Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bwashimiye abagize ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’akarere (DJAF),ku ruhare rwabo rugaragarira mu bikorwa bitandukanye bishyira umuturage ku isonga bityo akabasha gutekana kandi agatera imbere.

Ni ubutumwa bwagarutsweho na Antoine Mutsinzi,Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro nyuma y’imurikabikorwa by’abagize ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambe, ryabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Kamera 2023,bagaragaza ibyagezweho babigizemo uruhare mu mwaka w’ingengo y’imari y’umwaka wa 2022-2023, ku nsanganyamatsiko igira iti: “UBUFATANYE MU ITERAMBERE RIRAMBYE”.

Uyu muyobozi Nshingwabikorwa yavuze ko uyu ari umwanya mwiza wo kwereka abaturage abafatanyabikorwa b’akarere ndetse na bo ubwabo bakarushaho kumenyana bityo bakamenya aho bagomba gushyira imbaraga.

Yagize ati “Uyu ni umwanya mwiza kuko icyambere nabo baramenyana n’ubwo tuba dusanzwe duhurira mu bikorwa bitandukanye ariko iyo bahuye bagasanga bafite ibikorwa bisa, bamwe bagenda bahuza imbagara maze umwaka utaha bagaruka, bakaza bafite imbaraga zikomeye ndetse bamwe bakanigira ku bandi.”

DEA Mutsinzi kandi yavuze ko uruhare rw’abagize DJAF y’akarere runagaragarira mu bikorwa bitandukanye birimo kwita ku mibereho myiza y’abaturage,imiyoborere myiza ndetse no kuzamura ubukungu, ariko by’umwihariko ku mibereho myiza bakaba barafashishe akarere ka Kicukiro kuza ku mwanya wa Kabiri ku rwego rw’igihugu mu gutanga ubwisungane mu kwivuza kavuye ku mwanya wa 29 kariho mu mwaka ushize.

Ati “Ubu byarahindutse akarere ka Kicukiro kari ku mwanya wa Kabiri ku rwego rw’igihugu kandi mbere twari ku mwanya wa 29. Nta kindi cyatumye tubigera ho ni ubufatanye n’abafatanyabikorwa, twakoreye hamwe duhuza imbaraga niwo musaruro twabonye. Ndetse urebye no muri Ejo Heza ubu akarere ka Kicukiro ni aka kabiri.”

Benjamin Musuhuke uyobora DJAF y’akarere ka Kicukiro, yavuze ko uyu ari umunsi bishimira ibyo bagezeho nk’abafatanyabikorwa b’aka karere ariko ukaba n’umwanya mwiza wo kwiha intego ko bazakomeza kugaragaza uruhare rwa bo ku buryo bwisumbuye ho.

Ati “Uyu munsi turishimira ibyo twageze ho ariko noneho ni n’umunsi wo kuvuga tuti tugiye kongera tubikore ariko noneho turusheho no kubikora neza ku bufatanye n’akarere.Ariko noneho hari na gahunda nshya tugiye gutangira yitwa Graduation aho kuvuga tuti nti tuzakomeza gufasha abaturage b’abakene, ahubwo tugiye kubaremera porogaramu aho bazatangira kwifasha ubwabo. Ni porogaramu iri ku rwego rw’igihugu ariko muri Kicukiro by’umwihariko tugiye kubwira abafatanyabikorwa tuti ibyo mukora byose mwibuke na Graduation Program ari nabwo buryo ntekereza bugaragaza imikorere myiza n’ubuyobozi bwiza.”

Akarere ka Kicukiro gafite abafatanyabikorwa barenga 200, muri uyu mwaka w’ingengo y’imari y’umwaka wa 2022-2023, mu byo bakoze byagahesheje amanota meza hari mo no kuba kari ku mwanya wambere mu kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana bato bafite kugera ku myaka Itandatu, ku rwego rw’igihugu aka karere kakaba kari munsi ya 10% mu gihe imibare ku rwego rw’igihugu ari 33%.

Share.
Leave A Reply