Umuryango utari uwa Leta, Réseau des Femmes Oeuvrant pour le Dévelopement Rural (Isangano ry’Abari n’Abategarugori baharanira Amajyambere y’Icyaro) uvuga ko ugiye kubaka ishuri ry’imyuga rizafasha abana b’abakobwa bahohoterwa bagaterwa inda bakiri bato.

Iby’uyu mushinga wo kubaka iri shuri, byatangarijwe mu nteko rusange ya 29 y’uyu muryango, yateranye tariki 02 Nyakanga 2022.

Binyuze mu mushinga bise ‘Uri Nyampinga’, Umuryango Réseau des Femmes usanzwe ufasha bamwe mu bangavu bahohotewe bagaterwa inda bataragira imyaka 18 y’ubukure, bo mu karere ka Burera, mu ntara y’Amajyaruguru n’ abo mu karere ka Rwamagana, mu ntara y’Iburasirazuba.

Kimwe mu byo bafasha abo bangavu, harimo no kubashishikariza kongera gusubira mu ishuri, binyuze mu bukangurambaga bakora bwitwa ‘Go back to school’, abemeye bakabatangira n’amafaranga y’ishuri ndetse bakabaha n’ibikoresho bakenera.

Kugeza ubu, 71 ni bo ngo bashoboye gusubira mu ishuri ndetse bamwe muri bo bararangije, harimo n’ababonye akazi.

Cyakora, Umuhuzabikorwa wa Réseau des Femmes ku rwego rw’Igihugu, Uwimana Xaverine avuga ko hakiri imbogamizi zituma bamwe muri abo bangavu bacika intege ku buryo hari n’abo binanira burundu.

Ati “Iyo tubasubije mu ishuri, usanga kwiga basubira mu rugo, badafite n’uwo basigira umwana, biga nabi ubundi bagacika intege.” Yongeraho ko “Ndetse hari n’abo binanira burundu.”

Uwimana Xaverine, Umuhuzabikorwa wa Réseau des Femmes ku rwego rw’Igihugu

Xaverine avuga ko ari yo mpamvu batekereje umushinga wo kubaka ishuri ry’imyuga kugira ngo abo bangavu bajye biga batekanye.

Yagize ati “Kubaka kiriya kigo, harimo no gufasha bariya bana no kuba hafi y’abana ba bo. Tuzakora ku buryo bazaba bafite amacumbi aho bazajya bararana na bariya bana.”

Iri shuri ngo rizaba ririmo n’ishuri ry’inshuke abana b’abo bakobwa bazajya bigamo ndetse n’irerero ku batarageza imyaka yo gutangira ishuri.

Barateganya ko rizaba rifite ubushobozi bwo kwakira abakobwa 250 n’abana ba bo. Bose hamwe ni 500.

Perezida w’Inama y’Igihugu y’Abagore, Nyirajyambere Bellancile avuga ko iki kigo nicyuzura bizaba ari iterambere kuri abo bana b’abakobwa.

Ati “Ikigo cya bo nikiba cyubatswe, wamukobwa rero bizamufasha  kugera ku iterambere rirambye kuko azaba yubakitse mu bumenyi ndetse ashobora no kujya hanze agashobora guhangana mu ruhando mpuzamahanga rw’umurimo.”

Yongeraho ko “Ni ibintu bizadufasha cyane ndetse ni ibintu twishimiye nk’Inama y’Igihugu y’Abagore. Turabashyigikiye.”

Nyirajyambere Bellancile, Perezida w’Inama y’Igihugu y’Abagore

Biteganyijwe ko Iki kigo cy’ishuri kizaba kigizwe n’ibyumba by’amashuri 15, harimo ibyumba bitatu by’amashuri y’inshuke, ibyumba bibiri by’amarerero n’ibyumba 10 byo kwigiramo.

Hazaba harimo kandi aho gukorera imikoro ngiro, ibibuga by’imikino inyuranye, ndetse n’icyumba mberabyombi.

Umushinga wo kucyubaka uzarangira utwaye Miliyayali ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuryango Réseau des Femmes Oeuvrant pour le Dévelopement Rural washinzwe mu 1986. Ukora imishinga inyuranye igamije guteza imbere umugore, by’umwihariko uwo mu cyaro, no kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.

Abayobozi banyuranye bari bitabiriye Inteko rusange ya 29 y’Umuryango Réseau des Femmes
Abanyamuryango n’abakozi ba Réseau des Femmes nyuma y’Inteko rusanjye ya 29 y”uyu muryango
Share.
Leave A Reply

Exit mobile version