Urukiko rw’Ikirenga rwohereje Umucamanza  NYIRINKWAYA Immaculée , mu kiruhuko cy’izabukuru,hashimwa ubwitanjye n’umurava byamuranze mu kazi ke ndetse biba n’umurage mwiza asigiye abakiri mu mwuga w’ubucamanza.

Hashingiwe ku mabwiriza yo muri Mata 2022,yashyizweho na ya Perezida w’urukiko rw’ikirenga yo gusezera ku mucamanza ugiye mu kiruhuko k’izabukuru, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Nyakanga 2023, NYIRINKWAYA Immaculée, wari umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga kuva mu mwaka wa 2004 niwe wabimburiye abandi.

Ildephonse Hakuzimana ,Umushakashatsi mu Rukiko rw’ikirenga wakoranye na Nyirinkwanya mu gihe kingana n’imyaka 5,yavuze ko yaranzwe n’ubutwari no kureba kure agamije gutanga ubutabera buboneye,kandi  ko mu byo yamwigiyeho hari mo no kumva urubanza neza kugirango icyemezo ufata nk’umucamanza kitazagira ingaruka mbi ku wakoze icyaha n’umuryango we mu gihe yaba hari aho arenganye.

Ati “Agira Ubutwari mu kazi, kandi akagira kureba kure ku buryo urubanza aba ashaka ko murutindaho kandi mukaruva ho ari uko koko habonetse ubutabera buboneye Atari ukwihuta ahubwo hakabaho gutinda kugira ngo hagire umurongo uva mo uzafasha nomubazaca  izindi manza zimeze nk’urwo.”

Yakomeje agira ati “Namwigiye ho ubusesenguzi bw’urubanza kuko ni njye wateguraga raporo ngategura n’umushinga w’urubanza namwigiye ho kumva urubanza uko ruri no kurujyana kugeza igihe rugiye kuburanishwa n’uburyo bwo gufata icyemezo. Namwigiye ho uburyo ujya gufata icyemezo ukabanza ukareba wa muntu uri mo gucira urubanza ku ngaruka zizaba kuri we no ku murya ngo we no kuri sosiyete Nyarwanda. Namwigiye ho rero ubusesenguzi uburyo usesengura urubanza kandi ukarujyanisha n’itegeko kandi ukabikora mu gihe gikwiye.”

Umucamanza NYIRINKWAYA Immaculée, Mu mpanuro yasigiye abakiri muri uyu mwuga ndetse n’abazawinjira mo mu gihe kizaza, yavuze ko bagomba guca imanza zitabera ntakurenganya Abaturarwanda bakagendera k’ukuri kandi bagahora bihugura.

Ati “Ikintu cyambere mbona gikomeye Umucamanza wese agomba kuzirikana n’uko  ibyemezo dufata bikora ku buzima bw’abantu bigira ingaruka ku buzima bw’abantu n’ibintu rero bisaba ubushishozi n’ubwitotsi n’ubumenyi bwinshi. Iyo ufashe icyemezo gihubutse ushobora kutrenganya abantu kandi icyo tuba dushaka n’uguca imanza z’intabera, nta kurenganya Abanyarwanda nta kurenganya Abaturarwanda.”

Yongeye ho ko “Ikindi nasangiza abakiri mu kazi n’abazaza n’uko umucamanza agomba kuba bwa mbere na mbere kuba umunyamategeko w’umwuga ujyendera k’ukuri umuntu ababuranyi bibona mo uhora yiga kandi uhora ucengera amategeko uhora aharanira ko umuntu wse ugeze imbere y’ubucamanza aba agiye guhabwa ubutabera.”

Faustin Ntezilyayo Perezida w’urukiko rw’ikirenga,yavuze ko n’ubwo umucamanza aba agiye mu kiruhuko cy’izabukuru ariko bazakomeza gukorana byahafi bagakomeza kubaka urunana mu rwego rw’ubucamanza.

Yagize ati “Hari byinshi abacamanza bari mu kiruhuko cy’izabukuru bashoboye kudufasha akaba rero ari yo mpamvu tuzakomeza gukora gahunda ituma tuba hamwe tugafatanya none ho tugakomeza kubaka urunana mu rwego rw’ubucamanza.”

UMUCAMANZA NYIRINKWAYA Immaculée,ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru,kuva mu 1995  nibwo yatangiye akazi mu Rukiko rw’Ikirenga ari Umujyanama mu Rukiko Rusesa Imanza, tariki ya 20/03/1997 kugeza ku itariki ya 09/04/2002, yatijwe mu Butegetsi bwite bwa Leta, aho yari Umuyobozi w’Ikigo cy’amahugurwa y’abakozi b’Urwego rw’ubucamanza cy’i Nyabisindu.

Kuva kuri iyo tariki ya 09/04/2004 yagarutse gukora mu Rukiko rw’Ikirenga ari Umujyanama muri uru rukiko kugeza 10/03/2004 ubwo habaga amavugururwa y’Ubucamanza, maze kuva kuri iyo tariki aba Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga kugeza kuri uyu munsi.

Share.
Leave A Reply