Nk’uko twagiye tubigaragaza mu nkuru zacu zabanje aho abakirisito ba Anglican Diyoseze ya Kibungo bagiye bagaragaza imicungire mibi y’imishinga bafashwamo na Compassion ishami ry’u Rwanda . bagaragaje ko iyo mishinga yagiye icungwa nabi n’abakozi bashizweho na Musenyeri wa Anglican diyoseze ya Kibungo Emmanuel NTAZINDA, ngo bitewe n’uko ngo bagabanaga ibyayivuyemwo.

Abakirisito bavuga ko hafi imyanya yose ishyirwamo bene wabo na Musenyeri

Aba bakiristo bavuga ko mu myaka 13 uyu Musenyeri amaze yimitswe yigwijeho imitungo ya Diyoseze afifashijwemo n’abanyamuryango be.

Aba bakiristo bakomeza bagaragaza abo banyamuryango Aho yagiye abohereza kuyobora , bati :” muri Paruwasi Rukira hari uwitwa Karangwa ni project Director akaba umwana wa murumuna wa Bishop, umugore w’uyu Karangwa ni comptable mu mushinga wa paruwasi ya Gatore nayo ihana imbibi na Rukira.

Muri paruwasi ya Kigina hari uwitwa Matsiko, Muri Paruwasi ya Nyagatovu hari uwitwa Mandera, Muri Paruwasi ya Rwantonde hari uwitwa Mwesijye”.

Bakomeza bavuga ko hari abandi bagiye bavamo bitewe n’uko babaga bakoze amanyanga adafite igaruriro akabategeka kwandika basezera akazi, urugero ngo ni uwitwa Mageza Nkubito Sam bafatanyaga kugabana impano z’abana bafashwa mu mushinga nyuma bagatanga Raporo ko abana bose bahabwa impano.

Bavuga ko Uyu Nkubito Sam yaje kwimurirwa Rwantonde ngo agezeyo yahakoze amarorerwa bamusaba gusezera akazi.

Musenyeri Emmanuel NTAZINDA ngo ari gushaka uzaguma kumuhishira igihe azaba agiye mu cyiruhuko cy’izabukuru

Aba bakiristo ba Diyoseze ya Kibungo bavuga kuri Nkuranga Aloys Musenyeri abereye Se wabo ubu yamwohereje kwiga theology muri East African christian college aho ngo arimo gukora post graduate in theology, bikavugwa ko ngo ari kumutegura kugira ngo azamugire umunyamabanga(Admin ) kugira ngo igihe undi azaba agiye muri retirement azahishire amakosa yose yakozwe muri diyoseze cyane ko ngo imyaka isaga 13 amaze nta munyamabanga iyi Diyosese igira byose usanga ngo ari nyirubwite Musenyeri ubyikorera.

Musenyeri wa Anglican Diyosese ya Kibungo ngo yimitswe binyuranije n’amategeko

Aba bakiristo ba Anglican Diyoseze ya Kibungo bavuga ko Musenyeri Emmanuel NTAZINDA, ngo yimitswe mu buryo bunyuranyije n’amategeko y’itorero (Canons) aho ngo itegeko riteganya ko kuba Musenyeri byibuze ugomba kuba ufite bachelor’s degree in theology, Kandi ngo we Yimikwa ntayo yari afite kuko umwaka ushize nibwo yarangije post graduate in theology I kabuga ni nyuma y’uko RGB isohoye itegeko rigaragaza ibigenderwaho ngo umushumba yimikwe .

Bakomeza bavuga ko ngo uretse iby’imishinga n’imiyoborere ya diyoseze ifite ibibazo, ibintu byose ngo bikorwa ntibikurikiza amategeko.

Bati:” Twubatse station ariko ntawamenya ngo yatwaye angahe cyangwa abayubatse niba harabayeho ipiganwa.

Twujuje ishuri ahitwa I Gahima ariko ntawuzi ngo bikorwa bite.

Hari irindi shuri ririmo kubakwa mu murenge wa Mugesera nabyo ntawuzi ngo bikorwa bite.

Ubu tugiye kubaka cathedral ifite agaciro ka million 650 ariko nabyo ubona biba biri mu bwiru”.

Mukomeze kubana natwe mu nkuru z’uruhererekane zizakurikira

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version