Mu gihugu cya Tanzania, haravugwa indwara itaramenyekana aho abayanduye bahinda umuriro, bakava imyuna ndetse bamwe bagakurizamo urupfu.

Perezida waTanzaniya Samia Suruhu, ubwo yagezaga ijambo ku Basenyeri ba Kiliziya Gatorika bagize ihuriro ry’Afurika (AMECEA) i Dar es Salam, yagarutse kuri iyo ndwara itaramenyekana aho yavuze ko imaze gufata abatari bake muri iki gihugu n’ubwo atigeze atangaza umubare nyakuri w’abamaze gufatwa nayo.

Perezida waTanzaniya, Samia Suruhu

Abayobozi bo muri icyo gihugu bavuga ko iyo ndwara yagaragaye , nk’uko BBC yabitangaje.

Leta ya Tanzania ivuga ko imaze kohereza abaganga mu burengerazuba bw’iki gihugu mu gace gahana imbibi n’igihugu cya Mozambique ahagaragara iyi ndwara, kugira ngo bayisuzume.

Iyo ndwara ijya kugaragara bwa mbere byaturutse kuri Minisitiri w’Intebe, nyuma y’urugendo aherutse kugirira muri ako gace.

Mu gihe hataramenyekana igitera iyo ndwara, Perezida Suruhu yasabye abaturage kwirinda kujya mu mashyamba arimo inyamaswa, kugira ngo zitimuka zikajya aho abantu batuye zikaba zakwirakwiza iyo ndwara iramutse ituruka ku nyamaswa.

Share.
Leave A Reply