Ikigo Nderabuzima cya Gishweru, Urwunge rw’amashuri rwa Mutara( G.S Mutara) biherereye mu Kagali ka Mutara, Ishuri ribanza rya Nyabibugu (E.P Nyabibugu) riherereye mu kagali ka Nyabibugu, abatuye n’abakorera muri utu tugali twombi tugize umurenge wa Mwendo, nibo batangaje ko babangamiwe cyane no kutagira amazi meza, ikibazo bavuga ko kimaze imyaka irenga itatu.
Abaturage twaganiriye bahuriza ku kuba barategereje ko ubuyobozi bwagira icyo bukora ariko amaso agahera mu kirere kandi ngo biri kubagiraho ingaruka mbi zirimo n’uburwayi bw’indwara ziterwa n’umwanda.
Ishimwe Ezekiel yagize ati: “Rwose hashize igihe kinini cyane imyaka igiye gukabakaba hafi itatu. Mbere ya Covid-19 ni bwo tuyaheruka, kugeza na n’ubungubu ntabwo twari twayabona biratugoye cyane.”
Nyirahabiyambere Rose we ati: “Noneho ubwo impeshyi igiye kuza ni urugamba rukaze. Imisatsi yarapfutse n’ukumanuka tukajya ahantu mu bishanga tukajya kudahayo. Byagaragaye ko muri iyi minsi bwo inzoka zabaye nyinshi turavuza abana inzoka, ibicurane ni umwanda gusa nyine.”
Abaturage bavuga ko kugana ivuriro ritagira amazi ari ikibazo kuko usanga bajya kuyavoma mu bishanga cyangwa ugasanga aho bashobora kuyagura harimo urugendo kandi bakayabona abahenze.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagali ka Mutara Aline Uwarurema watangiye imirimo ye muri aka kagali tariki 01 Kamena umwaka ushize, avuga ko yasanze iki kibazo gihari gusa akomeza gukora ubuvugizi ku karere.
Ati:” Ni byo rwose ikibazo kirahari cy’amazi nanjye mpagera nasanze gihari. Twari dufite umugezi wa kibizi isoko ituruka muri Muhanga amazi akambuka umugezi wa Miguramo akambuka aza i Mutara. Yaraje rero apfira muri Miguramo twebwe na nizi saha ntabwo tubona amazi.”
Akomeza avuga ko na mbere y’uko amazi apfa, ngo kuva bayakora ntiyigeze abageraho uko bikwiye Kuko ngo yajyaga aza rimwe na rimwe.
Ati:” Yajyaga aza iminsi mike ubundi akabura kuva bayakora ntabwo yigeze aza ngo amare icyumweru tuvoma. Kuri Centre de Santé bakoresha ay’imvura cyangwa bakavomesha ku ma robine y’amasoko, cyangwa abarwaza bakayizanira.”
Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango buvuga ko iki kibazo cyatewe n’ibiza byabaye mu minsi yashize, ariko kiba nta ngengo y’imari yabyo yari yateganyijwe ibyatumye kureza ubu aya mazi atarakorwa.
RUSILIBANA Jean Marie Vianney,Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu ati:”Ikibazo cy’uriya muyoboro w’amazi turakizi kandi cyatewe n’ibiza byabaye mu minsi yashize aho amatiyo yacaga mu mugezi wa Miguramo yacitse ndetse hangirika ahantu hanini bikubitiraho ko ari umuyoboro ushaje ukeneye gusanwa byimbitse.”
Akomeza agira ati: ”Byabayeho nta ngengo y’imari yabyo yari yateganyijwe kuburyo byabaye ngombwa ko biteganywa gusanwa mu mwaka 2022/2023 tuzatangira muri Nyakanga 2023 ku bufatanye bw’Akarere n’Umufatanyabikorwa (Food for the Hungry ) FH.”
Ubuyobozi bw’Akarere burasaba abaturage gukomeza kwihanga kuko buri gushaka igisubizo kirambye kandi bidatinze.
RUSILIBANA ati: ”Twasuye abaturage kenshi tubasaba kwihangana hagashakwa umuti urambye ariko ikiza nuko igisubizo kigiye kuboneka vuba aha.”
Utugari twa Mutara na Nyabibugu tuvugwamo ikibazo cy’amazi meza turi mu Tugari 59 tugize Akarere ka Ruhango Intara y’Amajyepfo.