Umuhanzikazi Shakira yasabiwe n’ubushinjacyaha bwo muri Espagne igifungo cy’imyaka umunani kubera ibyaha byo kunyereza imisoro akurikiranyweho.

Ubushinjacyaha bwo muri Espagne bwatangaje ko bwafashe icyemezo cyo kugeza mu rukiko ikirego bukurikiranyemo umuhanzikazi Isabel Mebarak Ripoll wamenyekanye cyane nka ‘Shakira’ ku byaha byo kunyereza imisoro ndetse bumusabira ko yahanishwa gufungwa imyaka umunani.

Ubushinjacyaha buvuga ko hagati ya 2012 na 2014, Shakira w’imyaka 45 atigeze yishyura Leta ya Espagne umusoro ku arenga miliyoni 45€ yinjije muri iyo myaka.

Bivugwa ko ibyo uyu muririmbyikazi w’icyamamare yakoze binyuranyije n’amategeko kuko ngo mu 2011 aribwo yagiye gutura muri Espagne nyuma y’uko yinjiye mu rukundo byeruye n’uwahoze ari umugabo we, Gerard Pique wari usanzwe uba muri iki gihugu, akinira FC Barcelona.

Muri icyo gihe Shakira ngo ntiyigeze atangira gutanga umusoro wa Leta ya Espagne ku mafaranga yinjije ngo kuko yakomeje kwigaragaza nk’ubaruye muri Bahamas aho yari atuye.

Ubushinjacyaha bwakomeje buvuga ko bwegereye Shakira kugira ngo baganire kuri iki kibazo ariko abanyamategeko be bakavuga ko nta kosa yishinja niba babishaka ikibazo bakigeza mu nkiko.

Shakira yavuze ko ibikorwa n’Ubushinjacyaha ari ukuvogera uburenganzira bwe bwite n’ubunyamwuga buke.

Share.
Leave A Reply