Abaturage n’abayobozi mu nzego z’ibanze barasaba ko gahunda yo guha imbaraga urwego rw’Akagari yakwihutishwa, hagamijwe kuvanaho icyuho kigaragara mu mitangire ya serivisi.

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu biganiro Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Musabyimana Jean Claude yagiranye n’abayobozi mu Ntara y’Amajyaruguru.

Ubusanzwe Akagari kagira abakozi babiri barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa n’umukozi ushinzwe Iterambere.

Gusa bamwe mu baturage  bavuga ko bagorwa no gushaka serivisi ku Tugari bakabura abayobozi.

Ku ruhande rw’abayobozi mu nzego z’ibanze, nabo bagaragaza ko hari ibikeneye kongerwamo imbaraga mu mitangire ya serivisi ku rwego rw’Akagari.

Mu nama yamuhuje n’abayobozi mu byiciro bitandukanye mu Ntara y’Amajyaruguru, Minisitiri Musabyimana Jean Claude yavuze ko iki kibazo kirimo gushakirwa igisubizo

Yasabye kandi abayobozi mu nzego z’ibanze kongera ikibatsi muri gahunda zo gukemura ibibazo by’abaturage, babarinda gusiragira.

Share.
Leave A Reply