Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga mu Rwanda, Dr. Faustin Ntezilyayo avuga ko nyuma yo gusura Laboratwari y’u Rwanda y’Ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga (Rwanda Forensic Laboratory- RFL), agiye kubwira abandi bacamanza kudashidikanya ku kamaro k’ibimenyetso bakura muri RFL mu kubafasha gutanga ubutabera.

Ku wa Kane tariki 04 Nyakanga 2022, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga n’itsinda ry’abakozi bakorana mu rukiko rw’ikirenga , bagiriye uruzinduko muri Laboratwari y’u Rwanda y’Ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Dr. Faustin Ntezilyayo (Uwa mbere uhereye Ibumoso) arasobanurirwa serivisi zitangirwa muri imwe muri za Laboratwari zo muri RFL

Nyuma yo gusobanurirwa serivisi zitangirwa muri iyi Laboratwari, uyu muyobozi n’itsinda ayoboye, batemberejwe za Laboratwari zose ziri muri RFL, basobanurirwa ibihakorerwa n’uburyo bikorwamo.

Nyuma yo gusura izi Laboratwari, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Dr. Faustin Ntezilyayo avuga ko “Biragaragara ko Rwanda Forensic Laboratory ifite ubumenyi buhambaye, buri hejuru, ku buryo ubu ngubu nta gushidikanya ko ibimenyetso tuba twabasabye ngo baturebere aba ari ibimenyetse koko bigaragaza ikoranabuhanga bafite.”

Yongera ho ko “Binashimangiye nyine icyizere twajyaga duha ibimenyetso baha inkiko, kugira ngo bidufashe guca imanza.”

Nubwo raporo zitangwa na Rwanda Forensic Laboratory zifite agaciro gakomeye mu gutanga ubutabera, Umuyobozi w’iki kigo Lt Col. Dr. Charles Karangwa avuga ko hari bamwe mu bacamanza badaha agaciro izo raporo. Yagize ati “Uyu munsi dufite ‘case’ z’uko hari za raporo ziba zakozwe zajya mu rukiko ugasanga abacamanza bamwe ntibanaduhamagaye kugira ngo tujye kubafasha kuzumvikanisha, bakayihorera bagashyira aho ku ruhande.”

Iki ni ikibazo, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Dr. Faustin Ntezilyayo yijeje RFL kuzakoraho ubukangurambaga mu bandi bacamanza. Ati “Icyo nzabwira abacamanza bagenzi banjye, nuko bamenya neza yuko ibimenyetso biba byahaturutse [Muri RFL] biba byakoranwe ubuhanga kandi bikozwe n’abantu babizobereyemo, bakoresha ibyuma bigezweho ku buryo nta gushidikanya ko ibyo bimenyetso bishobora kudufasha gutanga ubutabera.”

RFL na yo ivuga ko yiteguye gutanga amahugurwa ku bacamanza kugira ngo basobanukirwe agaciro k’ibimenyetso babaha. Umuyobozi wa RFL yagize ati “Natwe turiteguye kujya kubaha amahugurwa kugira ngo noneho bamenye uburemere, cyangwa se, icyo bivuze kugira ikimenyetso cya gihanga gishingiye ku bumenyi.”

Lt Col. Dr. Charles Karangwa, Umuyobozi wa RFL

Laboratwari y’u Rwanda y’Ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga (Rwanda Forensic Laboratory- RFL), itanga serivisi zirimo: gupima uturemangingo sano (ADN/DNA), inyandiko zigirwaho impaka, gupima ibinyabutabire mu maraso y’abantu, gusuzuma imibiri y’abitabye Imana, gusuzuma ibikomere byatewe no guhohoterwa, gupima imbunda n’amasasu bigahuzwa n’ahakorewe icyaha, gupima amajwi no gupima amashusho, gupima aho umuntu yakoze cyangwa yakandagiye, gusuzuma ibimenyetso by’ibyaha byakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho, no gusuzuma ibihumanya.

Ni serivisi zishobora gusabwa n’inzego z’ubutabera cyangwa se zigasabwa n’umuntu ku giti cye. Kuva RFL yatangira gukora muri 2018, imaze gukora kuri za dosiye zisaga ibihumbi 30.

RFL yageneye impano Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga
Share.
Leave A Reply

Exit mobile version