The World

Technology

Sports Roundup

Lifestyle Trends

World & Nation

View More

U Rwanda rwongeye kuza mu bihugu bine bifite amanota meza kurusha ibindi muri Afurika, mu gufungurira amarembo abashyitsi baturuka mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Byagaragajwe mu bipimo bishya bya raporo nka Africa Visa Openness Report 2024, igaragaza uko ibihugu birushanwa mu korohereza abashyitsi, bibakuriraho Viza.

Ibihugu bine birimo Benin, Seychelles, Gambia ndetse n’u Rwanda byongeye kuza ku myanya y’imbere mu gufungura amarembo, bikuraho viza kuri buri Munyafurika ushaka gusura ibi bihugu.

Ibi bihugu uko ari 4, byongeye kugira amanota ya mbere nkuko byari byagenze muri raporo iheruka ‘Africa Visa Openness Report’

Ibihugu byaje inyuma y’ibindi muri uyu mwaka ni Eritrea, Guinnea Euquatorial, Sudani, Libya na Sahara y’Uburengerazuba.

Ibi bihugu kandi ni nabyo byari byaje mu myanya y’inyuma mu mwaka ushize.

Banki Nyafurika Itsura Amajyambere ‘AfDB’ isanzwe ikora iyi raporo, ku nkunga y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe bisobanura ko bikora urutonde rw’uko ibihugu bikurikirana bishingiye ku manota byagize mu gukuraho visa, mu gusaba visa utarahaguruka ndetse no guhabwa visa ugeze mu gihugu ugiyemo.

Ibihugu bihabwa 0 ni ibisaba viza mbere y’uko uyikeneye ahaguruka, ibisaba viza ku mugenzi ugeze mu gihugu bihabwa 0.8 mu gihe ibidasaba viza bihabwa 1.0

Raporo y’uyu mwaka yerekana ko mu bihugu 54 bya Afurika, 17 muri byo byabashije kongera amanota yabyo ugereranyije n’ayo byari byabonye mu mwaka ushize.

Ibindi 15 byabashije kuvugurura politiki zabyo zirebana na viza.

Ibihugu 29 nabyo byagumye aho byari biri mu manota, ntigeze bijya imbere cyangwa ngo bisubire inyuma.

Ahubwo ibihugu 8 nibyo byasubiye inyuma.

Muri rusange ibihugu byinshi byabashije guhindura politiki zabyo zirebana na viza, bikora n’andi mavugurura meza yatanze ibisubizo muri gahunda yo gufungura amarembo kuri buri Munyafurika, ushaka gusura ikindi gihugu cya Afurika.

Mu bihugu 16 muri 20 bya mbere, biherereye muri Afurika y’Iburasirazuba no mu Burengerazuba.

Igice cya Afurika y’Amajyaruguru, gihagarariwe n’igihugu kimwe cyonyine aricyo Mauritania, mu gice cya Afurika y’Amajyepfo harimo ibihugu bitatu aribyo Madagascar, Mauritius na Mozambique.

Ikindi kandi ibihugu bifite ubukungu bwo hagati ‘lower-middle-income’ ndetse n’ibifite ubukungu bukiri hasi ‘lower income’ nibyo biza imbere mu gukuraho bias, kuko 18 muri 20 bibarizwa muri ibyo byiciro byombi, mu gihe ibihugu bikize ibyinshi bisaba viza.

Abakora iyi raporo bagendera ku buryo abashyitsi bagera mu gihugu runaka, ntabwo igaruka ku buryo bashobora gutura muri ibyo bihugu cyangwa ngo bahakorere ubucuruzi.

Batanga inama ku bihugu bitarafungura amarembo bikuraho viza, kugerageza guhindura politiki zabyo mu rwego rwo koroshya urujya n’uruza rw’Abanyafurika, ari nako byihutisha iterambere ry’uyu mugabane, binyuze mu buhahirane n’ubucuruzi.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version