Kugeza ubu hari ikibazo cy’imicungire y’iminshinga muri EAR Diocese Kibungo, bamaze gutakaza imishinga myinshi ifungwa kubera imicungire mibi, hari muri Paruwasi ya Gahima,umushinga warafunzwe kubera guhomba asaga million 50, aba kristo birangira aribo bayishyuye ibi byose ngo byakozwe na Nkuranga Aloys mwene wabo na Musenyeri wa Anglican Diyosese ya Kibungo.

Ntibyaramgiriye Aho kuko bidatinze kuko n’umushinga wari uri I Kayonza warafunzwe ibi bibazo by’imicungire mibi byaje kwimukira na Rwamagana.

Abakristo bavuga ko ikibabaje abakozi bashinzwe iyi mishinga, iyo bayihombeje bagororerwa kwimurirwa ahandi bikarangira naho hafunzwe, bagatanga urugero, rw’uwayoboraga umushinga muri Paruwasi Kayonza nyuma yo gucunga nabi umushinga ugafungwa ngo yimuriwe muri Paruwasi ya Nyagatovu, ahageze ngo ateza ibibazo gusa aba kristo babashije kwivugira,barahamukura bamujyana muri Paruwasi ya Rwamagana birangira ngo nayo ayihombeje.

Biravugwa ko uyu mukozi Aloys uhombya iyi mishinga Musenyeri w’iyi diyoseze ari Se wabo

Kuba Aloys afitanye isano na Musenyeri wa Anglican diyoseze ya Kibungo ngo niyo mpamvu avuna umuheha akongeza undi. Aho kugirango abazwe Aho amafaranga yanjereje ari bikarangira ahembwe kujyanwa ahandi kuyobora imishinga

Aba kristo baribaza niba kunyereza umutungo w’ibyarubanda mu itorero byo ntabwo ari ibyaha byakagombye kurebwa mu buryo bw’amategeko? Kugirango abanyereje imitungo y’imishinga bahanwe bizabere abandi urugero mu gucunga neza ibya Rubanda.

Ibi byose biterwa n’ikenewabo ndetse n’itonesha biri muri EAR Diyoseze ya Kibungo aho usanga mu nzego z’ubuyobozi bufata ibyemezo higanjemo abantu badafite byibuze n’amashuri 6 yisumbuye, ibintu bihabanye n’icyo itegeko rigenga amadini n’amatorero riteganya kubijyanye n’abakwiye kuba abayobozi.

Abakozi bamwe ubu bamaze gusubikirwa amasezerano bashingiye ngo ko umuterankunga atagishoboye kubahemba, ibintu bihabanye n’ukuri kuko ngo umuterankunga ntiyananiwe ahubwo ngo yananijwe kubera imicungire mibi.

Aloys Nkuranga, niwe ushyirwa mu majwi n’abakiristo guhombya imishinga niwe wari project director, akaba ariwe mwene wabo wa bishop , ni Kandi wayoboye umushinga w’i kayonza arawuhombya barawufunga, bamujyana i Nyagatovu naho biranga, bamutwara I Rwamagana ahageze birangira naho abigenje nk’uko yahombeje Indi mishinga.

Ibyo Audit yagaragaje birimwo ubujura n’ubwo ngo bitarakemurwa

Ku mushinga RW0622 EAR RWAMAGANA, bihugwa ko hakozwe Audit ngo bitewe n’ibirego ababyeyi bagejeje ku buyobozi bwa compassion by’uko hashize imyaka ibiri n’igice ntakintu na kimwe gihabwa abana kandi bakarya nabi kuwa gatandatu.

Mubusesenguzi bw’uwakoze Audit ngo yasanze ko uwabigizemo uruhare rugaragara ari umuyobozi w’Umushinga ndetse n’umucungamutungo wari uhamaze amezi 4 ahaje avuye kuwundi mushinga.

Ngo hagaragaye ko hishyurwaga ibintu buri kwezi ntibigere kumushinga cyangwa ngo hakagera bicye cyane ugereranije nibigaragara ku nyemezabwishyu kandi nizi nyemezabwishyu zikaba ngo zaratekinitswe.

Abakirisito bakomeza bavuga ko ngo hari n’aho bishyuriraga abana amafaranga menshi kubigo bya TVET kandi ntamwana numwe wahize. Bikavugwa ko bwakorwaga bamwe mu bakozi batabizi.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version