Kigali – Ubuyobozi bw’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati (CECAFA) bwatangaje ko u Rwanda rwagaragaje ubushake bwo kwakira amarushanwa ya CECAFA Kagame Cup mu myaka itatu ikurikirana iri imbere, nyuma yo kwishimira uburyo igihugu gifite ibikorwa remezo bigezweho n’ubunararibonye mu gutegura amarushanwa mpuzamahanga.
Ibi byatangajwe na Perezida wa CECAFA, Paulos Weldehaimanot Andemariam, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye kuri Stade Amahoro mbere y’uko irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2026 ritangira.
Yashimangiye ko u Rwanda rwagaragaje ubushobozi budasanzwe mu kwakira amarushanwa akomeye, ibintu byatumye CECAFA irushaho kurugirira icyizere.
Muri icyo kiganiro kandi, Perezida wa CECAFA yahise atangaza ku mugaragaro ko CECAFA Kagame Cup 2026 itangiye, ashimangira ko buri kipe yitabiriye yiteguye guhatanira igikombe mu marushanwa azabera i Kigali.
Amakipe akomeye yo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati yamaze kugera mu Rwanda, aho abafana bitezweho kuzabona imikino irimo ihangana rikomeye.
Mu Itsinda A, ikipe yakiriye irushanwa, APR FC, izacakirana na Vipers SC yo muri Uganda, Gor Mahia yo muri Kenya ndetse na Garde Républicaine yo muri Djibouti.
Iri tsinda rifatwa nk’irizaba ririmo guhatana gukomeye, cyane cyane kubera amateka n’ubukana bw’aya makipe, ibintu bituma abafana b’umupira w’amaguru bategereje imikino irimo ishyaka n’ihangana rikomeye.
Niba u Rwanda rwakwemererwa kwakira n’andi marushanwa atatu akurikirana ya CECAFA Kagame Cup, byaba ari ikimenyetso gikomeye cy’icyizere akarere gafitiye igihugu mu bijyanye no kwakira amarushanwa mpuzamahanga no guteza imbere umupira w’amaguru.
Mukimbiri Wilson
