Umuraperi w’Umufaransa Laouni Mouhid uzwi nka La Fouine, uri mu Rwanda aho yaje gutaramira abaturarwanda, avuga ko iki Gihugu gifite ibyiza byinshi ariko igitangaje ari uburyo urubyiruko rwaho rufite imyitwarire myiza ku rwego ruhanitse.

La Fouine wageze i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Kamena 2022, ari mu byamamare byagiranye ikiganiro n’Abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki 30 Kamena 2022.

Uyu muraperi w’Umufaransa ufite inkomoka muri Maroc, yavuze ko nubwo ari ubwa mbere ageze mu Rwanda ariko yatunguwe n’uburyo ari Igihugu gifite urubyiruko rurangwa n’imyitwarire myiza ku rwego rwo hejuru. 

Ati “U Rwanda ni igihugu cyiza, cyateye imbere, gifite isuku, kandi kikagira abakiri bato bafite imyitwarire myiza ku rwego rwo hejuru. Nakunze cyane iki Gihugu.”

La fouine mu kiganiro n’Abanyamakuru

La Fouine yavuze ko yumva yishimiye kuba ari mu Rwanda kandi ko ahamagarira Abaturarwanda kwitabira igitaramo cye Kuko bazanyurwa n’uruhisho abafitiye.

Yagize ati “Ndabatumiye ngo muzaze muri benshi kuko iki gitaramo kizaba ari igihe kidasanzwe. Ntabwo nababwira byinshi ariko mbafitiye uruhisho.”

La Fouine yaje mu Rwanda, aho yitabiriye iserukiramuco ryiswe Africa in Colors ritangira kuri uyu wa 30 Kamena 2022 kugeza kuya ya 03 Nyakanga 2022 muri Car Free Zone mu mujyi wa Kigali.

Si we wenyine kandi uzasusurutsa Abaturarwanda, kuko na Magic System izabataramira kuwa 03 Nyakanga ku munsi uzasorezwaho iserukiramuco rya African in Color. 

Aba bose bafatanya n’abahanzi b’Abanyarwanda n’abavanzi b’umuziki batandukanye, barimo Riderman, Afrique, Chris Hat na Angel Mutoni, Dj Toxxyk, Dj Yumbs, Soul Matinez, Okaama Kenny sol, Chriss Easy, Ariel wayz, na Jams bks.

Share.
Leave A Reply