EjoHeza yashyizweho na Leta y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, igenwa n’itegeko N° 29/2017 ryo kuwa 29 Kamena 2017. EjoHeza ni ubwizigame bw’Igihe kirekire bukorwa ku bushake hafungurwa konti yo kuba umunyamuryango.

Ibi n’ibyagarutsweho na Rutsinga Jacques ushinzwe guhuza iborwa bya Ejo heza mu mujyi wa Kigali no mu ntara y’amajyepfo, ubwo mu mpera z’icyumweru gishize, hakorwaga ubukangurambaga mu kagali ka Kiyovu murenge wa Nyarugenge, akarere ka Nyarugenge, bugamije gushishikariza abahacururiza bari mu mazone 35 y’ubucuruzi kwizigamira muri Ejo Heza.

Ati “Icyambere aya ni amahirwe igihugu cyabashyiriyeho,ariko birumvikana kubera ko ari gahunda y’ubwizigame y’igihe kitrekire,ukiri mutoya afite amahirwe menshi cyane kurusha umukuru kubera ko iyi gahunda ije agifite igihe vcyo kuzigama,ariko n’abo imyaka imaze kwigirayo,iyi gahunda ntiheza,ntawe byabuza kuvuga ati ndazigamira imyaka itatu, ine, itanu,…ayo mafaranga azansunike mu gihe cy’imyaka yindi ikurikiyeho.”

Yongeyeho ko “Ntawe ukwiye kwisuzugura ngo agire ati njyewe iyi gahunda isanze mfite imyaka 50 ntacyo nshobora gukora kuko n’ubusanzwe pansiyo ni imyaka 65. Abantu bo muri icyo kiciro rero nabo bakwiye kugana iyi gahunda bakiuzigamira cyangwa bakazigamira ababakomokaho, kuko byazabafasha kuzagira ahazaza heza.”

Bamwe mu bacururiza mu mujyi wa kigali nyuma yo gusobanukirwa ko nabo bashobora kugana Ejo Heza bakizigamira ndetse bakazigamira abana babo, batahanye umugambi wo gutangira kubazigamira babategurira kuzagira ahazaza Heza.

Umwe yagize ati “Njye mfite imyaka 37, numvaga ndi kugenda nsaza,nkumva bitandeba,Ariko mukanya ndasobanuje bambwira ko nanjye nshobora kujyamo,ubwozigame bwa njye bukazangoboka n’abana banjye mu bihe biri imbere. Umugambi ntahanye rero n’ukuzigamira abana banjye kandi nanjye ejo nzarara mfunguje mo Konti.”

Undi ati “Kuko nta makuru menshi umuntu aba afite, ntabwo nigeze mbijyamo Kuko numvaga ari iby’abakiri bato, ariko hari ikintu kiza batubwiye cyo kuzigamira abana bacu, ubu nicyo ngiye gukora kandi nanjye singomba gusigara inyuma.”

Ejo Heza ni gahunda ya Leta 14/12/2018, abarenga Miliyoni 2 500 bakaba bamaze kwizigamira, kandi ubwizigame bwabo bukaba bubarirwa muri miliyali zirenga mirongo ine z’amafaranga y’u Rwanda.

Share.
Leave A Reply