Samuel Eto’o  wahoze ari umusatirizi wa Kameruni yemeye icyaha cyo kunyereza umusoro ungana na milioni 3,2 z’amapawundi yakuye mu igurisha ry’ifoto ye (droit à l’image /image rights) igihe yakiniraga Barcelona.

Yabaye umukinnyi wambere wa Afrika w’umwaka incuro enye(4) yahanishijwe igifungo gisubitswe (suspended prison/sursis) cy’amezi 22 igihe yagezwaga imbere y’urukiko muri Espagne ejo ku wa mbere.

Agomba kwishyura aya mafaranga yose yanyereje akongeraho n’ihazabu ingana na miliyoni 1.55 z’amapawundi.

Ubushinjacyaha burega Eto’o ko atigeze amenyesha umutungo we wavuye mu igurishwa ry’ifoto ye hagati ya 2006 na 2009.

Eto’o ni we mukinnyi uherutse gushyirwa ku rutonde rurerure rw’abakinnyi mpuzamahanga bakurikiranwa ku cyaha cyo kunyereza imisoro muri Espagne muri ino myaka, harimo Cristiano Ronaldo, Lionel Messi, Jose Mourinho na Neymar.

Uyu munya-Kameruni w’imyaka 41 y’amavuko, ubu akaba ari we uyoboye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru rya Kameruni, yinjiye muri Barcelona mu 2004 afite imyaka 23 y’amavuko.

Yakiniye kandi Real Madrid, Inter Milan, Chelsea na Everton mu gihe cye cyose yamaze akina umupira w’amaguru, mbere y’uko ahagarika gukina umupira w’amaguru mu 2019.

Eto’o yagejejwe imbere y’ubutabera Ciudad de la Justicia i Barcelona ari kumwe n’uwahoze areberera inyungu ze, Jose Maria Mesalles, nawe akaba yahanishijwe igifungo gisubitswe kingana n’amezi 12 kongeraho n’ihazabu.

Urukiko rwavuze ko Eto’o yagurishije ifoto ye mu ikompanyi ifite ikicaro muri Hongrie/Hungary ariko yo ikaba yaramenyesheje umutungo wayo muri icyo gihugu gifite imisoro iri hasi.

Eto’o yabwiye urukiko ati:  “Ndemera ibyo nshinjwa kandi nzishyura ibyo nishyuzwa, ariko reka mbabwire ko nari nkiri umwana kandi ko nakurikizaga ibyo nabwirwaga n’uwahoze areberera inyungu zanjye Jose Maria Mesalles, nafata nka papa.”

Samuel Eto’o wigeze gukinira Barcelona yemeye ko yanyereje umusoro wa miliyoni 3.2 z’ama pawundi
Share.
Leave A Reply