Intumwa zo mu itsinda ry’Afurika Yunze Ubumwe rishinzwe korohereza ibiganiro by’amahoro zahuye n’ubuyobozi bukuru bwa AFC/M23 i Goma, mu nama yo ku rwego rwo hejuru igamije kurebera hamwe inzira y’amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Izi Ntumwa zigizwe na Uhuru Kenyatta, wahoze ari Perezida wa Kenya, Mokgweetsi Masisi, wahoze ayobora Botswana, hamwe na Sahle-Work Zewde, wahoze ari Perezida wa Ethiopia.
Inama yabereye i Goma iri mu bikorwa bigamije guteza imbere ibiganiro hagati y’impande bireba, hagamijwe gushaka umuti wa politiki w’ibibazo bimaze igihe bihungabanya umutekano mu burasirazuba bwa RDC.

Abandi banyacyubahiro bari mu itsinda ry’abahuza ntibashoboye kwitabira iyi nama aribo Catherine Samba-Panza wayoboye Repubulika ya Centre Afrika kubera ikibazo cy’ubuzima na Olusegun Obasanjo wari mu butumwa bwihutirwa bujyanye n’ikibazo cya Eritrea na Ethiopia.
Kuba intumwa zo ku rwego rwo hejuru zarahuriye n’ubuyobozi bwa AFC/M23 i Goma bishimangira ko ibiganiro n’ubuhuza bikomeje gufatwa nk’imwe mu nzira z’ingenzi zo gushakira umuti ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa RDC.
Amaso akomeje kuba kuri ibi biganiro, mu gihe abaturage bo muri aka karere bategereje ko imbaraga z’ubuhuza n’ibiganiro bya politiki zabyara umusaruro urambye ugana ku mahoro n’umutekano.
Mukimbiri Wilson

