Umuhanzikazi Taylor Swift aryohewe n’ubuzima hamwe n’umukunzi we Joe Alwyn aho bari mu kiruhuko mu birwa bya Caribbean Island.

Taylor Swift, ni umuhanzikazi w’icyamamare wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umaze guca agahigo ko gutwara ibihembo bya Grammy Awards bigera kuri 11 ndetse akaba aherutse no guhabwa impamyabumenyi y’ikirenga ya PhD mu bijyanye n’ubukungu. Kuri ubu ari kubarizwa mu birwa bya Caribbean Island aho ari mu kiruhuko hamwe n’umukunzi we Joe Alwyn.

Taylor Swift ari mu buryohe bw’urukundo n’umukunzi we Joe

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru US Magazine, cyavuze ko Taylor Swift n’umukunzi we bari mu kiruhuko mu birwa bya Caribbean Island kuva kuwa mbere w’iki cyumweru aho bagaragaye bagirana ibihe byiza boga amazi yo mu Nyanja aho nk’uko byagaragaye mu mafoto yabo ari guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga.

US Magazine yakomeje ivuga ko umuhanzikazi Taylor Swift w’imyaka 32 hamwe n’umukunzi we Joe Alwyn w’imyaka 34 bamaranye imyaka 6 bakundana gusa igitangaje ngo ni uko badakunze kwigaragaza cyangwa ngo bashyire hanze ubuzima bwabo. Kuri iyi nshuro bakaba batunguranye bagaragara bari kumwe mu kiruhuko dore ko bitari bisanzwe kuri bo.

Share.
Leave A Reply