Umunya-Sénégal Sadio Mané yegukanye igihembo cy’umukinnyi w’Umunyafurika w’umupira w’amaguru warushije abandi muri uyu mwaka ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.

Mu muhango w’ibihembo by’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) byabereye mu murwa mukuru Rabat wa Maroc, Sadio Mané yongeye guhamba iki gihembo, nk’umukinnyi w’Umunyafurika warushije abandi.

Ibi bihembo bya CAF byagarutse bwa mbere mu myaka itatu yari ishize, nyuma yuko byari byabaye bihagaritswe n’icyorezo cya Covid-19. Umunya-Nigeria Asisat Oshoala na we yisubije iki gihembo mu rwego rw’abakinnyi b’abagore, yari yanegukanye mu 2019.

Mané yahigitse Edouard Mendy, Umunya-Sénégal mugenzi we akaba n’umunyezamu wa Chelsea, hamwe n’Umunya-Misiri Mohamed Salah bahoze bakinana muri Liverpool, uyu ikipe ye ya Misiri ikaba yaratsinzwe ku mukino wa nyuma wa CAN muri Gashyantare.

Sadio Mané, w’imyaka 30 y’amavuko,  ubwo yamaraga guhamba iki gihembo, yagize ati: “Nishimiye cyane kwakira iki gihembo uyu mwaka”.

Kuri ubu Sadio Mané yamaze kwerekeza mu ikipe ya Bayern Munich.

Mané yatsinze penaliti yahesheje Sénégal igikombe cy’Afurika (CAN/AFCON) muri uyu mwaka ubwo igihugu cye cyatsindaga Misiri kuri penaliti ku mukino wa nyuma. Bwari ubwa mbere Sénégal yegukanye iki gikombe.

Mané, wanafashije igihugu cye kubona itike y’imikino y’igikombe cy’isi akanafasha Liverpool kwegukana ibikombe bibiri by’imbere mu gihugu uyu mwaka, yongeyeho ati: “Ndashimira Abanya-Sénégal, kandi ntuye iki gihembo urubyiruko rwo mu gihugu cyanjye”.

Igihembo cyahawe Sadio Mané, ni kimwe mu bihembo bitanu Sénégal yegukanye, mu byiciro birindwi byose hamwe by’ibihembo mu rwego rw’abagabo, mu ijoro ryo ku wa kane iki gihugu cyo muri Afurika y’uburengerazuba kizahora cyibuka.

Aliou Cissé, umutoza w’ikipe y’igihugu ya Sénégal w’igihe kirekire, yegukanye igihembo cy’umutoza w’umwaka, ikipe ye iba ikipe y’uyu mwaka mu rwego rw’abagabo.

Pape Sarr yabaye umukinnyi ukiri muto w’uyu mwaka, naho Umunya- Sénégal mugenzi we Pape Ousmane Sakho yegukana igihembo cy’uwatsinze igitego cyiza cyane kurusha ibindi, yatsindiye ikipe ya Simba yo muri Tanzania.

Augustin Senghor, Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Sénégal, yagize ati: “Twategereje igihe kirekire iki gikombe cy’ibihugu [CAN]. Turi urugero rwiza ku makipe yose ataratsindira iri rushanwa.”

Ubwo ikipe ya Sénégal yarimaze kwegukana igikombe cya CAN muri Gashyantare 2022.
Share.
Leave A Reply