Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yageze muri Angola aho yitabiriye ibiganiro bigamije guhosha amakimbirane hagati ya RDC n’u Rwanda.
Ni ibiganiro byatumiwe n’umuhuza mu makimbirane y’u Rwanda na RDC, Perezida wa Angola, Joao Lourenço, byitabirwa na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Félix Tshisekedi na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.
Ibi biganiro bibaye mugihe RDC ikomeje gushinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 narwo rukabihakana rugaragaza ko ibibazo RDC ifite ari iby’imbere mu gihugu.
Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, aherutse gutangaza ko Uburasirazuba bwa RDC bumaze igihe bwarabaye isibaniro y’imitwe y’iterabwoba, ku buryo byageze n’aho Loni n’ibihugu by’ibituranyi bishaka uko byakemura icyo kibazo.
Yanagaragaje kandi ko hari icyizere cyari gihari, gishingiye ku kuba uhereye mu 2018 umubano w’u Rwanda na RDC waragiye uba mwiza, gusa ubu ukaba warongeye kuzamo agatotsi.
Ni ikibazo yavuze ko cyaganiriweho mu nama ya AU yabereye i Malabo muri Guinée équatoriale, hagafatwa umwanzuro w’uko Perezida Joao Lourenço uyobora Umuryango w’Ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari, aba umuhuza.
RDC ivuga ko u Rwanda rukwiriye kureka gufasha M23 mu gihe rwo ruvuga ko nta bufasha na buke ruha uyu mutwe. Byageze n’aho Perezida Tshisekedi atangaje ko nibikomeza gutya, igihugu cye cyiteguye gushoza intambara ku Rwanda.
Umwe mu bahoze muri Guverinoma ya Congo yatangaje ko Lourenço ari umuntu ufitiwe icyizere gihagije kandi wubahwa na bagenzi be yaba Perezida w’u Rwanda nuwa RDC ku buryo hizewe umusaruro uzava muri ibi biganiro.