Kuri uyu wa Gatanu,tariki ya 16 Nzeri 2022,nibwo Bamporiki Edouard yitabye Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, urubanza rwe rurasubikwa ku mpamvu z’uko yagaragaje ko nta mwunganizi afite.
Iburanisha ubwo ryari ritangiye, Bamporiki yahise abwira umucamanza ko afite imbogamizi z’uko nta mwunganizi afite. Yavuze ko uyu munsi mu rugaga rw’abavoka hari kuba amatora bityo ko umwunganizi we atabonetse kuko yayitabiriye.
Bamporiki yahagaritswe ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ku wa 05 Gicurasi 2022 anatangira gukorwaho iperereza, anategekwa kutarenga imbibi z’urugo rwe.
Ubwo yahagarikwaga mu kazi, Bamporiki yifashishije imbuga nkoranyambaga, yasabye imbabazi Umukuru w’Igihugu, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter anemera ko yakiriye indonke.
Ati “Nyakubahwa Umukuru w’u Rwanda @PaulKagame, Narahemutse. Umutima wanze kumpa amahwemo. Bavandimwe, Nshuti zanjye, namwe abankurikira kuri uru rubuga, nakoze icyaha cyo kwakira indonke. Nkaba ntafite irindi jambo navuga usibye kubasaba mwese imbabazi. Ndatakambye.”
Dosiye ya Bamporiki yashyikirijwe Ubushinjacyaha ku wa 7 Nyakanga 2022.