Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko guhera tariki ya 28 Ugushyingo, 2021 saa sita z’amanywa hatangira kubahirizwa icyemezo cyo gushyira mu kato muri hoteli mu gihe cy’amasaha 24 abagenzi binjira mu gihugu hagamijwe kwirinda ko ubwoko bushya bwa Coronavirus bwakwirakwira.

Iki cyemezo gifashwe nyuma y’aho hiryano hino ku Isi habonetse ubwoko bushya bwa virus ya SARS-COV-2 yihinduranyije yahawe izina rya B.1.1.1.5539 bwandura cyane kurusha n’izabanje zirimo na Delta.

Minisiteri yasabye abagenzi bose binjira mu gihugu cy’u Rwanda kwishyira mu kato mu gihe cy’amasaha 24 kandi bakiyishyurira ikiguzi.

Itangazo rigira riti: “Nyuma yaho mu bihugu bya Afurika y’Amajyepfo hagaragaye ubwoko bushya bwa COVID-19 ifite ubukana, Minisiteri y’Ubuzima yasubijeho gahunda yo gushyira abantu bose binjiye mu Rwanda mu kato k’amasaha 24 muri hoteli zagenwe guhera tariki ya 28 Ugushyingo, 2021 saa sita z’amanywa.”

Abantu bose barimo n’abakingiwe basabwe gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho arimo kwambara neza agapfukamunwa igihe cyose, gufungura imiryango n’amadirishya, kwirinda guhurira hamwe ari benshi ndetse n’abantu bakagerageza gushyiramo intera, gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune cyangwa gukoresha umuti wabugenewe.

Ku wa 14 Ukwakira, 2021 nibwo Guverinoma y’u Rwanda yari yemeje ko abantu bose bahawe inkingo ebyiri za COVID-19 n’abana batarengeje imyaka 18 batagikeneye kumara amasaha 24 muri hoteli mu gihe baba bagitegereje ibisubizo by’ibipimo bya Coronavirus.

Icyo gihe bemerewe gutegereza ibisubizo byabo mu rugo cyangwa muri hoteli bihitiyemo.

Virus nshya ya Corona yihinduranyije imaze kugaragara mu bihugu nka Afurika y’Epfo, no muri Hong Kong ku muntu wari uvuye muri Afurika y’Epfo, Israel ku muntu wari uvuye Malawi, yageze no mu Bubiligi.

Share.
Leave A Reply