Amapfa (izuba ryinshi) ya mbere mabi cyane mu myaka 40 ishize arimo kwibasira akarere k’ihembe ry’Afurika.
Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa (PAM) rivuga ko abantu basaga miliyoni 20 muri Kenya, Ethiopia na Somalia bari mu byago byo kwicwa n’inzara bitarenze mu mpera z’uyu mwaka.
Kuri ubu Somalia ni yo yibasiwe cyane, aho kimwe cya kabiri cy’abaturage bayo babarirwa muri miliyoni 16 ubu bafite inzara.
Mu gihe abantu babarirwa mu bihumbi amagana barimo guta ingo zabo mu byaro byo muri Somalia, bakerekeza mu nkambi z’imbere mu gihugu.
Imirima yabo yambaye ubusa, imyaka yabo (ibyo bahinze) yararumbye, ndetse amatungo yapfuye anyanyagiye ku nkengero z’imihanda. Aya ni yo mapfa ya mbere mabi cyane abayeho muri iki gihugu mu myaka 10 ishize, nkuko inzobere zibivuga.
Ubu harimo gutangazwa ko hari abapfuye. Mu kigo kiri i Baidoa, abana batari munsi ya 26 barapfuye hagati y’ukwezi kwa gatanu n’ukwa gatandatu, nkuko imibare ibigaragaza.
Fardhosa, w’imyaka 13, ari mu nzu y’ibyatsi yabaye yubatswe yo kwifashisha mu nkambi i Baidoa, aganira na BBC dukesha iyi nkuru, yagize ati:
“Bamwe mu bakobwa najyaga nkina na bo baracyari bazima. Bamwe barapfuye, mu gihe abandi bagiye mu murwa mukuru Mogadishu aho bakora akazi ko mu rugo”.
Umuryango wita ku bana, Save the Children, uvuga ko mu bana no mu babitaho urimo kubona ukwiyongera kw’ikibazo cy’umuhangayiko mu mitekereze ushingiye ku mibereho.
Mohamud Hassan, ukuriye Save the Children muri Somalia, ati: “Kubaho nabi mu bwana bituma… abana bacyenera ubufasha mu mitekereze n’imibereho… Ababyeyi bavuga ko abana barimo kugira urugomo no gushotorana”.
Mu nkambi hari abana babarirwa mu bihumbi batari kumwe n’imiryango yabo. Abo bavukana bakuru ni bo bahindutse abo kubitaho, naho ba se bagiye mu mijyi gushakisha ibyo kurya, mu gihe ba nyina bari mu bitaro aho ikigero cy’imirire mibi kiri ku rwego rwo hejuru cyane rutari rwarigeze rubaho mbere.