Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango-MIGEPROF, yavuze ko kuba Ihuriro ry’Amadini n’Amatorero mu Rwanda (RICH), barafashe iyambere mu gutambutsa inyigisho zigamije kubaka umuryango utekanye kandi uteye imbere,bakanabakangurira kuboneza urubyaro ngo bazabyare abo bashoboye kurera,bizagabanya ibibazo byugarije umuryango n’igihugu muri rusange.

Ibi n’ibyagarutsweho na  Aline Umutoni, umuyobozi uhinzwe iterambere ry’umuryango no kurengera umwana muri MIGEPROF,wari witabiriye ibiganiro byahuje abagize amadini n’amatorero barebera hamwe:Uruhare rw’aba kirisitu n’Abayisilamu mu kubungabunga ubuzima bw’Umubyeyi,Umwana n’Ingimbi n’Abangavu bifashishije imfashanyigisho ishingiye kuri Bibiliya na Qur’an kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Kamena 2023.

Yagize ati “Mu bibazo bibangamiye umubyeyi, hari mo no kuba yabyara abana benshi rimwe na rimwe adashoboye kurera no kwita ho. Kuba kugaruka ku kijyane no kuboneza urubyaro  ku babyeyi ari ikintu abanyamadini babasha kuvuga ho uyu munsi, biragaragaza ko na bo bumva uruhare rwa bo mu gukangurira abantu kuboneza urubyaro, kugira ngo wa muryango ubyare abana uzashobora kwita ho no guha uburere bwuzuye n’ejo hazaza bazabe abantu bafitiye igihugu n’imiryango ya bo umumaro. Rero n’ikintu kiza, n’intambwe iza yunganira izindi kugira ngo abagize umuryango bakomeze kwitabwaho.”

Abayobozi b’Amadini n’Amatorero,bavuga ko umwemeramana mwiza yagakwiye kumenya ko ubuzima ari impano y’imana,akirinda kubyara abo adashoboye kurera kuko n’Imana ijya kurema umuntu itamuremye mu kajagari ahubwo yabanje kumutegurira aho azaba n’ibizamutunga.

Past Nyiraneza Albertine wo mu Itorero rya EPER yagize ati “Umwemeramana mwiza yagakwiye kumenya ko ubuzima ari impano y’imana n’uyu mubiri twambaye n’impano y’imana, ntabwo rero tugomba kuwukoresha uko dushaka.Ikintu cyambere dushimangira n’uko buri muyoboke cyangwa buri mu kirisitu agomba kumenya ko kuboneza urubyaro ari gahunda y’imana kuko n’Imana ijya kurema umuntu ntabwo yabikoze mu kajagari, yarabanje imutegurira aho azaba n’ibizamubeshaho ibona kumuzana ku Isi.”

Yongeye ho ko “ Dushishikariza rero ababyeyi kuboneza urubyaro bibaza bati umwana ngiye kubyara naramwiteguye! Uburyo bukoreshwa bwo buri muntu akoresha ubwo ashaka bitewe n’imyemerere ye ariko dufite abaganga Imana yaduhaye bize kandi bafite n’uburyo bwose bwo gufasha abantu rero twe nta buryo na bumwe turwanya ahubwo turavuga tuti buri muntu mu myemerere ye n’uburyo Itorero rye rimwigisha ik’ingenzi n’uko agomba kuboneza urubyaro, yakwegera muganga cyangwa se Itorero n’Idini rye.”

Sheikh Munyezamu Ahmed “Imam wungirije w’Umujyi wa Kigali,ushinzwe Imigenzo y’idini n’ibwirizabutumwa mu muryango w’Abayisilamu mu Rwanda, yagize ati “Buriya kuringaniza imbyaro byose bituruka mu gukora imibonano mpuzabitsina, hari uburyo rero buzwi bukoreshwa, hari uburyo bwa kamere muri Islam twemera ko na mbere y’uko wanafashwa na abaganga haba ho n’uburyo bwo kwiyakana. “

Yakomeje agira ati “Iyo ibyo bitakwemerera Islam ishinzwe kurinda ubuzima bw’umuntu wese yaba ari umubyeyi,yaba ari n’uwo atwite bityo rero niyo mpamvu hari ho n’abaganga kandi ibyemezo bafata bifite agaciro mu myemerere ya Abayisilamu, bityo rero iyo bitemeye ushobora no gukoresha agakingirizo n’ubwo hari imyumvire ya bamwe bavuga ngo ntawe urira bombo mu ishashi n’ibindi ariko ni imyumvire itariyo.”

Mu buryo bwo kuboneza urubyaro uretse ubwa kamere hari n’ubwa kizungu burimo ibice 2 by’ingenzi, ari bwo uburyo bukoresha imisemburo (ibinini, inshinge, …) hakaba n’ubudakoresha imisemburo.

Kuboneza urubyaro bigeze kuri 64% ku bashakanye mu buryo bwose ariko by’umwihariko abakoresha uburyo bwa kizungu bageze kuri 58% intego igihugu cyihaye mu mwaka wa 2024 kuzagdera kuri 60%

Share.
Leave A Reply