10.224 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside. Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa 30 Kamena 2023,Abacitse ku Icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi bavuga ko cyabaruhuye imitima,bakaba bashimishijwe byimazeyo no kuba ababo bashyinguwe mu cyubahiro ibibasubiza Agaciro bambuwe ubwo bicwaga urw’agashinyaguro bazira uko baremwe. Mukakarangwa Erinestine,umwe mu bafite abe baruhukiye muri uru Rwibutso yagize ati “Ikintu cyambere iyo tubonye abacu tukabashyingura mu cyubahiro twumva twishimye kandi turuhutse mu mutima Kuko iyo utigeze ubona uwawe…
Ubuyobozi bwa Kaminuza y’ubukerarugendo, ikoranabuhanga n’ubucuruzi (UTB), bwasabye ababyeyi bafatanyije kurera,kwibanda ku rubyiruko bakabigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 uko bikwiye,bakabatoza indangagaciro zikwiye Abanyarwanda kandi bakabatoza kuba “Inkotanyi byahamye” bagakunda igihugu ku buryo bibaye na ngombwa bakitangira. Ibi ni ibikubiye mu butumwa bwatanzwe na Mukarubega Zulfat washinze Kaminuza ya UTB kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Kamena 2023, mu muhango Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, wabere ku kicaro gikuru cy’iri shuri gihereye mu Karere ka Kicukiro. Yagize ati cyo “Icyo nabwira ababyeyi tuba dufatanyije kurera n’uko bibanda ku…
Polisi y’u Rwanda yafashe urumogi rungana n’ibilo 15 n’udupfunyika twarwo 2,494 mu bikorwa bitandukanye byakorewe mu turere twa Rubavu, Nyabihu na Burera, hafatwa abantu batatu bakurikiranyweho kugira uruhare mu kubyinjiza mu gihugu. Abagabo babiri barimo ufite imyaka 53 n’undi w’ imyaka 42 y’amavuko bafatiwe mu mudugudu wa Mwiyanike, akagari ka Kadahenda, mu murenge wa Karago wo mu Karere ka Nyabihu, batwaye mu modoka rusange udupfunyika 2100 tw’urumogi, ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki 22 Kamena. Kuri uwo munsi mu Karere ka Rubavu hafatiwe umugabo w’imyaka 43 y’amavuko, wari utwaye ku igare udupfunyika 394, mu mudugudu wa Kitarimwa, akagari ka…
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bwashimiye abagize ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’akarere (DJAF),ku ruhare rwabo rugaragarira mu bikorwa bitandukanye bishyira umuturage ku isonga bityo akabasha gutekana kandi agatera imbere. Ni ubutumwa bwagarutsweho na Antoine Mutsinzi,Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro nyuma y’imurikabikorwa by’abagize ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambe, ryabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Kamera 2023,bagaragaza ibyagezweho babigizemo uruhare mu mwaka w’ingengo y’imari y’umwaka wa 2022-2023, ku nsanganyamatsiko igira iti: “UBUFATANYE MU ITERAMBERE RIRAMBYE”. Uyu muyobozi Nshingwabikorwa yavuze ko uyu ari umwanya mwiza wo kwereka abaturage abafatanyabikorwa b’akarere ndetse na bo ubwabo bakarushaho kumenyana bityo bakamenya aho bagomba gushyira imbaraga. Yagize ati “Uyu…
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango-MIGEPROF, yavuze ko kuba Ihuriro ry’Amadini n’Amatorero mu Rwanda (RICH), barafashe iyambere mu gutambutsa inyigisho zigamije kubaka umuryango utekanye kandi uteye imbere,bakanabakangurira kuboneza urubyaro ngo bazabyare abo bashoboye kurera,bizagabanya ibibazo byugarije umuryango n’igihugu muri rusange. Ibi n’ibyagarutsweho na Aline Umutoni, umuyobozi uhinzwe iterambere ry’umuryango no kurengera umwana muri MIGEPROF,wari witabiriye ibiganiro byahuje abagize amadini n’amatorero barebera hamwe:Uruhare rw’aba kirisitu n’Abayisilamu mu kubungabunga ubuzima bw’Umubyeyi,Umwana n’Ingimbi n’Abangavu bifashishije imfashanyigisho ishingiye kuri Bibiliya na Qur’an kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Kamena 2023. Yagize ati “Mu bibazo bibangamiye umubyeyi, hari mo no kuba yabyara abana benshi rimwe na…
WaterAid mu Rwanda yatangaje ko igihe kigeze ngo abantu bumve ko imihango y’umugore n’umukobwa atari agashya kandi ko bidakwiye guhinduka umutwaro cyangwa icyasha ku wayigiye mo ahubwo ko agomba gufashwa gutekana no kwisanzura. Ibi ni ibyatangajwe na Vestine Mukeshimana umuyobozi wa WaterAid mu Rwanda,kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Kamena 2023, ubwo hizizwaga umunsi wo Kuzirikana agaciro n’isuku by’Umwali n’Umutegarugori mu gihe bari mu kwezi k’umugore, hagamijwe kubafasha kwisanzura no kugira ubuzima bwiza, baniteza imbere bakagira uruhare mu bikorwa bitandukanye umuryango n’igihugu baba babategereje ho, umunsi ubusanzwe wizihizwa tariki ya 28 Gicurasi. Yagize ati “Tuzirikana ko mu mateka yacu…
Imurikabikorwa ry’ibimaze gukorwa nk’imwe mu ngamba zo guhangana n’imyanda igizwe n’amasashen’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe gusa yangiza ibidukikije,ni kimwe mubyaranze umunsi mpuzamahanga ngaruka mwaka w’ibidukikije mu Rwanda wabaye kuri uyu wa5Gicurasi 2023, ku nsanganyamatsiko igira iti “Gira Uruhare mu Ngamba zo Kurwanya IhumanaRikomoka ku Bikoresho bya Pulasitike.” Mu gushaka ibisubizo birambye,bamwe mu bikorera mu Rwanda bahisemo kujya bafata ibi bikoreshobyamaze gukoreshwa bamwe bamaze kubyita imyanda bo bakabikora mo ibindi bikoreshoby’ingenzi,bityo ibyari ikibazo byangiza ibidukikije bigahinduka ibisubizo. Wenceslas Habamungu,Umuyobozi wa ECO Plastic Ltd, ifite intego yo kubungabunga ibidukikije, irwanya amasashe anyanyagiye mu gihugu,kongera Imirimo mu gihugu barwanya ubushomeri no…
Ibyamamare mpuzamahanga bigiye guhurira mu Rwanda, bahatanira ibihembo byiswe Trace Award and Festival Africa ku banyamuziki batandukanye bo hirya no hino muri Afurika. Trace Awards and Festival ni ibirori byo gutanga ibihembo bizabimburirwa n’iserukiramuco rizaba hagati ya tariki 19-20 Ukwakira 2023 muri Camp Kigali,byateguwe na Televiziyo mpuzamahanga y’Imyidagaduro ya Trace Africa ifite ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB binyuze muri gahunda ya VisitRwanda, ibirori byo gutanga ibihembo nyamukuru bizatangwa tariki 21 Ukwakira 2023 muri BK Arena. Abahanzi bo mu Rwanda ndetse n’ababasha mu buryo butandukanye, bavuga ko aya ari amahirwe kuri bo no ku gihugu muri rusange kuko bazigira mo byinshi…